(VIDEO) Kubatwa n’ubusambanyi birasenya ingo muri iki gihe – Kantesi Odette | UMUSEKE
  • 18/01/2021 12:05 09

(VIDEO) Kubatwa n’ubusambanyi birasenya ingo muri iki gihe – Kantesi Odette

*Hari abahungu bavuga ko ijisho ryabo rihinguranya rikareba iby’imbere mu mwambaro w’umukobwa bahuye na we
*Ibanga ry’urugo ni ukumenya uwo mwashakanye ukamuha n’uburenganzira ku byo akunda

Umuyobozi w’Umuryango Join Others ufasha imiryango ifitanye amakimbirane, atangaza ko imiryango yugarijwe cyane n’umwuka w’ubusambanyi aho abantu bashaka gukoresha imyanya ndangagitsina mu buryo bishakiye butemewe n’amategeko aho usanga bibangamiye abandi mu rugo.

Kantesi Odette uyobora Join Others avuga ko impamvu zitera umwuka w’ubusambanyi mu muryango ari nyinshi cyane ahanini bitewe n’uko umuntu yakuze n’aho yakuriye.

Ati “Ni ya miterere ituruka ku mitekerereze ya muntu, imitekerereze ya muntu akenhsi yubakwa n’uburere yaciyemo, ugasanga hari utuntu twinshi umuntu yaba yarahuye na two tugenda twangiza imitekerereze ye.”

Muri iki kiganiro kiri kuri YouTube Channel ya UMUSEKE TV, Kantesi avuga ko imibereho y’imiryango uko bubahiriza gahunda zimwe na zimwe, uko babayeho usanga bigira uruhare mu mitekerereze y’umuntu, noneho washakana n’undi ntabwo ntumenye neza ibiri mu mitekerereze ye, nyamara kuri we azi ko kuryamana n’umuntu wese ari ibisanzwe, ariko kuri wowe uzi ko ibyo bintu bidakwiye.

Agira ati “Hari umusore wigeze kutubwira ko iyo turi gutambuka (abakobwa/abagore), atubona twambaye ubusa, kandi  twambaye imyenda. Uwo muntu rero mu mitekerereze ye, nawe byumve icyo aba yibaza, iyo akubonye utambutse uraje uramusuhuje we akubona mu ishusho wambaye ubusa, icyo ari bukore ni iki, nabona urwaho rutoya akagira igituma musambana arahita afatiraho.”

Gucana inyuma mu bashakanye ngo byafashe indi intera kandi bituruka mu mfuruka nyinshi.

Hari abavuga ko ko kubera kutigirira icyizere, bamwe bakuze ntawubitayeho, abandi babura urukundo, yatangira gukura agashakira urukundo mu mibonano mpuzabitsina.

Aho ngo niho usanga hari umuntu wumva ko yashimishwa no kubarura umubare munini w’abo yaryamanye na bo bagakorana imibonano mpuzabitsina.

Kantesi Odette avuga ko kubaka urugo bisaba kumenya ibindi bintu birenze kuvuga gusa ngo sinzaca mugenzi wanjye inyuma, kuko hari ibindi bintu bisaba ko wumva icyo urugo ari cyo.

 

Urugo rukomera ryari?

Kantesi Odette avuga ko urugo rukomera igihe abashakanye banejejwe no kuba bari kumwe.

Ati “Kuba wumva mugenzi wawe muri kumwe, ukumva bikunejeje utitaye ku myaka mumaranye, niyo mwaba mwatangiye uyu munsi ukumva urishimye, niyo haba hashize imyaka itanu ukumva urishimiye, kuba uri kumwe na mugenzi wawe, nirwo rugo rukomera.”

Urugo ngo ntirukomezwa no kuba “abantu bubatse amazu, cyangwa bafite amamodoka”, Ati “Ibyo ni ibintu birebana n’ubukungu wenda baba bagize, urugo rukomeye buri wese yumva kubana na mugenzi we bimunejeje.”

Join Others ni umushinga wita ku kintu cyo kubaka amahoro mu muryango (sosiyete), binyuze mu gufasha imiryango kugira ngo zitekane ndetse zibanye zinezerewe.

Uyu mushinga urazwa inshinga no kurwanya, gukumira no kurandura amakimbirane mu miryango.

Kantesi Odette avuga ko hari abahungu bavuga ko bareba abakobwa bakamenya ibiri imbere y’umwambaro

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Icya mbere kiriho gisenya ingo muri ino minsi, ni ruswa y’igitsina iganje mu kazi gafatika kose, isabwa n’abagore bubatse bashaka akazi cyangwa kuzamurwa mu ntera. Ni icyorezo pe! Kandi inyuma y’abenshi mu bagore bakomeye, haba hari Afande runaka cyangwa undi munyabubasha. Byagera mu Nteko Ishinga amategeko ho bikaba agahomamunwa. Abantu babaryanira inzara ukumva biteye agahinda. Umudamu uva mu bwarimu agahita aba depite cyangwa Meya, akenshi arangiza mandat urugo rwe rwarageze mu manegeka.

    • Biteye ubwoba cyane.Muli France,abagore barenga 30% bemera ko baciye inyuma abagabo babo.Bisobanura ko Abagabo baciye inyuma Abagore babo bashobora kurenga 80%.Kandi ni ku isi yose.Amaherezo azaba ayahe?Kubera ko abantu bananiye Imana guhera kuli Adamu,Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza:Abasambanyi,abajura,abakora amanyanga,abarwana mu ntambara,abarya ruswa,etc…Ikibabaje nuko aribo benshi mu isi.Bamwe bibaza impamvu uwo Munsi utinda.Tuge tumenya ko Imana ikorera kuli Calendar yayo.Kandi nkuko 2 Petero 3:8 havuga,ku Mana imyaka 1000 ni nk’umunsi imwe.Aho gushidikanya,dushake cyane Imana,twe kwibera mu gushaka ibyisi gusa,kuko abameze batyo nabo izabarimbura kuli uwo munsi.

  • Rwose @ Odette ushyiremo akabaraga. Umuryango nyarwanda urugarijwe no gusenyuka kw ingo bya hato na hato. Ministeri ifite umuryango munshingano ikube hafi mufatane gahunda yatuma iki kibazo kigabanuka rwose.
    Mukomereze aho.

    • Mwakoze gusoma iyi nkuru namwe mukomeze mube ijwi ry’abanyarwanda.

  • koko ikibazo gucana inyuma gihangayikishije isi ariko cyane cyane mu rwanda . Ariko dufatanyije twese tugasengera ingo imana yagira icyo ikora. ikindi kandi burya
    kwigisha nu guhozoho hakenewe inyigisho zifatika .Gusa uwo mushinga join others wagera no mu karere ka Gakenke mu murenge wa Ruli.

  • Aba bana b’abakobwa twirirwa tuvuza iya bahanda ngo barasambanywa (barasambana), burya bafite aho babikomora.

    Birababaje kubona abagombaga gutanga urugero aribo usanga bavugwaho ibikorwa bibatesha agaciro. ESE abagore bari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda baduha uruhe rugero?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *