• 08/12/2019 9:32 30

Zimbabwe yishyuye impozamarira ya miliyoni 64$ abahinzi b’Abazungu

Leta ya Zimbabwe imaze kwishyura miliyoni $64 (asaga miliyari 50Frw) yatanzwe nk’impozamarira ku bahinzi 93 b’Abazungu bambuwe ubutaka ku gihe cy’ubutegetsi bwa Robert Mugabe.

Iyo Mugabe atekereza neza impozamarira igihugu ke kishyura aba Bazungu nibo bari kuba bazitanga mu misoro

Itegeko ryo kwambura ubutaka aba Bazungu ntiryigeze rivugwaho rumwe. Ikinyamakuru cya Leta, The Herald cyanditse inkuru ku magambo ya Minisitiri w’Imari n’iterambere ry’Ubukungu, Mthuli Ncube.

Yagitangarije ko ziriya miliyoni $64 zimaze gutangwa mu gihe k’imyaka 10 ishize nk’impozamarira ku bikorwa bariya Bazungu bahingiraga ubucuruzi bakoze ku butaka bahingagaho babutunganya.

Mthuli Ncube ati “Mu 2018 ubwaho, hishyuwe miliyoni $12 ku bahinzi 29. Muri uyu mwaka wa 2019 mu ngengo y’imari hateganyijwemo miliyoni $53 na zo zijyanye na kiriya kibazo.”

Minisitiri w’Imari avuga ko Leta yamaze kumenya Abazungu bari abahinzi bose bifuza guhabwa amafaranga ku bikorwa byabo, igisigaye kikaba ari ukongera kugenzura ngo hatazabamo kwibeshya mu kubishyura.

Ati “Guha impozamarira abahinzi bagizweho ingaruka na kiriya kemezo ni igitekerezo kizima, kandi biri mu biteganywa n’ingingo zo mu itegeko nshinga ryacu.”

BBC

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Good. Ku Isi twese turi magirirane. Ikindi ntabwo wakwirukana abazungu ngo bikugwe amahoro. Bazi guhimana bucece. Erega bafite imbaraga.

  • nonese ko bazahora ari ba gashakabuhake twakoriki?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *