• 30/10/2020 8:32 22

(VIDEO) Biteye isoni kuba hari abashyigikira ko “abakobwa bambara ubusa” – RIB

Mu kiganiro kihariye Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera yahaye Umuseke yagarutse ku kazi bamaze iminsi bakora, avuga ko hari benshi mu Banyarwanda bagaragaje ko abakobwa baheruka kugaragara ku mbuga nkoranyamabaga berekana imyanya y’ibanga, badakwiye gukurikiranwa ngo bahanwe kuko ari ‘uburenganzira bwabo’.

Umuvugizi wa RIB avuga ko iriya mico atari iyo mu Rwanda ahubwo ituruka mu bihugu byimakaje ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa ibyo bita uburenganzira bwabo, ariko ngo biteye isoni kuba hari abashyigikira ko biriya bibaho.

RIB ivuga ko urubyiruko rwinshi ruhugiye ku mbuga nkoranyambaga, bityo ngo ibikorwa nka biriya by’urukoza soni nta mubyeyi n’umwe wakwifuza ko umwana we abona ibintu nka biriya ari muto, ndetse bihanwa n’amategeko y’u Rwanda ngo nta yindi nyungu yakuramo uretse kureba ibitamufitiye akamaro.

Dominique Bahorera ati “Hari abantu benshi bagiye bagaragaza ko biriya twakoze byo gufata bariya bakobwa no kuberekana, kuri bumva ahari ari uburenganzira bwabo. Ntekereza ko biriya bintu akenshi biba bidaturuka no mu Rwanda bituruka mu bihugu bimwe biba byarimakaje ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ibyo bita uburenganzira bwabo ariko ugasanga mu by’ukuri ni ibintu biteye isoni kuba bamwe bashyigikira ko biriya bikorwa bibaho.”

Ibikorwa nka biriya abakobwa bane beretswe itangazamakuru ku wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2020, bakoze ku wa 24 Nyakanga biyambika ubusa ku mbuga nkoranyambaga, RIB ivuga ko u Rwanda rubihana rwihanukiriye.

Itegeko rirwanya ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, iya 34 ivuga ibikorwa byo kwerekana amashusho y’ibitsinda, iteganya igihano k’imyaka iri hagati y’itatu n’itanu y’igifungo.

Bahorera ati “Kuba umuntu yakatirwa imyaka ibiri, byakwereka urubyiruko n’abandi bantu ko bagomba gukora ibijyanye n’inyifato y’igihugu.”

RIB yanze kuvuga aho bariya bakobwa bafungiye, ariko ngo dosiye yabo izaregerwa Ubushinjacyaha (yavugaga ko dosiye izaregenwa Ubushinjacyaha bwa Nyarugunga).

Umusore w’Umunye-Congo witwa David Shukuru Mbuyi wafotoye bariya bakobwa yararashwe arapfa.

RIB ku iraswa rye ivuga ko “Bigararagara ko yari afite abandi bantu bakorana na we, ariko afatwa yanga gutanga amakuru, aza gusaba uruhushya rwo kujya kwihagarika nk’uko imfungwa zibyemererwa n’amategeko, ariko aza kwiruka ashaka gusimbuka urukuta uwari umurinze ku bw’amahirwe make aramurasa arapfa.”

 

Umusirikare wiciwe muri Gakenke

Inkuru ya mbere ivuga ku rupfu rw’Umusirikare witwa Nizeyimana Juvenal wiciwe mu Mudugudu wa Merembo, Akagari ka Kanyanza mu Murenge wa Karambo muri Gakenke, yasohowe n’Ikinyamakuru Bwiza.com tariki 2 Kanama 2020, RIB yabwiye Umuseke ko ruriya rupfu rutahise rumenyekana.

Dominique Bahorera ati “Nibyo uwo musirikare yaje aje gusura urugo rwe asanga umugore we bamaranye igihe gitoya, ariko kubera amakimbirane yari ari muri urwo rugo, uwo musirikare yaje kwicwa bamushyira mu musarane, nyuma barawufunga barenzaho ibitaka, ariko amakuru aza gutangwa hatangizwa iperereza, turashakisha tuza gusanga umurambo we hariya.”

Avuga ko uwa mbere mu bakekwaga ari umugore we,  hamwe n’abandi bantu babiri. Umugore we Kambibi Francine, yarafashwe, n’undi muntu umwe undi na we yaratototse.

RIB ivuga ko icyaha kiramutse kibahamye, bahanishwa igihano cyo gufungwa Burundu.

Abakobwa 4 RIB iheruka kwereka itangazamakuru kubera gushyira hanze amashusho y’urukozasoni

 

Guha umwanya Barafinda mu itangazamakuru ni ukumwongerera ibibazo

Barafinda Sekikubo Fred ibizamini by’Abaganga byagaragaje ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB yigeze kuvuga ko Abanyamakuru buririra ku burwayi bwa Barafinda, bikamuha umwanya hari ubwo abo Banyamakuru bazakurikiranwa.

Muri iki kiganiro n’Umuvugizi wa RIB twagiranye tariki 3 Kanama, avuga ko RIB itahinduye umurongo.

Bahorera Dominique ati “Ibitangazamakuru byakoresha umuntu bigamije gukora ubucuruzi, igihe cyose ubwo bucuruzi bwaba butanyuze mu nzira zemewe, byakurikiranwa. Ngira ngo ibitangazamakuru byose bigomba kuba bifite umurongo bikoreraho, aho bibarizwa.

Kubaza Barafinda kandi uzi ko arwaye mu mutwe, uba umwongerera ibibazo kurushaho. Uwabikora rero ikiba gisigaye ni ugukurikirana tukareba icyo amategeko ateganya, uwo byagaragaraho na we nta kabuza yakurikiranwa, igihe cyose amategeko abiteganya.”

Bahorera Dominique Umuvugizi w’Agateganyo wa RIB

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

23 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ntabwo dushyigikiye ko abakobwa bambara ubusa mwabyumvise nabi.Ntabwo dushyigikiye iraswa ry’abantu rya buri kanya kandi ku gisobanuro gihora ari kimwe. Byamaze kugaragara ko aba bakobwa batabikoze kuberako nyakwigendera yabashyizeho agahato.Bujuje imyaka y’ubukure ntabwo ari ibitambambuga.Iyo wumvise ibyo banivugira wumva nezako ataribwo bwa mbere. Uriya musore koko mwamujijije iki? Ese mubwirwa niki ko atari aba bakobwa bagiye kumushaka? yari afite imyaka ingahe? aba bakobwa bafite imyaka ingahe?

    • Umuremyi wacu waduhaye umubiri,adusaba kwambara decently.Nukuvuga kutambara ubusa imbere y’abantu.Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye.Ntabwo Imana ikwemerera kubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Naho abapfuye barayumviraga,izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.

    • Mudusabire TVR, Radio n’irindi tangazamakuru bajye bayungurura ibyo banyuzaho, cyane cyane indirimbo zirimo amashusho cg amagambo ateye isoni

    • Mujye mubahana kuko ntawe ufite uburenganzira bwo gukora ibiteyisoni ahangaha, ibyo byo kuzana ico ry abanyamahanga muryita uburenganzira sibyo kuko umuco wacu ufite uburenganzira bityo rero niba uwuvukamo urakugenga.

    • Mujye mubahana kuko ntawe ufite uburenganzira bwo gukora ibiteyisoni ahangaha, ibyo byo kuzana ico ry abanyamahanga muryita uburenganzira sibyo kuko umuco wacu ufite uburenganzira bityo rero niba uwuvukamo urakugenga.

  • Ibiteye isoni kurushaho mu gihugu ni byinshi.

  • Kurasa uriya musore ni amakosa, RIB ntikadefande amafuti. Bagombaga kubareka bose bakisobanura, niba kandi kurasa aribyo byemejwe bakabarasa bose.

    • Ndunganira uwitwa Petero.Ntabwo Imbunda ikwiye kuba: Umugenzacyaha,Umushinjacyaha,Umucamanza n’Umurangiza-rubanza.
      Nyamara Human Rights Watch yadutunga agatoki,tukarakara.Ikibabaje kurushaho,nuko Abadepite baruca bakarumira nkaho batabyumvise.Abanyamadini nabo bagasingiza Leta,cyanecyane muli National Breakfast Prayer iba buri mwaka.Muge mwibuka ko na mbere ya 1994,Parliament n’amadini baramyaga Leta.Ikirenzeho,amadini yasengeraga ndetse agaha amashapule abasirikare ba Leta bagiye ku rugamba.Ngo nibage kurwanya umwanzi (FPR).Bakabizeza ko bazayitsinda mu izina rya Yesu.Niko byari bimeze rwose.Si ugukabya.N’uyu munsi niko bimeze.Kandi bakiyita “abakozi b’Imana” nta soni bafite.

  • Ubu se RIB ntizi ko hari abanyarwandakazi bamaze imyaka n’imyaniko batunzwe no kubyuna ikimansuro mu ruhame? Kwamvara ubusa birenze biriya ni ibihe?

  • Ubu se ari abashyigikira mu bitekerezo byabo ko abakobwa bambara ubusa, ari n’ababubambika barimo n’abayobozi baka ruswa y’igitsina, abakwiye guhagurukirwa kurusha abandi ni abahe? Ni nde muyobozi RIB yari yakurikurana kubera kwaka ruswa y’igitsina? Ni nde mukobwa cyangwa umugore wari wafungirwa ko yambaye ijipo yenda kureshya n’umukandara uyifashe? Ese buriya abagiye bashyira amafoto yabo kuri social medias bikinze ikoma gusa ntabwo RIB yigeze ibibona?

  • Kuba inzego z’umutekano zacu zitekereza ko kurasa umuntu wiswe umunyabyaha bihita bizimya urubanza, ni ikibazo cy’ingutu pe! Imanza zose z’abantu baraswa bari mu maboko y’izo nzego ziba zikwiye gukomeza, banahamwa n’icyaha hakerekanwa uko gikwiranye no kwicwa, icyaha kitakiba mu mategeko y’igihugu. Kandi bagirwa abere imiryango yabo igahabwa indishyi y’akababaro.

  • Ubushinjacyaha bwacu buriho burakora apologie du crime d’Etat (kubonera ibisobanuro ubwicanyi bukozwe na Leta). Niba RIB, polisi cyangwa RDF igenza ibyaha, igaca imanza ikanazirangiza, izindi nzego z’ubutabera zagombye kubikora zimaze iki?

  • Hari abantu jye mbona bataramenya ko bayoboye Leta batakiri mu ntambara y’inyeshyamba. Nyuma y’imyaka 26 zihinduye imirishyo.

  • Ahubwo mujye mubarasa!! Abantu nkabo ntacyo bazamarira igihugu

  • Ibi byakozwe ni ubwicanyi, umuntu uri mu mapingu ntaba agomba kwicwa ,RDC yari ikwiye kwaka indishyi y’umuntu wabo, police irica imfungwa RIB ikayishyigikira ,ntago abantu ari inka kuburyo bazajya babeshya byo basha ,aba bapolisi boraza abantu bazabihanirwe.

  • Ariko ubundi iyo video yabo ibonekahe ngo najye nihere ijisho mundangire badi.Nubundi nyirakazihamagarira nako sekazihamagarira bamaze kumurasa .

  • Harya ibyawa mugabo wakubise urushyi kamera zo kukazi zikamukurura RIB yaramukurikiranye? bareke gushyira imbaraga z’umurengera ahatariho. Babura wamugani gukurikirana ibyo bifi binini binirirwa murutwo twana, barangiza bakanavutsa ubuzima bw’umuntu kumaherere. Ahaaa ntibizoroha

  • Ikintu RIB itazashobora na rimwe gusobanura ko yerekana aba bakobwa itari yamaze kurasa uyu musore kuki nta foto nimwe yigeze yerekana doreko yatubwiye ko imufite? Namazina ye ntayo bavuze kandi bari bafite passport ye? Doreko atageze i Kigali anyuze panya yewe yaranazwi aho muri Pili pili. Iyo pili pili nayo yagombye gukorwaho iperereza usibye ko nziko bidashoboka bitewe na yirayo.

  • Ndakeka ko ana bose bashyigikiye ayo amafuti yutwo dukozi twikiba ntanumwe ufite umwana yaba muri mwese mwatanze comment zinenga RIB bariya bakobwa bari abanyu mwarikubona comments zitandukanye.naho kurasa my Rwanda hari infungwa zirenze 60.000 kiki zo batazirasa gushaka gutoroka ubutabera nibibi iyo uri umwere uremera ukaburana kwiruka ubona imbunda nabwo nubundi burwayi
    100%uzarwanya abacunga umutekano cyangwa uzashaka kwiruka bajye bamurasa
    Uvuze ngo right watch uransekeje izabanze ikimure iby’iwabo uwo munye kongo yarapfuye meme jour muri USA abapfuye basenga 80 usibye na RIB nanjye ari umukobwa wanjye nkamusangayo bose nabatsinda hamwe asyi we

    • Wapi to!

  • Mbabajwe nuyu musore wari waraje muri Visit Rwanda none akaba asubiye iyo akomoka ari mwisanduka.

  • Abazungu bakwiye kwibuka ko africa ifite umuco wayo…kwirirwa iradutsindagirira uburaya na homo/lesibienism ntaho bizabageza nuko no gukomera kwabo kwarangiye ubundi…Bavuga Human Wright mu kanya ngo uwushaka kwica umwana munda ngo ni uburengazira bw´umubyeyi…umubyeyi yiyicira umwana? nta bumuntu bafite. Abagabo bafite abuzukuru ngo nubundi barongoye ku gitsure bikundira abahungu??????ibyabo byaranze none bashaka kwangiza ibyacu.

  • Ibi ababa bakobwa bakoze basabiye n’imbabazi nubutwari gusa abirirwa barasa abanyarwanda buri munsi nibo bakora amahano kandi nta na rimwe bajya imbere ya micro ngo babisabire imbabazi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *