• 18/01/2020 8:01 33

(VIDEO): Guca bugufi ni rwo rufunguzo rw’ibyishimo mu muryango – EV. J.Ingabire

Jennifer INGABIRE ni Umuvugabutumwa wo mu Itorero rya Assemblies Of God Kimihurura, Umuseke wamusuye uganira na we ku bijyanye n’umuryango, avuga ku rukundo ndetse no guca bugufi, ngo ni yo ntandaro y’ibyishimo mu muryango.

Ev,Jennifer INGABIRE avuga ko urugo rurimo urukundo rudasenyuka

Muri Matayo 22:35-37 havuga ko umuntu akwiye gukunda mugenzi we nk’uko yikunda kandi ko Imana idusaba kuyikundisha umutima wacu wose.

Umuvugabutumwa wo mu Itorero rya Assemblies Of God Kimihurura, Jennifer INGABIRE akomeza avuga mu gitabo cya Efeso 5:22-25-28,  havuga ko umugore akwiye kugandukira umugabo we kandi hakanasaba umugabo gukunda umugore.

Ati “Urugo rurimo urukundo, urugo rurimo ruca bugufi nta kabuza ntabwo urwo rugo rwasenyuka.”

Jennifer INGANIRE yavuze ko ingo nyinshi zatakaje imfunguzo z’ingenzi, kuko ngo urugo rutarimo urukundo ntirubemo guca bugufi, urwo rugo nta kabuza rurasenyuka.

Uyu Muvugabutumwa yavuze ko abagabo bafite inshingano zikomeye cyane zo gukunda abagore babo, ngo Imana yaremye muntu kugira ngo urukundo rwogere.

Ati “Kuganduka ntabwo bigira ibihe runaka, ahubwo kuganduka ni iby’ibihe byose kugira ngo urukundo rugume mu muryango.”

Jennifer Ingabire avuga ko uri mu rukundo rw’Imana atibuka gukora ibibi, ngo aba ugoswe n’urukundo rw’Imana.

Umugore iyo agandukiye umugabo mu kuri bituma umugabo ahinduka ku bwe.

Ev. Jennifer INGABIRE avuga ko ibintu bituma urukundo rushira mu muryango ari igihe utari mu Mana, buri wese yigira ikigenge.

Icya kabiri gisenya urukundo mu muryango ngo ni ukwirebaho buri muntu akaba nyamwigendaho kandi abantu babana mu rugo.

Icya gatatu gisenya umuryango ni ukutizerana mu rugo buri wese akigira ikigenge ntihagire umenya gahunda y’undi kandi ari abantu babana mu rugo nk’umuryango.

Ev. Jennifer INGABIRE ati “Uyu munsi umuryango ntabwo ukiganira, hari ubwo baganira bikarangira cya kiganiro cyatangiye kitarangiye ahubwo bashwanye, ibiganiro bikaba bibi kurusha kutaganira.”

INGABIRE Jennifer avuga ko gukunda umugore ku mugabo wamushatse, cyangwa guca bugufi mu rugo atari amahitamo, ahubwo ngo ni iby’Itegeko ry’Imana.

Umugore ngo akwiye kugandukira umugabo umugabo na we akamukunda
Agira inama umuryango kugirana ibiganiro kandi bagahuza

AMAFOTO@ NDAYIRAGIJE Max Justin/ UMUSEKE

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • nibyo umugabo arahinduka rwose iyo umugore amugaragarije ineza akaganduka bityo ya myitwarire yumugore iramuhindura,naho iyo ari uguhangane ntibivamo burya umugabo aremanywe kamere yo kumva ko ari inkingi ya mwamba mu rugo; ntaho yakura urukundo rwo gukunda uwo bashakanye abona amusuzugura atamugaragariza ineza.

    • Nubwo ingo millions and millions zo ku isi yose zisenyuka,Imana yahaye abashakanye UMUTI nyawo .Ikibazo nuko uwo muti dusanga muli Bible batawitayeho.Nkuko Intangiriro 2:24 havuga,Imana ishaka ko Umugore n’umugabo baba “umubiri umwe” (one flesh).
      Iyo barongoranye,baba babaye nk’Umucanga na Sima bivanze.Niyo mpamvu mu Gifaransa kurongorana babyita Mariage.Muba mubaye umwe.Imana yahaye abashakanye amategeko:Gukundana,kubahana,kwihanganirana,etc…Muli Abefeso 5:28,hasaba Umugabo “gukunda Umugore nk’umubiri we”.Aho kubikora,abashakanye bacana inyuma,baricana,bararwana,baratandukana,barasuzugurana,barabeshyana,etc…Impamvu ISI ifite ibibazo,nuko abantu banga gukurikiza amategeko yaduhaye dusanga muli Bible.Ndetse n’amadini akabigiramo uruhare rukomeye.Urugero,amadini amwe,kubera gushaka kwishimisha, abeshya ko Imana ibemerera gushaka abagore benshi (Polygamy).Polygamy iteza ibibazo byinshi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *