• 15/12/2019 6:40 29

Xi na Modi basize iki mu Rwanda? kuki?

Abayobozi b’ibihugu binini kandi biri gutera imbere kurusha ibindi ku isi basimburanywe mu Rwanda mu gihe cy’amasaha macye, basinye amasezerano y’ubufatanye ariko banerekana ko ari inshuti z’umufuka uremereye bemerera u Rwanda inguzanyo za miliyoni amagana z’amadorari ngo rwiteze imbere.

Perezida Kagame yakira Perezida Xi muri Kigali Convention Center
Perezida Kagame yakira Perezida Xi muri Kigali Convention Center

Mu ijambo rye yakira Xi Jinping, Perezida Kagame Paul yavuze ko Ubushinwa bubana na Africa mu bwubahane. Ijambo ngo rifite ubutumwa ryahaga abo mu burengerazuba bw’isi.

Xi yari i Kigali ku cyumweru no kuwa mbere, Ubushinwa bwahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni $126 yo kubaka imihanda ibiri nk’uko Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yabitangarije Reuters.

Kuwa mbere nimugoroba nyuma y’amasaha macye agiye, Nerandra Modi w’Ubuhinde na we yahise ahagera, inama ye n’abayobozi b’u Rwanda zavuyemo amasezerano y’inkunga ya miliyoni $100 yo gushora mu buhinzi no guteza imbere ibyanya biharirwa inganda mu Rwanda.

Nibwo bwa mbere abayobozi bayoboye Ubuhinde n’Ubushinwa bari basuye u Rwanda mu mateka. Ubushinwa butuwe na miliyari 1,6 z’abaturage, Ubuhinde miliyari 1,3.

Ubuhinde ubu bufatwa nk’igihugu gifite ubukungu buri kwihuta kurusha ibindi ku isi mu 2018, Ubushinwa nabwo hafi aho, bwo ni n’ubwa kabiri ku bukungu bw’isi inyuma ya US.

Ni ikidasanzwe kubona ibi bihangange bigenderera igihugu gito cy’abaturage miliyoni 12 gusa.

U Rwanda ariko ubu rufite isura n’ijambo nubwo rwavuye ahaga mu 1994, Perezida Kagame ayoboye umuryango w’Ubumwe bwa Africa, anayoboye igikorwa cyo guhindura Africa isoko rusange ry’ubucuruzi bwisanzuye.

Jared Jeffery umusesenguzi wa Politiki wo muri Africa y’Epfo yabwiye igitangazamakuru CNBC ati “bityo rero, u Rwanda ruhita ruba inzira ya bugufi kubyo washaka gukorana n’umugabane wa Africa muri rusange.”

Ibiganiro hagati y'abayobozi b'u Rwanda n'Ubuhinde byageze ku masezerano y'inguzanyo ya miliyoni $100
Ibiganiro hagati y’abayobozi b’u Rwanda n’Ubuhinde byageze ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni $100

Uyu avuga ko na ziriya nguzanyo aba bemeye ari nini kandi ari ingenzi ku bukungu bw’igihugu nk’u Rwanda.

Indigo Ellis umusesenguzi wa Politiki nyafurika we yatangarije CNBC ko Perezida Kagame “abona gukorana n’ibi bihugu biri kuzamuka cyane mu bukungu nk’ejo heza.”

Amasezerano ashyiraho isoko rusange mu bucuruzi ibihugu byinshi muri 55 bigize Ubumwe bwa Africa byarayasinye,aya ashobora gutuma umusaruro wa Africa mu bucuruzi ugera kuri tiriyari $2,5.

Indigo Ellis abona ko ubucuruzi bufite indi ntera kuri Paul Kagame, ati “biraboneka ko uruzinduko (rwa Xi) ari uburyo bwiza bwo gutambuka kuri Amerika (US) ubu inafitanye ibibazo n’u Rwanda kubera ubucuruzi bw’imyenda yambawe.

Kuwa mbere, mu ijambo rye yakira mugenzi we Xi Jinping, Perezida Kagame yavuze ko Ubushinwa bubana na Africa mu bwubahane.  Umusesenguzi Jared Jeffery ati “bishaka gusobanura ko abandi atari gutyo

Jeffery avuga ko muri iri jambo Paul Kagame yahaye ubutumwa Amerika ko “u Rwanda rutagikeneye inkunga ziherekejwe n’amabwiriza ya kibyeyi mu gihe Ubushinwa n’Ubuhinde byiteguye gushora mu Rwanda nk’uko CNBC ibivuga.

Xi na Modi kuri uyu wa gatatu barahurira i Johannesburg muri Africa y’Epfo mu nama y’ihuriro BRICS (Brazil, Russia, India, China, South Africa), inama byitezwe ko ibi bihugu bizaganira ku kibazo cy’intambara mu bucuruzi yatangijwe na US ku mahanga.

Ikinyamakuru La Libre Belgique kivuga ko usibye Putin (Russia), Xi (China), Modi (India), Michel Temer (Brazil) na Ramaphosa wa Afrika y’Epfo muri iyi nama ya BRICS bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Africa barimo Paul Kagame, Joao Lourenço (Angola), Yoweri Museveni (Uganda) na Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya nabo batumiwe.

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ntacyo basize. Iyaba ari nka Trump cg Buhari wa Nigeria, basuye ubu tuba natwe tuba twakoreye amadolari, ariko aba batype wagirango hari icyo bapfa no kurongora.

    • Ngaho da burya buri wese agira ibibazo bye nyumvira uyu nawe ngo ni Anet

    • Ngahore! Ushatse kuvuga iki wa?

    • Ku buryo wumva na perezida w’igihugu nk’Ubushinwa yaza kukureba se ra? Jya mu Biryogo baraguha capati!

  • Ahhhhhhh. Wabibwirwa n’iki se ko kuba nta dollar wibikiye wumva ko ntacyo basize, icyari gikenewe ni inyungu rusange, si inyungu z’umuntu ku giti cye.

    • Rusange ihera ku muntu ku giti cye wa ! Abantu bajya kuba rusange byahereye ku muntu umwe umwe.

  • Bakuyeho visa ku badiplomat da ndumva ari sawa.

  • @ Anet n,abo mufatanije gucuruza amasambusa,nimwihangane,muzungukira ahandi.Cyane ko mutaranguye na RRA ikaba nta nyinya yanyu izi.
    Izo cash aba bayobozi basize igihugu cyari kizikeneye.

    Natangajwe n,ukuntu aba bayobozi b,ibihangange bicisha bugufi.
    Trump akwiye kuzabigiraho uburere n,ubupfura.

  • @ Anet we ihangane niba ntacyo bagusigiye…..ARIKO se hari icyo wahombye ko nubundi MUCURUZA MUTARANGUYE kandi NTIMUTANGE TAX!!! Imana yabaremye neza kweli!!

    • Acuruza service, none se hari ahantu uzi barangura service ? Buriya wavuga ko nka MTN icuruza umuyaga yawuranguye angahe koko ?! Nka Bank ya BK se ko icuruza service yo kubutsa no kuguriza buriya iba yayiranguye angahe ?

      • Wowe MARCELINE noneho urandangije kabisa!!! ngo bacuruza service? Oya. Bacuruza MADE IN RWANDA. Ntuzi se ko abantu bose bakunda abakobwa bacu kubera xxxxxnyara cyane? Abanyamahanga bose bakunda iyo MADE IN RWANDA wa!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *