• 03/12/2020 9:46 45

(Video) Umwana wa 2 muri 3 bakubiswe n’umugabo abaziza ibiryo na we yarapfuye

Undi mwana wa kabiri yapfuye muri batatu bikekwa ko bakibiswe y’umugabo witwa Izabayo Théodore abaziza ibiryo, abaturage bo mu Murenge wa Muhoza barasaba ko ukekwaho icyaha azaburanira mu gace cyakorewemo igihe azaba afashwe.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2020, Umuseke wabagejejeho inkuru y’umugabo wakubise abana batatu abaziza ibiryo, umwe ahita apfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere Musanze.

Nyakwigendera wahise apfa yitwa Isubirizigihe Fabrice w’imyaka 11, umurambo we abaturage bawusanze mu mugezi. Abandi bana boherejwe mu Bitaro kuri uriya munsi, bukeye bwaho undi na we yaje gupfira mu Bitaro bya Kaminuza i Kigali (CHUK), azize ibikomere nk’uko abaturage babyemeza.

Abaturanyi b’uriya mugabo bavuga ko bababajwe na kiriya gikorwa bitewe n’uko “ibyo yabahoye bitakabaye biranga ikiremwamuntu”.

Umwe mu baturage ati “Niyo umwana yakora ikosa ntabwo wamukubita kugeza gupfa, sinzi icyakorwa kugira ngo ingeso nk’iriya icike.”

Sekuru w’umwe mu bana bishwe n’inkoni avuga ko batunguwe, bageze aho byabereye basanga umwana yamaze gushiramo umwuka.

Ati “Bavugaga ko yabakubise ari batatu ariko uwacu yahise ahasiga ubuzima. Abandi babiri babajyanye mu Bitaro bya Ruhengeri, nyuma umwe yoherezwa muri CHUK, na we ngo yaguyeyo bamuzanye, ubwo mu bitaro hasigayeyo umwe.”

Izabayo Théodore bivugwa ko yakoraga akazi k’ubuganga ku Bitaro bya Shyira, gusa amakuru avuga ko yari umunyamahane kuko naho yari yarahagaritswe.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rukomeje gushakisha Izabayo Théodore ukekwaho ubu bwicanyi, kuko akimara gukora biriya yahise atoroka.

Abaturage bifuza ko nafatwa yazaburanishirizwa mu ruhame, bakamenya icyabimuteye kandi agahanwa ku buryo bibera n’abandi isomo.

 

Icyo itegeko rivuga

Ingingo ya 121:  y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusanze, ivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Abaturage bavuga ko bifuza kubona uriya mugabo yafashwe, akabazwa ibi bikekwa ko ari we wabikoze

NDIKUMWENAYO Thierry &NSHIMIYIMANA Dieudonne
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ni interahamwe, buriya yabigambiriye kera

  • Iyo mvunamuheto muyifate kandi ifungurwe mu kato kuko n’inyamaswa

  • Iki gihugu gifite ibibazo pee, niba umuntu yifata akica abana be 3 ngo bamuririye ibiryo kugeza bapfuye, ubwo undi yamugenza ate, interahamwe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *