• 28/01/2020 4:06 48

Zimbabwe: Mugabe yaraye ashyinguwe, Nta ntumwa ya Leta yari ihari

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo nyakwigendera Robert Gabiel Mugabe yashyinguwe mu gace kihariye gaherereye mu cyaro aho akomoka. Yashyinguwe n’abo mu muryango we ariko nta ntumwa ya Leta yari ihari.  Umupadiri wasomye misa yavuze ko uriya mukambwe atazibagirana.

Robert Mugabe apfuye bamwe bamufata nk’intwari y’Africa na Zimbabwe by’umwihariko

Yasabye Imana kumubabariza ikamwakira mu bayo.

Robert Gabriel Mugabe yapfuye mu byumweru bike bishize aguye mu bitaro byo muri Singapore aho yari amaze iminsi ajya kwivuriza.

Urupfu rwe rwababaje abantu benshi muri Africa muri rusange kuko afatwa nk’intwari yarinze ipfa igiharanira ko Abanyafurika bagenga mu bitekerezo kandi ntibemere kuba ingaruzwa muheto y’Abazungu.

Mu muhango wo kumusezera hari umugore we Grace Mugabe wari wifurebye igishura kirabura, kerekana ko ari mu cyunamo.

Ku isanduku Mugabe yashyinguwemo hari ho idarapo rya Zimbabwe.

Abaje kumushyingura bari bambaye imipire yera yanditse ho ko Mugabe ari umucunguzi, umubyeyi w’igihugu n’intwararumuri.

Igitangaje ni uko nta muyobozi mukuru wari uhagarariye Guverinoma wari waje kumusezera ho.

Hari hashize igihe abo mu muryango wa Mugabe bari mu mpaka na Guverinoma ya Mnangagwa bataremeranywa niba Mugabe yashyingurwa mu irimbi ry’intwari za Zimbabwe cyangwa yashyingurwa iwabo ku ivuko.

Leta yari yaratangiye no kubaka ikimenyetso gikomeye cyerekana ko muri ririya rimbi hashyinguwe Robert Gabriel Mugabe.

Ingabo zizanye isanduku irimo umurambo wa nyakwigendera
Grace Mugabe umugore wa nyakwigendera Robert Mugabe
Mugabe yapfuye afite imyaka 95 y’amavuko
Abaturage bamufataga nk’umuyobozi wanze agasuzuguro k’Abakoloni
Padiri yasabye Imana kubabarira Mugabe ikamwakira mu bayo
Ingabo zamuvanye ku butegetsi ariko zikomeza kumuha icyubahiro nk’intwari ya Zimbabwe
Bamwita Papa (Dad)
Grace Mugabe yicaye iruhande rw’isanduku irimo umurambo w’umugabo we.

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Mugabe Imana imuhe iruhuko ridashira.

    • This is the end for everybody.Niho iwabo wa twese.Mugabe bamujyanye I Rusororo yo muli Zimbabwe.Iyo dupfuye cyangwa dupfushije,nibwo tumenya Ubuzima ko ari ubusa.Ariko twaba dukize cyangwa dufite ibyubahiro,tukumva n’Inkuba itadushobora.Niyo mpamvu iyo dupfuye,abantu bamwe,babifashijwemo n’amadini bahimba ko tuba “twitabye Imana”.Nyamara ni ikinyoma cyaturutse ku muntu witwaga Platon wahimbye ko mu mubiri wacu habamo ikintu kidapfa yise Roho.Bible isobanura neza ko iyo dupfuye tutongera gutekereza kandi nta handi tujya uretse mu gitaka nkuko Zaburi 146 imirongo ya 3 na 4 havuga.Ikizere cyo kuzongera kubaho ni Umuzuko wo ku munsi w’imperuka,ubikiwe abantu bapfuye bumvira Imana kandi bayishaka,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa.Bible isobanura neza ko abantu bakoze nabi cyangwa abiberaga mu gushaka ibyisi gusa ntibabifatanye no gushaka Imana,iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *