• 14/12/2019 7:37 15

Volkswagen n’izindi kompanyi zikomeye zaje kubera gahunda ya Made in Rwanda- Soraya

  • Ibyavuye hanze bigateranyirizwa inaha na byo ni Made in Rwanda

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye avuga ko inganda na kompanyi zikomeye ku Isi zaje gukorera mu Rwanda zikuruwe n’ubukanguramba na gahunda izwi nka ‘Made in Rwanda’ yashyiriweho kugabanya ikinyuranyo k’ibicuruzwa bituruka hanze n’ibyoherezwayo.

Min Soraya yafunguye ku mugaragaro iri murikagurisha

I Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga, Kuva ejo hari kubera imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda yitabiriwe n’abantu 400 bariho bamurika ibicuruzwa na serivisi byabo.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye watangije ku mugaragaro iri murikagurisha, avuga ko kuva gahunda ya Made in Rwanda yatangira muri 2015 hari impinduka zikomeye zimaze kuba mu rwego rw’ubucuruzi n’inganda.

Ati “Kompanyi nyinshi twagiye tubona hano ntizari zihari, nk’ubu tumaze kureba Volkswagen yaje umwaka ushize kubera Made in Rwanda.”

Min Soraya avuga ko izamuka ry’uru rwego rw’Ubucuruzi n’inganda rinagaragarira muri iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya kane.

Ati “Ubona ko uko imyaka igenda ishira abantu baza kumurika hano ibya Made in Rwanda bagenda biyongera ukanasanga n’ireme ry’ibyo bamurika cyangwa ikoranabuhanga ririmo yiyongera.”

Yanagarutse ku mirimo iri kubyarwanda n’iyi gahunda igatuma abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rubona akazi, akavuga ko ubu icyo Leta ishyize imbere ari ukorohereza abashoramari n’abifuza kuba bo kubona inguzanyo.

Yavuze ko ikigega Export Growth Facility cyashyiriweho kuzamura abashoramari ubu kikaba kinatanga inguzanyo ku bifuza kwinjira mu ishoramari ry’ubucuruzi bw’ibyoherezwa hanze mu gihe mbere cyabanje gufasha abasanzwe muri ubu bucuruzi.

Bamwe bavuga ko ibikorerwa mu Rwanda bihenze ku buryo ikigero k’imibereho y’Abanyarwanda kitemerera benshi kuba babyigondera.

Minisitiri Soraya avuga ko abaturarwanda bakwiye gutera umugongo imyumvire nk’iyi kuko bagereranyije agaciro ka biriya bicuruzwa n’imbaraga zikoreshwa mu kubitunganya nta gahendo karimo.

Ati “Bagomba kureba n’agaciro k’ababikoze.”

Simugomwa Emmanuel ufite Komanyi ya Cyoga Leather itunganya ibicuruzwa bikomoka mu mpu nk’imipira yo gukina, inkweto n’imikandara avuga ko impu akoresha zibanza gutunganywa mu nganda ku buryo imbaraga zatakaye mu rugendo rwo kugera kuri iki gicuruzwa ari zo aheraho agenda igiciro.

Umupira bakinisha Football wakozwe na Simugomwa awugurisha ibihumbi 30 Frw, avuga ko iki giciro kitari hejuru agereranyije n’imbaraga n’ibindi biba byakoreshejwe mu gukora iyi ballon.

Ati “Ugiye kureba usanga ntakwifuza kuba kurimo kandi uyu mupira urakomeye ni kimwe n’indi abakinnyi basanzwe bakina.”

Ni made in Rwanda rwose

 

Ibyavuye hanze bigateranyirizwa inaha na byo ni Made in Rwanda

Ibitangazamakuru mpuzamahanga n’abandi bakunze kunenga iterambere ry’u Rwanda, bavuga ko bimwe mu byitwa Made in Rwanda bidakwiye inyito ahubwo ko bakwiye kuvuga ko byateranyirijwe mu Rwanda aho kuba byahakorewe.

Ibi byakunze kuvugwa ubwo uruganda rw’Abadagi Volkswagen rwatangiraga guteranyiriza imodoka mu Rwanda, bakavuga ko ibi binyabiziga ntawe ukwiye kuvuga ko byakorewe mu Rwanda ahubwo ko byahateranyirijwe.

Umuyobozi Mukuru w’Abikorera mu Rwanda, Robert Bapfakurera avuga ko n’iyo ibigize igikoresho byose byaba byaturutse hanze ariko icyo gicuruzwa nyirizina cyo kiba cyakorewe mu Rwanda.

Ati “Hari ibyo bazana bagateranyiriza hano ariko na cyo kiba Made in Rwanda ariko ibyo ushyira muri icyo kintu biratandukana, ushobora kugira Made in Rwanda ibintu byose 100% bivuye hanze, ushobora kugira Made in Rwanda ibintu  byavuye hanze ari 50% cyangwa se byose ari iby’inaha 100%, byose biba ari Made in Rwanda.”

Muri iri murikagurisha rizamara ibyumweru bibiri, rigaragaramo ibikorwa binyuranye birimo ibicuruzwa byoroheje byakorwa n’amaboko n’imbaga za muntu bigahita birangira n’ibindi byo ku rwego ruhanitse nk’imodoka na moto zikoresha amashanyarazi zatangiye gukorerwa mu Rwanda mu gihe gito gishize.

Minisitiri Soraya amaze gutangiza ku mugaragaro iri murikagurisha
Minisitiri yasuye bimwe mu bikorwa biri kumurikwa
Yavuze ko uruganda rwa Volkswargen rwaje rukuruwe na gahunda ya Made in Rwanda
Avuga ko uyu mupira ntaho utandukaniye n’isanzwe

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Iyo modoka se igurwa angahe?

  • njyewe sinari niteze ko ivoiture yo muri VW izagurwa 22 milions

  • Abayobozi bose babake V8 bose baboneze muri Made in Rwanda maze twiheshe agaciro.

  • “Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye avuga ko inganda na kompanyi zikomeye ku Isi zaje gukorera mu Rwanda zikuruwe n’ubukanguramba na gahunda izwi nka ‘Made in Rwanda’ yashyiriweho kugabanya ikinyuranyo k’ibicuruzwa bituruka hanze n’ibyoherezwayo”
    icyo kinyuranyo gishobora kugabanyuka muburlyo bubiri;1)kugabanya ibitumizwa mumahanga agakor’ino ibyo batumiziga abundi burlyo n’ukonjyenza ibyo wohereza mumahanga.
    ibi bintu bibiri bitandukanye nk’amanywa n’ijoro kimwe nkuko ingaruka zabyo zitandukanye nk’amanywa n’ijoro,byaba byiza abantu bamenye impamvu

  • ntabwo vw yazanye no gukora amavatiri abanyarwanda bagomba gutwara,vw nikigo cyubucuruzi kijyendera/gikurikir’inyungu zacyo gusa.
    kuvuga ngo “dutew’ishema nuko vw yaje murwanda” nibintu bitangaje.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *