• 21/01/2020 3:52 08

Watera u Rwanda ukarwinjira, ariko nturusohokamo – Maj.Gen Kagame

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’iburengerazuba asanga abateye bakanica abaturage mu karere ka Musanze, mu Mirenge ya Kinigi na Musanze ari abaswa cyangwa “abajinga” kubera ko bishe abaturage batari bahanganye na bo,  avuga ko impamvu abasirikari batatabaye vuba ari uko abicaga bakoresheje udufuni, amasuka, amabuye kuko iyo baza kuba bararashe ngo ingabo zari kubimenya zigatabara vuba.

Maj Gen Alex Kagame yavuze ko RDF yatinze kumenya ko abaturage barimo kwicwa kuko inyeshyamba zakoreshaga intwaro gakondo

Nyuma y’uko hagabwe ibitero by’imwe mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda, uwitwa RUD Urunana ni wo wavuzwe cyane, wateye mu Karere ka Musanze uhitana abaturage 14, mu ijoro ryo ku wa gatanu w’icyuru gishize.

Abayobozi batandukanye ba gisiviri n’igisirikari batangiye gukoresha inama z’umutekano abaturage mu Mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kwirinda ko ibyo bitero byakongera kubaho.

Inama yabereye mu Mirenge ya Bugeshi, Busasamana na Cyanzarwe, iyi mirenge ni imwe mu yakunze kuberamo ibitero by’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ivuye muri Congo Kinshasa, ikaba inegera n’ishyamba rya Pariki y’Ibirunga.

Maj.Gen Alex Kagame aganiriza abaturage yagarutse ku buryo iyo mitwe  yinjiye mu gihugu baciye mu Karere ka Nyamasheke hanyuma binjira mu ishyamba rya Nyungwe, barenga 100 bafite intwaro zose zishoboka, ariko nta n’umwe wasohotse ku bufatanye n’abaturage bafite imyumvire ‘myiza’ bafatanyije n’ingabo, kandi ngo ingabo z’u Rwanda zifite ingufu.

Gen Alex yagarutse na none ku gitero cyagabwe mu karere ka Musanze, mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu tariki 4 Ukwakira 2019, abwira abaturage bo muri iyi Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu ko ‘Aduyi’ (umwanzi) ari umujinga (umupfapfa) kuko yishe abana b’abasore bacuruza amandazi.

Ati ”Impamvu Aduyi ari umujingaa yica abaturage. Umuntu ufite intege nke wese w’umujinga yica abaturage, abaje i Musanze bose baciye hagati mu Birunga bashoboye kugera mu gihugu ibyo biroroshye kuko utabuza umuntu kwinjira kuko tudafite ingabo zimeze nk’urudodo ku buryo ushobora kubuza umuntu kwinjira mu gihugu, ariko iyo winjiye ntusohoka, abinjiye na bo ntibasohotse n’abasohotse ni mbarwa.”

Gen Kagame avuga ko impamvu batatabaye vuba ari uko umwanzi yicishije abaturage udufuni, amasuka n’ibyuma.

Ati “Ntiyigeze arasa ngo byumvikane ariko aho amakuru yamenyekaniye ingabo zahanganye na bo.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyentwari Alphonse yabwiye abaturage ko bakwiye gufata ingamba z’umutekano no kurwanya amacakubiri anabashimira uburyo bafatanya n’inzego mu gucunga umutekano batanga amakuru ndetse no kurara irondo, anabasaba gutera intambwe ijya imbere.

Bamwe mu barwanyi batanu bafatiwe mu gitero bagabye mu Kinigi mu Karere ka Musanze bavuze ko bateye baturutse mu mutwe wa RUD-Urunana.

Guverineri w’Iburengerazuba yasabye abaturage gukomeza ubumwe no kurara irondo

Patrick Maisha
UMUSEKE.RW/Rubavu

7 Ibitekerezo

  • Mon General, ngo watera u Rwanda ukarwinjira!!! Oya rwose ubundi tuzi ko u Rwanda rutera rudaterwa. None se iyo uruteye akarwinjira yahutse mu baturage akarimarima, kuba atarusohotsemo bisubiza ubuzima inzirakarengane zishwe? Bikiza ihahamuka abakozwe mu nda, abagizwe imfubyi cyangwa abapfakazi? Bisana ibyangijwe? Oya rwose nimufate ingamba nshya, y’uko ushaka gutera u Rwanda atarwinjiramo.

    • Mon General,uratubeshye rwose.Nubwo hari abo mwishe n’abo mwafashe,hari benshi basubiye muli DRC.Ngewe icyo nemera, ni ibyo Albert Einstein yavuze ngo:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si.
      Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.Nubwo abantu banga kwemera ibyo bible ivuga,bakizera ibyo abantu bavuga,ni ukwibeshya.Kuva na kera abantu bananiwe gukuraho ibibazo biri mu isi.Intambara aho kuvaho,ziriyongera.
      Ntitugakerense ibintu bible ivuga.Ibyo Imana yahanuye izabikora nta kabuza.It is a matter of time.Nubwo bake cyane aribo bashaka kumva.Nubundi bible ivuga ko ku munsi wa nyuma hazarokoka abantu bake,nkuko byagenze ku gihe cya Nowa.

  • Impamvu abaturage bicwa ni uko mubinjiza mu bintu badafitiye ubushobozi kandi birababaje cyane.Mubumvishako bagomba kurinda umutekano nta mbunda.Iyo araye irondo cyangwa se agahamagara abashinzwe umutekano inyeshyamba imufata nk’umwanzi nayo niyompamvu imwuca.So abaturage ni abo kubabarirwa kuko iyo ingabo ngo atazitungiye agatoki aba afatanyije na haduyi, inyeshyamba nazo atafatanya nazo zikamwica.Iki kibazo ni ingorabahizi.

    • @ Ndasubiza wowe Ganza.Ibyo uvuze nibyo.Ni nako byagenze mu ntambara ya 1990-1994.Leta yashukaga abaturage ngo barwanye RPF kandi nta ntwaro bafite.Nubwo bicishije abasirikare benshi ba RPF,byatumye hapfa abaturage ibihumbi byahuruzaga abasirikare ba Leta.C’est l’Histoire qui se repete.Ni amateka yisubiramo.Birababaje.

    • General aratubeshye ngo nta utera u Rwanda ngo arusohokemo.Ngaho natwereke Major Governor waje ayoboye igitero!!!
      Ntabwo intambara ariyo ikuraho ibibazo biri mu gihugu.Kubera ko abayobora u Rwanda nabo bafashe ubutegetsi babanje kurwana,nta kabuza n’abandi bazabigana duhore mu ntambara z’urudaca.It will be a viscious cycle.Tuzahora mu ntambara.
      Byabaye umurage guhera kuli Coup d’état yo ku Rucunshu.Ba Presidents Gitera,Kayibanda,Habyarimana,Sindikubwabo,Bizimungu na K.P.,bose bafashe ubutegetsi babanje kurwana.Biracyaza.

  • Nibeshyeho gato.President wa mbere si Gitera,ahubwo ni Mbonyumutwa Dominique wafashe ubutegetsi abanje kwica abatutsi,ahereye iwabo I Kabgayi.Yahuruje Colonel Guy Logiest avuye muli Congo,azana Helicopters n’abasirikare b’abakongomani,bakora Coup d’état kuli Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste.Nguwo umurage ushobora kuzahoraho ku bantu bose bashaka ubutegetsi mu Rwanda.

  • Uko biri kose kereka uwashyira Camera Ku mipaka. Ingabo zacu ntako zidakora pe !
    Ziranashoboye. Ahubwo natwe abanyagihugu Dukaze umurego mu kwicungira umutekano. Ingabo zonyine ntizabikora 100%. Uruhare rwacu ni ngombwa ntidukwiye kwicara ngo turarinzwe. Natwe twirinde dukumira icyaha kitaraba Dutangira amakuru Ku Give !!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *