• 29/01/2020 9:51 40

Wibyara ngo wumve ko hari undi uzakurerera umwana– ACP. Gumira

Mu rugendo rwo rujyanye n’ubukangurambaga  bwo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’igororamuco ACP. Gumira Gilbert yasabye ababyeyi gufata inshingano abana bakarererwa mu miryango aho kurererwa ku muhanda.

ACP. Gumira Gilbert yasabye ababyeyi gufata inshingano zo kurera abana babo

Urugendo rwavuye ku ibiro by’umujyi wa Kigali, bakomereza i Nyamirambo kwa Mutwe, bagana Kimisagara kuri Maison de Jeune.

Umwe mu bana yatanze ubuhamya bw’uko yabaye inzererezi afite imyaka 14 abitewe n’uko ababyeyi be batumvikanaga, bitewe n’uko aho nyina yamushakanye umugabo wo muri urwo rugo atemeraga uwo mwana.

Ati “Umunsi umwe mama  yagiye mu cyaro, umugabo we ashaka kumfata ku ngufu, musaza wanjye aramutesha kuko hari nijoro, bukeye njya mu buyobozi, brabikemura bansaba gusubira mu rugo, ntabwo nigeze nsubirayo ahubwo nahise njya ku muhanda kuba inzererezi.

Uyu mwana w’umukobwa yakomeje avuga ko icyo gihe yahoraga arara mu muhanda mu bice bitandukanye, aza guhura na Caritas Rwanda maze bamukura ku muhanda.

Yarangije kwiga imyuga kandi akora muri Saloon itunganya imisatsi y’abagore, afite inzozi yo kuzakura abandi bana ku muhanda.

Undi mwana w’imyaka 15 yadutangarije ko yagiye mu muhanda afite imyaka itanu bitewe n’ubukene.

Umubyeyi we (nyina) yarafunzwe kugeza magingo aya, kandi se ubabyara yari yarabatereranye bitewe. Ngo bahisemo kujya kwihigira bityo bibaviramo kuba inzererezi.

Na we Caritas niyo ibafasha we na mukuru we, ubu basubiye mu rugo baritunze.

Muhongerwa Patricia umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali yavuze ko ubukangurambaga bugomba kwiyongera bukagira imbaraga zirenzeho ku zikoreshwa.

Ati “Umubyeyi ashinzwe kumenya urugo rwe akarera abana, akabaha iby’ibanze mu buzima, akabagira inama bagakura akababona na bo bubaka ingo zabo.

Kubera amakimbirane mu miryango n’ihohotera usanga buri wese yishugurikira, umugore agahunga, umugabo agata urugo abana bagasigara nta kirera bafite, bakajya mu mihanda bakaba inzererezi.

Caritas Rwanda isanga ihohotera mu muryango n’ubukene bituma abana benshi bajya ku muhanda

Muhongerwa Patricia yavuze ko bakomeje umuvuduko mu bukangurambaga ndetse banibutsa ababyeyi inshingano bafite ku bana, kandi ngo bizeye ko igihe kimwe ababyeyi bazisubiraho bakita ku bana na bo bakava ku mihanda.

Mushashi Josiane umuhuzabikorwa w’ibigo w’abadacogora n’Itwari bya Caritas i Kigali, byita ku bibazo by’abana bo mu muhanda, yavuze ko ihohotera ryinshi mu muryango ari na ryo rituma abana bahunga bakajya kuba inzererezi.

Ati “Nubwo bavuga ubukene, ariko butari kumwe n’amakimbira ntabwo ari byo byatuma abana bajya mu muhanda bangana gutyo, ahubwo ni byose biba bifatanye haba ari ubukene  ndetse n’amakimbirane.

Mushashi yakomeje avuga ko ubu hashize imyaka itanu baratangiye gukorera mu miryango ku buryo ubukangurambaga barimo gukora bugamije kubihera ku muzi, bugahindura imyumvire y’Abanyarwanda mu bijyanye n’uburenganzira bw’umwana, n’ihohotera.

ACP Gilbert Gumiraumuyobozi mukuru wungirije  mu Ikigo Ngororamuco (NRS)  yavuze  ko bafatanya na Caritas mu gukura abana b’inzererezi mu muhanda, bakagororwa ndetse bakabafasha gutera imbere binyuze mu kubaha ubumenyingiro.

Ati “Umubyeyi afate inshingano ze abana, abe uw’umuryango, arerere mu muryango aho kurerera ku muhanda, ntihabe kumva ko umwana we hari abantu bandi bamushinzwe.


Kuva Caritas yabaho mu Rwanda, abasaga 6000 banyuze mu bigo by’abadacogora n’Intwari, benshi ubu ni abagore n’abagabo. Bmwe bafite n’imirimo muri Leta, abandi bakora imyuga itandukanye ku giti cyabo.

Caritas iracyafasha abana bato 463 muri urwo rugendo rwo kwiteza imbere, bamwe biga mu mashuri yisumbuye, abandi biga imyuga, muri aba ngaba abakiri kugororwa ni 73 mu kigo kibarizwa mu karere ka Bugesera.

Ubu bukangurambaga bwatangiye ku ya 14 -21 Ukuboza 2018, bukazabera mu turere dutandukanye mu Rwanda.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Mu bihugu byateye imbere, iyo bigaragaye ko ababyeyi batarera umwana uko bikwiye baramwamburwa akarerwa na Leta. None twe abayobozi baravuga ngo ntawuzabyara ngo arererwe n’undi. Nyamara urugero rwa mbere duhawe, ni urw’umwana wahunze ihohoterwa iwabo akarerwa na Caritas imuvanye mu muhanda. Tubyibazeho!! Icyo kintu cyo guhambira abana mu miryango idashinga mwumva umusaruro uzavamo ari uwuhe? Ese abayobozi bava mu ngo abana batarabyuka bagataha baryamye bo barerera mu miryango mu by’ukuri? Badatabawe n’amashuri meza babajyanamo, abana babo bakurana imico nk’iy’abakozi bo mu rugo babitaho mu mwanya w’ababyeyi iyo bari mu rugo. Kandi n’ubundi abatari bake bandura ingeso mbi nyinshi biciye muri iyo nzira.

  • NONESE GAHINDA WE, UTI MUBIHUGU BYATEYE IMBERE LETA NIYO IRERA ? HARYA UBWO NATWE TURI MURI IBYO BYATEYE IMBERE? ARIKO TUREKE N’IBI KUBYARA ABO TUTAZARERA TWABIRETSE KO NTATEGEKO RIBIHANA, KUGEZA UBU ABANYARWANDA BENSHI NTITURAFATA KUBYARA AS EXPENSES (UMUTWARO USABA IMBARAGA Z’AMAFARANGA) ABANDI TUKABIFATA KO ARI INSHINGANO YO KUBYARA KUKO DUFITE IMYAKA RUNAKA NTAKUREBA UBUSHOBOZI N’ISHINGANO Z’IBYO UGIYE KWIKURURIRA WOWE UBWAWE NDETSE N’IGIHUGU, NJYE MBONA LETA YARATINZE KUBIGIRA ITEGEKO KO NTAMUNYARWANDA UKWIYE KURENZA UMWANA 1 CG 2 UBARENZEHO USIBYE IMPANUKA AGANWA, NONESE NIBA URWANDA RURI MUBIHUGU 30 BYANYUMA BIKENNYE KU ISI, HANYUMA RUKAZA MUBIHUGU 10 BYAMBERE BITUWE CYANE N’ABANTIU 452 KURI KIROMETORO CARE 1 ,IBI NTITWABIFATA NKA WAMUTURAGE UFITE ABANA 12 AKAGIRA UMURINGOTI UMWE CG IBIRI IGOMBA KUVAMO IBITUNGA ABO BANA BOSE MUBYO BAKENEYE? IKINDI HARI ABACYUMVA KUBYARA COMME UN INVESTISSEMENT AKAVUGA ATI REKA MBYARE BESHI NIBO BAZANTUNGA UNYUMVIRE NAWE? UBU MUZIKO HARI ABABYEYI BEMERA BAKAREKA KURYA KUMANWA RIMWE NA RIMWE BAKABA BANABURARA NDETSE ABA NI INYANGAMUGAYO ABAGABO BO BAHITAMO GUSIGA INGO ZABO BAGATORONGERA , PLEASE BAYOBOZI B’IGIHUGU CYACU MUZAKORA BYISHI ARIKO MUGIHE PLANNING FAMILIAL IDAKAJUJWE BIZAKOMEZA KUBA IKIBAZO.

  • @Kayiranga, umuntu abyara umwana umwe gusa akarekera aho ari uko atakibona abo bana nk’amaboko agomba kumurengera yayabura agahutazwa (umutekano), kandi akaba azi ngo: nibeshejeho sintegereje kuzabeshwaho n’abo nzabyara. Icya gatatu umubyeyi akaba azi ko icyizere cyo kubaho cy’uwo abyaye kigeza nibura mu myaka nawe azaba akeneye ubufasha ashaje. None nkubaze: ubyaye umwe gusa ukamuburira irengero atagize n’imyaka 40, utari bubyare undi uzagufasha mu zabukuru, nta wundi ukwitayeho, wabigenza gute? Ntabwo abantu babyara bake kugira ngo bamererwe neza. Ahubwo babyara bake kuko bamaze kugira icyizere gihagije cyo kubaho neza n’icy’umutekano. Murabicurika mwebwe. N’ahandi ntabwo Leta yambura abana ababyeyi b’abakene b’imico myiza. Irabunganira ikabaha allocations familiales. Ahubwo ibambura aba Rwaserera na ba Kurerantibindeba, bateza umutekano muke ku baba babo, kuri bo ubwabo no ku bandi baturage. None se ubu Caritas irera abana ivana mu mihanda kuko ifite amikoro aruta aya Leta. Ni ikibazo cy’ubushake nta kindi.

  • @Kayiranga, umuntu abyara umwana umwe gusa akarekera aho ari uko atakibona abo bana nk’amaboko agomba kumurengera yayabura agahutazwa (umutekano), kandi akaba azi ngo: nibeshejeho sintegereje kuzabeshwaho n’abo nzabyara. Icya gatatu umubyeyi akaba azi ko icyizere cyo kubaho cy’uwo abyaye kigeza nibura mu myaka nawe azaba akeneye ubufasha ashaje. None nkubaze: ubyaye umwe gusa ukamuburira irengero atagize n’imyaka 40, utari bubyare undi uzagufasha mu zabukuru, nta wundi ukwitayeho, wabigenza gute? Ntabwo abantu babyara bake kugira ngo bamererwe neza. Ahubwo babyara bake kuko bamaze kugira icyizere gihagije cyo kubaho neza n’icy’umutekano. Murabicurika mwebwe. N’ahandi ntabwo Leta yambura abana ababyeyi b’abakene b’imico myiza. Irabunganira ikabaha allocations familiales. Ahubwo ibambura aba Rwaserera na ba Kurerantibindeba, bateza umutekano muke ku bana babo, kuri bo ubwabo no ku bandi baturage. None se ubu Caritas irera abana ivana mu mihanda kuko ifite amikoro aruta aya Leta. Ni ikibazo cy’ubushake nta kindi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *