• 11/12/2019 5:07 15

We n’umukobwa we bakoze itsinda ry’umuziki

Gakiza Francis ukoresha izina rya Chaiman Franko muri muzika yakoze itsinda ry’umuziki ahuriyemo n’umukobwe we w’imyaka 20 witwa Ishimwe Irene nawe wihaye akabyiniriro ka Ireene Wendy.

Chairman Frank n’umukobwa we bafatanya kuririmna

Uyu muhanzi usa nk’aho akizamuka yavukiye muri Uganda nyuma aza gutura mu Rwanda.

Ngo yakuranye inyota yo gukora umuziki nubwo bitamuhiriye akaba atangiye kuwukora akuze.

Indirimbo yabo ya mbere yaririmbanye n’umukobwa we baririmbana mu itsinda rimwe bayishyize hanze muri 2018.

Uyu mugabo avuga ko yahisemo kuririmbana n’umwana we kuko yamubonagamo impano idasanzwe.

Ati “Kandi na we ntabwo abangamirwa no kuba afatanya na Se…Iyo nkoze indirimbo hari ubutumwa nshaka gutanga n’umukobwa wanjye akabigiramo uruhare biranshimisha cyane.”

Ireene Wendy uririmbana na Se mu itsinda rimwe, avuga ko gukorana na se bimushimisha kuko bahuza.

Ati “Nta kintu kiza nko kugira umubyeyi ugushyigikira mu byo ukunda bikaba akarusho cyane iyo na we ari byo akora.”

Iri tsinda ry’umubyeyi n’umwana we ryifuza kumenyekana mu Rwanda, ryateguye igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere bise ‘Omuyaye’.

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru bazahuriramo n’abahanzi bazwi mu Rwanda barimo Bruce Melody, MC Tino na Mbabazi Phionah.

Muri icyo gitaramo cyo kumurika album iriho indirimbo 10 bazanerekana itsinda rishya rizajya ribafasha mu bikorwa byo gucurunga indirimbo zabo.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *