• 28/01/2020 2:47 05

Xi abaye uwa mbere usuye Koreya ya ruguru mu myaka 14 ishize

Kuri uyu wa Kane Perezida w’u Bushinwa Xi jinping w’u Bushinwa yasuye Koreya ya ruguru. Ngo ni uruzinduko rugamije kureba uko ibihugu byombi byakomeza umurunga mu by’ubukungu. Yari aherutse mu Burusiya n’aho akaba yaraganiriye kuri na Putin kuri iyo ngingo.

Xi niwe Perezida wa mbere usuye Koreya ya ruguru mu myaka 14 ishize
Xi niwe Perezida wa mbere usuye Koreya ya ruguru mu myaka 14 ishize

Ingendo za Xi ziri mu rwego rwo gukomeza gushaka inshuti no gukomeza umurunga wari usanzwe uhuza u Bushinwa n’ibihugu by’inshuti kugira ngo buhangane na USA mu by’ubukungu.

Muri iki gihe hari intambara y’ubukungu hagati y’ibi bihugu bikomeye mu by’ubukungu kurusha ibindi ku isi.

Perezida Xi niwe muyobozi w’u Bushinwa wa mbere usuye Pyongyang mu gihe cy’imyaka 14 ishize.

Urugendo rwa Xi Jinping ruje kandi mu gihe ubutegetsi bwa Pyongyang bwari bumaze iminsi mu biganiro n’ubw’I Washington ku ngingo z’uko Koreya ya ruguru yazibukira gahunda zayo zo gutunganya ubutare bw’Iranium nayo ikaba yakurirwaho ibihano mu by’ubukungu.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro kandi Xi ikazasura inyubako y’urwibutso yerekana ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi mu Ntambara ya Koreya yarangiye iy’epfo itandukanyijwe n’iya ruguru( 1950-1953).

Bahuye kandi mbere y’inama izahuza ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi bigize icyo bise G20 izateranira Osaka mu Buyapani mu minsi iri imbere.

Muri iyo nama kandi Xi Jinping azahura na Donald Trump na Vradmir Putin.

Hari amakuru avuga ko u Bushinwa bushaka kuzaba umuhuza hagati ya USA na Koreya ya ruguru nyuma y’uko ibiganiro byari bubahuze byarangiye nta musaruro bitanze.

Perezida Kim umwaka ushize yasuye u Bushinwa inshuro enye.

Ubushinwa buvuga ko buzakomeza kuba hafi ya Koreya ya ruguru kugira ngo ibihano yafatiwe na USA bitazahungabanya ubukungu bwayo.

Ba mukerarugendo  bo mu Bushinwa bazakomeza gusura Koreya ya ruguru kugira ngo itazabura amadevize.

The Telegraph

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ubuse nkawe wanditse koko! Urandika inkuru yerekeye Korea ya ruguru ariko urushyiremo izina rya Perezida wayo rwose! Ntatangazamakuru ryanyu kbsa muracyakeneye amahugurwa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *