• 11/12/2019 11:36 27

Volleyball: U Rwanda rwaraye rutsinzwe na Uganda rujya ku mwanya wa gatatu

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari mu mikinoy’akarere ka gatanu  yo gushaka itike y’imikino ya All African Games 2019 yatahanye umwanya wa gatatu itsinzwe na Uganda amaseti 3-1 mu mukino wakinwe ku gica munsi cy’uyu wa Gatatu Nairobi muri Kenya.

Ikipe y’igihugu ya Uganda mbere y’umukino n’iy’u Rwanda

Ikipe ya Uganda yatsinze u Rwanda amaseti 3-1 (25-23, 28-26, 18-25, 35-33)ibi bikaba byakuyeho agahigo ko kuba u Rwanda rwari rumaze imyaka isaga 15 rudatsindwa na Uganda muri Volleyball kuko byaherukaga kubaho mu 2004.

U Rwanda rwasoje iyi mikino ku mwanya wa gatatu kuko rwatsinze umukino umwe mu gihe rwatsinzwe ibiri muri itatu bakinnye.

Misiri niyo izahagararira akarere ka Gatanu mu mikino ya All African Games 2019 izabera muri Morocco mu Ukuboza 2019 nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 3-1 (19-25, 25-23, 26-28, 20-25).

Uganda yafashe umwanya wa kabiri mu gihe u Rwanda ari urwa gatatu naho Kenya yakiriye iri rushanwa yasoje ku mwanya wa nyuma.

Muri iri rushanwa, u Rwanda rwatangiye rutsindwa na Misiri amaseti 3-1,mu mukino  wa kabiri rutsinda Kenya amaseti 3-0 rusozwa rutsindwa na Uganda amaseti 3-1.

Ikipe y’u Rwanda yahise ijya ku mwanya wa gatatu

Yvonne IRADUKUNDA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *