• 14/12/2019 6:57 48

(Video) Umunsi wa mbere Soso yanyoyeho inzoga yashutswe n’umusore ucurangira

Umuhanzikazi Ingabire Solange bakunze kwita Soso yatuviriye imuzi ibijyanye n’ubuzima bwe, ndetse n’inzira itari imworoheye mu atangira ubuhanzi dore ko yabanje kuririmba mu rusengero, maze anaduhishurira ko akunda umuhanzi Alpha Rwirangira. Atanga inama ku bahanzikazi bakoresha ibiyobyabwenge.  

Soso ni umwe mu bahanzikazi bazamuka cyane mu Rwanda

Ingabire Solange ni umuhanzikazi uririmba indirimbo zigezweho ndetse n’izagakondo, yatangiye aririmba iz’abandi ubu amaze gusohora indirimbo ye bwite yitwa “Ngwino” ndetse n’izindi zitarasohoka ariko zikiri gutunganywa.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umuhanzi Ingabire Solange bakunze kwita Soso yavuze ko bamwe na bamwe mu bahanzikazi badakunze kwiyubaha bitwaje ubuhanzi.

Soso avuga ko hari umuntu wumva ko ari umuhanzi akabyitwaza akitandukanya n’abandi, akabona ko atandukanye na bo maze akajya mu biyobyabwenge, agatangira kumva ko ari hejuru y’abandi.

Ati “Akumva ko adasanzwe, akumva ko agomba gukora ibitandukanye n’iby’abantu bakora, akenshi bikamuviramo ingaruka cyane cyane abahanzikazi.

Akenshi usanga bamwe muri bo batagira kwiyubaha muri bo, ugasanga aratakereza ngo ndi umuhanzi ngomba gukorana n’abahungu benshi, bakajya mu busambana cyangwa kunywa inzoga nyinshi.”

Soso avuga ko kuri we yumva ko umuhanzikazi agomba kuba ari umukobwa wiyubashye cg umudamu wiyubashye utekereza ikintu cyazamura u Rwanda, utekereza ikintu kizima cyakubakka Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi.

Gufata ibiyobyabwenge nibyo bituma umuntu agira ijwi ryiza? Kuri Soso ngo Biterwa n’imyumvire.

Soso agitangira kuririmba ngo yaritinyaga cyanne ku buryo n’iyo umuntu yamurebaga cyane yumvaga yakwikubita hasi.

Ati “Hari umuntu ntabwo mbashije kumuvuga izina, ni umucuranzi yaranyegereye arambwira ati ‘Soso mbabarira unywe akayoga. Basi akarahure kamwe, urahita ubikora neza byose’, nagiraga isoni nyinshi, ndabyibuka naramukurikiye koko, ndamwumva, mfata akarahure kamwe k’inzoga yanjyanye ahantu mu nguni ndakanywa koko, ndaririmba, ndasara, mu by’ukuri ni imyumvire.”

Soso kubera icyo kirahure yaje kumenyera atangira no kunywa inzoga, akajya azinywa mbere yo kujya kuririmba, ariko nyuma ngo yaje gutekereza asanga atari byo, kuko bidakwiye kubanza kunywa ibiyobyabwenge kugira akore akazi ke neza.

Ati “Biterwa n’imyumvire y’umuntu, ushobora kuririmba utanyweye, ukaririmba neza kurusha uko uwanyoye aririmba.

Hari igihe naririmbaga kuko nanyoye inzoga nkahagira, nkaririmba nsakuza, ijwi ntirize neza nk’uko nabyifuzaga, ubu ntekereza ko kunywa ibiyobyabwenge atari byo byatuma umuntu aririmba neza cyangwa ngo ashimishe abantu.

Soso yavuze ku rugendo rwe mu marushanwa ya Tusker Project fame ndetse n’uburyo yagiye afashwa n’umuhanzi Alpha Rwirangira, avuga ko amukunda cyane.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *