• 15/12/2019 5:05 02

Zambia igiye kwica imvubu 2000 kuko ari nyinshi cyane

Ubuyobozi bwa Zambia buratangaza ko ababishinzwe bagiye kwica imvubu 2000 mu rwego rwo kugabanya umubare wazo. Ubundi abahanga mu binyabuzima bavuga ko kugira ngo urusobe rw’ibinyabuzima rubeho neza, bisaba ko indyanyama, indyabyatsi, iningwa habiri n’ibiguruka, buri kiciro kiba kitagomba kugira umubare munini cyane kuko kibangamira ibindi.

Imvubu y’ingabo ikuze iba ipima toni n’igice

Umwe mu bayobozi bashinzwe ubukerarugendo muri kiriya gihugu avuga ko kwica ziriya mvubu bizatangira muri Gicurasi, 2019 kandi ngo ni umushinga uzamara imyaka itanu.

Ati: “Muri iki gihe twabonye uko imvubu zo mu cyanya cya Luangwa y’amagepfo zororotse cyane k’uburyo ubu zimaze kugera kuri 13 000 kandi mu by’ukuri kiriya cyanya gifite ubushobozi bwo gutunga imvubu 5000.”

Avuga ko ubwiyongere bwazo buteye inkeke cyane cyane ku bintu binyabuzima biba muri kiriya cyanya.

Ku rundi ruhande, abarengera ibidukikije basaba Leta kureka uriya mugambi.

Bavuga ko nta kindi ugamije uretse kubona amafaranga azava mu kugurisha inyama ku bahigi.

Umuyobozi w’ikigo kirengera ibidukikije kitwa Born Free asaba Leta ya Zambia kwibuka ko imvubu ziri ku rutonde rw’inyamaswa zugarijwe ku isi, zishobora kuzima niba abantu bakomeje kuzisagarira.

Will Travels asanga Leta igomba gushaka ubundi buryo yakemura ikibazo cy’ubwinshi bw’imvubu ariko ngo kuzica uruhongohongo siwo muti urambye.

 

Imvubu: imwe mu nyamaswa zihariye

Imvubu ni inyamaswa iba imusozi no mu mazi. Itunzwe no kurisha ibyatsi.

Kugeza ubu ku isi hari imvubu zabaruwe zigera ku 130 000 kandi zose ziba muri Africa yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara.

Imvubi ni inyamaswa kandi iteye ukwayo. Uretse kuba ifite umubyimba munini n’amaguru n’amaboko mato,  niyo nyamaswa ifite ubwoya buke cyane. Igira urwasaya runini kandi rufite imbagara nyinshi.

Imvubu y’ingabo ikuze iba ipima toni n’igice n’aho imvubu ikuze y’ingore ikaba ipima toni n’ibiro 300.

N’ubwo iremereye kandi ikaba ifite amaguru mato ugereranyije n’igihimba cyayo, imvubu ishobora kwiruka ibilometero 30 ku isaha.

Zikunda kuba mu nkengero z’ibiyaga, imigezi n’inzuzi. Iyo ziri mazi zikunda kwegerana ariko mu kurisha ntizikunda kugendera hamwe. Usanga buri imwe irisha ukwayo.

Imvubu ni imwe mu nyamaswa zigira amahane kurusha izindi ku isi.

Muri iki gihe abita ku bidukikije bavuga ko zugarijwe n’abahigi baba bashaka inyama zazo ndetse n’amenyo bavuga ko afite agaciro kangana n’ak’amehembe y’inzovu.

Zirisha ubwatsi zikibera mu mazi
Urwasaya rwazo rugira imbaraga cyane kandi ziri mu nyamaswa z’inkazi kurusha izindi ku isi

The Nation

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • bazazihehere abazungu babishyure bazijyane iwabo muri zoo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *