• 09/12/2019 5:09 35

Vice Mayor wa Nyarugenge yafunzwe

Ndayisenga Jean Marie Vianney umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha muri iri joro.

Ndayisenga Jean Marie Vianney
Ndayisenga Jean Marie Vianney

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko uyu muyobozi Ndayisenga akekwaho ibyaha by’iyezandonke no kurigisa umutungo wa Leta.

Ndayisenga w’imyaka 38 yatorewe uyu mwanya w’ubuyobozi muri Nyarugenge mu Ukuboza 2014.

Aya makuru kandi aremeza ko uyu muyobozi afungiye kuri station ya Police ya Kimihurura.

Ku nzego z’uturere abayobozi baheruka kuregwa ibyaha nk’ibi ni abo muri Nyamagabe babikurikiranyweho hagati mu mwaka ushize nyuma baza kurekurwa bamwe babaye abere.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

12 Ibitekerezo

  • WABONA ATARI INKUBIRI IGIYE KUZA SE IKATUGERERA MU MAJYEPFO IKADUKURIRAHO ABATEGETSI BIGIZE KABUTINDI HANO UBUNDI ABATURAGE TUGAHUMEKA TUGASGAMBA MU ITERAMBERE!!! ARIKOSE KO NTAHO BATAGEZA RUSWA NGO BATANZE MISANZU KUVA KERA BAZI KURYOSHYA AKARIMI AYO MAHIRWE TWAYABONA ITERAMBERE RIGASAGAMBA??

  • Arakaza neza muri université ya twese.

  • N’uko nta bubasha abalimu tugira n’ushinzwe imishahara y’abalimu muri aka karere twamusabira gufungwa cg abalimu tumukemanga byinshi, aturanye na Minecofin na BNR ariko Nyarugenge iri mu turere duhembwa nyuma (guhembwa mu kindi kwezi hagati). Uzi amande asigaye aba muri mwalimu Sacco kubera ubukerererwe! Murakoze umuseke ku bw’iyi nkuru

  • Nukuri nanjye uyu ushinzwe imishahara muri Nyarugenge wagira ngo akarere ni ake abaganga ntibahembwa Ku gihe ukibaza niba amafaranga ava mu. Mufuka we uziko utundi turere duhembwa ukibaza niba MWe muzagerwaho kandi ngo muturanye naza Minecofin na Bnr ahantu hagendeka iminota itatu turabirambiwe na Rama ntiyishyurwa na Caisse social nuko Niko Caisse social ahubwo nikoreyo ubugenzuzi

  • Yoo Jean Marie umugabo utishyira hejuru!
    Imana ikurengere sha.

  • Oya bajye bayabima. None se ko muba mwicecekeye. Wagira ngo mufite ahandi mukura abatunga! Ese muzajya muvuga aruko abo bayobozi babafunze?! Umuntu utuye i Kigali, hakorera ibitangazamakuru bitandukanye, wabuze n’uburyo wakwegera itangazamakuru ngo uribwire ko mumaze amezi 2 mudahembwa?!

    Iyo utaragerwaho n’ibibazo ukumva abandi bataka ukicecekera burya ntaho uba utaniye n’uri kubiteza. Iyo bikugezeho ugataka nanjye ndicecekera.

  • ABARIMU NAMWE MURBABAYE NDUMVA IMIBOROGO YANYU ARINKIYABASHOMERI!! BATI HATAWE MURIYOMBI UKEKWAHO KWIGWIZAHO IMITUNGO, NAMWE MUTI UHEMBA ABARIMU? UBWOSE BIHURIYEHE MWABARIMU MWE? CG UWO NAWE BAMUFATE YIGWIJEHO IMISHAHARA YANYU YARAYIHEMBYE SE? MUBWIRWANIKISE KWARIWE BITURUKAHO? NIWE UTANGA AMAMAF, NIWE UYABIKA, NIWE USINYA BWANYUMA?? BARIMU BITEBYANYU KOKO MWAKAMEYE MUKUMVAKO TURI MUGIHUGU KIBIBAZO KURI BAMWE, UBUNDI TUKIHANGANA KWELI!!! EREGA IMPINDUKA ZIZABONEKA NTABWO ABANTU TUZAHORA MUKARENGANE GUTYA ABANDI BATWISHIMA HEJURU KANDI TWARAVUKIYE AMEZI AMWE, NDETSE TUKIGA NAMASHURI AMWE CG ABENSHI TUKABA TUNAYABARUSHA BATURUSHA NGO KUBA BAZWI GUSA! MUHUMURE YEZU NATWE ARATUZI

  • Muzibanze ubu ubusahuzi niyo gahunda kuko abenshi bari gushaka impamba!! Ubu bafite iyi mihigo: Ubusahuzi, Kwikiza abo batagiye bavuga rumwe, Nogucengezamo aabazajya bagenera nibacishwaho!! Muzikoze Nyaruguru, muzanasanga bari kuhasana akarere kamaze imyaka ibiri kubatswe, ariko kuko isoko ryogusana ngoryahawe nibari resazu nibari icyama nibari abasirikari, kandi nubundi ayasahuwe iyo nyubako akaba aribo yakwirakwijwemo ntawavuga ayo mahano ntanumunyamakur watinyuka kugira icyo ayavugaho cyangwa ngo avuge itotezwwa nitonesha bihabera kuko bamumererea nabi, uwari uhashinzwe amasoko ubu ntiyashatse kubyitambikamo arakibukwa ntibahise bamunyuza iyubusamo!! Ubuse twahunze akarere harintambara zindi tugahunze ko twahunze ubutegetsi bubi buriyo!!! Usahura se ahubwo cyangwa uwigwizaho iyo mitungo wagizengo niwe ufatwa ahubwo ko hafatwa abashaka kuba babimubangamiramo cyangwa ngobabe babaimubuza!!!

  • Jean Marie ni lmana y’i Rwanda yibanira neza n’abantu nicyo muziho

  • Imana imurengere ni umugabo mwiza wicisha bugufi ubana nabantu bose kdi rwose ibyo by’iyezandonke turabikemanga kuko uko yarabayeho ntibyigeze bihinduka kuva ari gitifu kugeza abaye vice mayor mbona yagambaniwe rwose

  • Ubwo nyine hageze ngo intebe ye irakenewe niyihangane. Abiba bo aubwo wagirango barabyemerewe. Abantu batafashe Kagisha wahoze mu buyobozi bwa Nyarugenge koko bahangayikishijwe n’umutungo wa Leta? Simbihamya.

  • UYU NDAYISENGA JMV AFATANIJE NA IDRISSA BAZONZE UMWALIMU WITWA ROSE MAZE BAMUTESHA UMUTWE NONE NAWE AGEZWEHO NABO BAKURIKIRANWE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *