• 18/01/2020 8:35 57

Yabwiye Prof Wole Soyinka ati: ‘Haguruka umvire mu mwanya’

Umusore utaramenyekana amazina, ejo hashize yahuriye mu ndege na Prof. Wole Soyinka wahawe igihembo kitiriwe Nobel mu buvanganzo (Literature) amusaba ko ahaguruka akamuvira mu mwanya wegereye idirishya. 

Uriya musore wambaye ingofero ngo yahagurukije Wole Soyinka ngo amuvire mu myanya
Uriya musore wambaye ingofero ngo yahagurukije Wole Soyinka ngo amuvire mu myanya

Soyinka yarabyemeye arahaguruka yicara ku ruhande. Bamwe mu Banya-Nigeria banenze uriya musore ko atubashye umukambwe kandi akaba n’intiti ikomeye ku Isi.

Uwitwa Femi Fani-Kayode yanditse kuri Twitter ko bigaragaza uburere buke guhagurutsa umukambwe uwo ari we wese ngo ni uko yicaye mu mwanya wawe.

Ngo umuntu mukuru aba agomba kubahwa. Yongeraho ko uretse no kuba Prof. Wole Soyinka akuze (afite imyaka 80) ngo ni umuntu wubashywe ku isi.

Ubwo uriya musore yinjiraga mu ndege yambaye ingofero ifite igikinga imbere, n’umupira umufashe mu gituza, yasanze Prof. Soyinka yicaye ku idirishya.

Kubera ko uyu musore yari yishyuye umwanya wo ku idirishya ntiyirengagije ibyo ngo arekere uwo mukambwe uwo mwanya, ahubwo yamusabye kumuvira mu mwanya.

Prof. Soyinka yarabyemeye arahaguruka yicara ku ruhande akomeza gusoma igitabo yari afite.

Bamwe mu babonye ibyabaye bari muri iriya ndege banenze ibyo uriya musore yakoze bashima ukwicisha bugufi no kwiyubaha kwa Prof. Wole Soyinka

Batangajwe n’uko uriya musore yirengagije ibyo yabonaga ko bidakwiye agahitamo kubangamira umukambwe.

Prof Wole Soyinka umwe mu ntiti zikomeye ziriho kugeza ubu
Prof Wole Soyinka umwe mu ntiti zikomeye ziriho kugeza ubu
Hari abatashimishwe n’uko uriya musore yahagurukije umukambwe w’imyaka 80 akaba n’intiti ikomeye ku isi

The Vanguard

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Umwanya wo ku idirishya mu ndege baba bawurwanira cyane uyigiyemo bwa mbere.rero uriya musore ntimumurenga ntawe utabikora yatomboye bskawumuha. Soyinka we ndakeka atari awukeneye kuko yirirwa agenda mu ndege.

  • True story kuri full biography ya nozey radio umuhanzi wamamaye mu itsinda rya Goodlife ugandans artists

  • Muraho,
    Ubundi ikinyabupfura ntikigurwa. Kukigira muri iki gihe ibintu byaruse abantu si ibyoroshye. Ku bwa njye aha nti hakiri aho gutindwaho mu gihe hari abakinarengana. Umuntu abanza gutabariza abo, akarengane kavaho hakaza ubupfura.
    Ntacyo iyo ntiti yohoreye kuko ntacyo yagakoze. Umwanya ntiwari uwe. Ikindi niyo yanga abakozi bakamuhagurukije akaba ari bwo aseba ari we.
    Ibi mu gihe cya none nta nkuru mbonyemo.

  • Ni iki gitangaje kuri Soyinka ? Ibitabo yanditse ku buvanganzo byafashije iki umunyafrika uri mu bukoloni bushya uyu munsi ? Iyo Nobel Prize ni iki, ivuze iki, gteye irihe shema ? gifite akahe kamaro ku munyafrika uri mubucakara bwa benewabo uyu munsi ? Kuki icyo gihembo atagihawe n’abanyafrika ? Kwanza ko Soyinka azi gusoma kuki atarebye ibyanditse ku itike ye ngo mu rwego rwo kwirinda kavuyo mu ndege yicare mu mwanya yagenewe ? Byari kuba ikibazo iyo uwo musore abwira uwo mukambwe mu magambo arimo ikinyabupfura gicye, ariko kugaragaza ko atsimbaraye ku burenganzira bwe ni ibyo kwishimira no gushishikariza urubyiruka ! Kandi niba uwo musore niba we yahisemo kunyura iy’ikirere ntajye guca mu nyanja ya mediteraneen, ni uwo gushimwa !

    • Nkunze ko uvuze neza MBARAGA we.
      Hari ikintu abantu bitwaza bagasahaka kubangamira uburenganzira bw’umuntu bitwaje ngo ni umusore.
      Umuntu yishyuye umwanya we ku idirishya ngo kuko awuhagurukije mo umusaza bibaye ikibazo?

      Yasabye uburenganzira bwe kandi yari yishyuye itike,uwo musaza ku mugani ntazi gusoma ibyanditse ku itike ngo yicare ku mwanya we.
      Iyo awumusaba byari kumvikana kandi nabwo si itegeko ngo abimwemerere.

      Ibyo ni nko gusanga umuntu yicaye muri YouTong ugashaka ngo umusore/umukobwa aguhagurukire wicare kandi mu by’ukuri ushobora gusanga afite ikibazo gituma adahagarara.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *