• 22/01/2020 7:39 33

Yatwawe n’agatotsi ari mu ndege akangutse asanga iparitse ari wenyine hatabona

Umugore wo muri Canada witwa Tiffani Adams avuga ko tariki ya 9 Kamena,  yateze indege ya Air Canada yavaga mu Mujyi wa Quebec yerekeza Toronto aza gusinzira akangutse mu gicuku asanga ari we wayisigayemo wenyine agira ubwoba kuko hatabonaga.

Air Canada

Uyu mugore avuga ko agikanguka yagize ubwoba bukabije kuko atari azi aho ari, aho yagerageje kureba neza asanga ari mu ndege iparitse, ndetse ubukonje bukabije bwari bumwishe.

Yagerageje guhamagara inshuti ye Deanna Dale kuri telefoni ngo amubwire akaga yahuye nako, ku bw’ibyago umuriro uba umushiriyeho abura n’aho abasha gucumeka ngo ashyiremo undi kuko indege yari yazimye.

Iyo nshuti ye yaje kuyoberwa uko bigenze ihamagara ku kibuga k’indege ibaza uko byagendekeye Tiffani.

Kera kabaye, Tiffani yaje kugira amahirwe abona itoroshi yari mu ndege ayicanye aza kubonwa n’umuntu uterura imizigo yo mu ndege, aba ari we umufasha gusohokamo.

Avuga ko  ubuyobozi bwa Air Canada bwamufashije bumuha imodoka imutwara yo mu bwoko bwa Limousine ndetse na hoteli yo kuraramo. Gusa kuri we ngo yashakaga kwitahira iwe kuko yari atarakira ibyamubayeho.

Anavuga ko abayobora Air Canada banamuhamagaye bumusaba imbabazi ari na ko bakora iperereza ku byamubayeho.

Inkuru ya BBC

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *