Yemen: Inzara ikomeye yugarije abaturage miliyoni 13

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi riratabariza abaturage miliyoni 13 bo muri Yemen bugarijwe n’inzara ikomeye kubera intambara imaze igjhe ica ibintu.

UN yasabye ingabo zishyize hamwe ziyobowe na Arabia Saoudite guhagarika kurasa ibisasu zikoresheje indege kuko byica abasivili kandi bigatuma ibiribwa bigenewe  abaturage bahunze bitabageraho.

Ibi ngo bigiye gutuma muri kiriya gihugu haba inzara ikomeye kurusha izindi zabayeho mu myaka 100 ishize.

Intambara muri Yemen igiye kumara imyaka itatu. Yatangiye ubwo abo mu bwoko bw’aba Houthi bafashijwe na Iran bigaruriraga igice kinini cya Yemen ndetse bakaba bari bageze no mu murwa mukuru Sanaa.

Ikindi gice kigizwe n’ingabo zishyize hamwe zirimo iza Saoudi Arabia, USA, u Bwongereza n’u Bufaransa zahise zitabara ubu zikaba zikomeje kurasa mu gice kigaruriwe n’aba Houthi bafatanyije na Iran.

UN itangaza ko iriya ntambara imaze kwica abantu batari mu nsi y’ibihumbi 10abandi bagera kuri miliyoni nyinshi bakaba baravanywe mu byabo.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *