• 15/12/2019 5:17 17

Zimbabwe: Hafi 1/3 cy’abaturage bugarijwe n’inzara

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (World Food Programme) bwagaragaje ko abarenga miliyoni 5 muri 14 668 116 z’abaturage ba Zimbabwe bugarijwe n’ikibazo k’inzara.

Abaturage benshi muri Zimbabwe bakeneye inkunga y’ibiribwa

UN iherutse gutanga inkunga ya miliyoni 331 USD, kugira ngo zifashe iki gihugu gikunze kwibasirwa n’amapfa aterwa n’izuba ryinshi ndetse anagifashe guhangana n’ibindi bibazo biri mu bukungu.

Kuri uyu wa Kabiri hamurikwa ubu bushakashatsi, Uhagarariye uyu muryango wita ku biribwa (WFP) Mr. David Beasley yavuze ko abagera kuri miliyoni 2.5 muri Zimbabwe na bo bagenda basatirwa n’iki kibazo k’inzara.

Mr. Beasley avuga ko iki kibazo k’inzara gihuzwa n’ibibazo by’ubukungu butifashe neza mu bihugu bimwe na bimwe.

Avuga ko ikibazo cy’amapfa muri Zimbabwe cyatijwe umurindi n’izuba ryavuye rikagira ingaruka ku musaruro, bituma n’ibiciro ku masoko bihanikwa.

Ati “Nta kindi gihe twigeze guhura n’ikibazo k’izuba rikabije nk’iryo turi guhura na ryo.”

Abaturage b’iki gihugu bemeza ko hari ibyago byinshi byo gukomeza guhura n’inzara bitewe n’uko abahinzi barumbije cyane kubera izuba ryangije imyaka.

Zimbabwe ikunze kwibasirwa n’ikibazo cy’amapfa bitewe ahanini no kuba kidakora ku Nyanja.

Ibiza kandi byibasiye tumwe mu duce twa Malawi na Zimbabwe bwateje ingaruka mbi ku baturage ba Zimbabwe barenga ibihumbi 500 ndetse abarenga ibihumbi 10 basigara ntaho kwegeka umusaya bafite.

Mu cyumweru gishize Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda muri Zimbambwe, Mthuli Ncube yatangaje ko muri Mutarama 2019, Leta yagejeje imbuto ku ngo 757 000 zo mu bice by’icyaro ndetse n’imijyi kugira ngo barebe uko bahangana n’iki kibazo.

Umukuru w’igihugu Emmerson Mnangagwa nawe yatangaje ko igihugu cye cyugarijwe n’ibiza by’amapfa.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko witeguye guha iki gihugu inkunga ya miliyoni 294 USD yo kugifasha guhangana n’iki kibazo cy’amapfa, gusa ngo hakenewe n’ubundi bufasha kuko iki kibazo kiri kurushaho kwiyongera.

BBC

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • nyamara mugabe byitwa ko ngo yakibohoje niwe wagisahuye!UBU ARI KWIVURIZA MURI SINGAPORE BOSHYE KO MU GIHUGU CYE NTA MAVURIRO AHABA

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *