• 19/01/2020 3:49 12

Volleyball: U Rwanda rwatangiye rutsindwa mu mikino y’Akarere ka Gatanu

Kuri uyu iki Cyumweru ni bwo imikino ya Volleyball ihuza bimwe mu bihugu bigize Akarere ka Gatanu yatangiye muri Uganda, ikipe y’ u Rwanda y’abagore ikaba yatsinzwe umukino wa mbere bakinaga na Kenya amaseti 3-0.

Ikipe y’u Rwanda y’abagore ya Volleball

Ni imikino ikinirwa mu nzu y’imikino iherereye Lugogo “Lugogo sports Arena”.

Nyuma yaho mbere ibihugu byagombaga kwitabira iyi mikino byari bitandatu kuri ubu bine ni byo biri mu irushanwa nyuma yuko Misiri na Tanzania byikuye mu irushanwa.

U Rwanda na Kenya ni zo kipe zakinnye umukino wa mbere; ukaba warangiye ku maseti 3-0 (25-10;25-17 na 25-10).

Undi mukino wakinwe kuri iki cyumweru,  Ethiopia yatsinzwe na Uganda 3-0 (17-25; 19-25 na 13-25)

Imikino irakomeza kuri uyu wa kabiri Kenya ikina na Ethiopia mu gihe Uganda yo izakina n’u Rwanda.

Ikipe imwe izatwara igikombe ni yo izahagararira akarere ka gatanu muri “All Africa games”.

IRADUKUNDA Yvonne

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *