• 14/12/2019 7:49 34

Zimbabwe: Mugabe w’imyaka 94 ararembye ntakibasha kugenda

Perezida wa Zimbabwe, Emerson Mnangagwa yatangaje ko uwo yasimbuye, Robert Mugabe w’imyaka 94, ubu atakibasha kugenda bitewe n’uburwayi.

Mzee Mugabe yagiye kwivuriza muri Singapore ngo ashobora kuvayo mu cyumweru gitaha

Mugabe yagiye kwivuriza indwara mu gihugu cya Singapore hashize amezi abiri ariko Perezida Mnangagwa ntiyavuze indwara iyo ari yo.

Gusa Mugabe yari amaze igihe yivuza ahantu hatandukanye mu myaka ya nyuma ari ku butegetsi.

Perezida Mnangagwa yamusimbuye mu mwaka ushize nyuma y’imbaraga zakoreshejwe n’igisirikare mu gisa no kumuhirika ku butegetsi ariko ntihamenetse amaraso.

Robert Mugabe ni we Perezida wayoboye Zimbabwe mu myaka 37 yari ishize igihugu kibonye ubwigenge.

Yari mu mpirimbanyi zabashije kugeza igihugu ku bwigenge bavanaho ubutegetsi bw’Abazungu.

Mnangagwa yabwiye abaturage ba Zimbabwe ko Mugabe azagaruka muri Zimbabwe mu cyumweru gitaha.

Ati “Arashaje, ntagishobora kugenda ariko ibyo azankeneraho byose nzabimuha.”

Akenshi Mugabe yakunze kujya hanze kwivuza igihe yari ku butegetsi, ubuyobozi bukavuga ko afite ibibazo by’amaso, bugahisha amakuru y’uko yaba arwaye cancer.

Mnangagwa yavuze ko nubwo Mugabe atakibasha kugenda ngo ameze neza.

Ati “Turamukurikirana, tumwitaho. Ni Umubyeyi w’igihugu cya Zimbabwe. Ni Umubyeyi wabohoye Zimbabwe.”

Perezida Mnangagwa yatangarije AFP ko Leta ari yo itanga ikiguzi cyose cy’amafaranga agenda mu kuvura Mzee Mugabe.

Emerson Mnangagwa nyuma yo kugera ku butegetsi asimbuye Mugabe mu mwaka ushize, ni we watsinze amatora yabayemo impaka muri Nyakanga 2018.

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • C’est le chemin de toute la terre.Ni iwabo wa twese (gusaza).Nobody can escape.Gusa nanjye nizera paradizo n’ukuzuka kw’abantu bapfuye bumvira imana.Niwo muti wonyine wo gusaza no gupfa.

    • Ndasubiza Munyemana.Bamwe bibeshya ko paradizo bivuga “ijuru”.Ntabwo aribyo.Ethmologically,paradeisos mu Kigereki, bisobanura “garden,parc”.Niyo mpamvu bible nyinshi zivuga Paradise of Eden,zishaka kuvuga ubusitani bwa Eden.Paradizo bivuga “isi yose izahinduka Eden” nyuma y’umunsi w’imperuka.Mwasoma 2 peter 3 umurongo wa 13.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *