• 26/01/2020 11:57 24

V/Mayor wa Kicukiro na Gitifu wa Kanombe bari bafunze babaye abere

Kuri uyu mugoroba Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya bamwe mu bagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (DJAF) ka Kicukiro barimo V/Mayor Mukunde Angelique ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro.

Ubushinjacyaha bwareze aba bakozi batandatu b’Akarere ka Kicukiro gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu bafata mu buryo bunyuranyije n’amategeko amafaranga y’iri huriro mu nyungu zabo bwite. Bafungwa kuva tariki 07 Werurwe 2019

Abaregwa bose bahakanye ibyaha baregwa bagasobanura ko amafaranga bagiye bahabwa bayahawe kimwe n’abandi bagize ihuriro uko bayahabwaga, mu gihe babaga bagize ibyago cyangwa ibirori.

Ubushinjacyaha buvugwa ko abaregwa barigishije amafaranga agera kuri 1 900 000Frw y’iri huriro rya Kicukiro.

Urubanza rwaburanishijwe kuwa kabiri w’iki cyumweru buri wese aburana ukwe kandi yunganiwe, uyu munsi hasomwe imyanzuro y’Urukiko habanje gusubirwamo uko baburanye.

Mme Mukunde Angelique Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu we araregwa guhabwa 300 000Frw mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi ngo byakozwe mu nyungu ze bwite atari iz’ihuriro.

We n’umwunganizi we Me Buhuru Pierre Celstin bireguye bavuga ko aya mafaranga yari intwererano isanzwe ihabwa n’abandi, kuko Mukunde yari afite ubukwe bwa murumuna we.

Me Buhuru avuga ko ibyabaye ari abanyamuryango bagiye bahanahana amafaranga mu banyamuryango kandi byari bisanzwe bikorwa bityo atari ukunyereza umutungo wa Leta. Avuga ko gufunga umukiriya we ari amatiku.

Mukunde Angelique
Mukunde Angelique Umuyobozi w’Akarere ka Kicukuro wungirije yari afunze kuva tariki 06 z’uku

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Higiro Emmanuel na we yabwiye Urukiko ko  amafaranga yahawe yayahawe yapfushije umubyeyi we ngo amufashe kumushyingura nk’uko ngo n’abandi babikorerwa.

Abaregwa bandi nabo bagiye biregura ko amafaranga ya DJAF bagiye bayahabwa mu buryo busanzwe kandi nabo ari abanyamuryango b’ihuriro kimwe n’abandi bayahabwaga mbere.

Urukiko rwanzuye ko rusanga ibyakozwe n’abaregwa bose byaraciye mu mucyo bitarimo icyaha baregwa n’umushinjacyaha cyo kunyereza ibya Leta

Umucamanza yavuze ko nta mpamvu zikomeye zituma abaregwa bakomeza gukurikiranwa kuri iki cyaha ndetse ategeka ko bose bahita barekurwa agisoma iki cyemezo, byari ahagana saa kumi n’igice.

Mu cyumba cy’urukiko cyari kirimo abantu benshi cyane bo mu miryango n’inshuti z’abaregwa hahise humvikana urusaku rwinshi rw’ibyishimo ruratinda kugeza ubwo umucamanza yihaniza ngo baceceke.

Ubushinjacyaha bufite iminsi itanu yo kujuririra umwanzuro w’urukiko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanombe Higiro Emmanuel
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Higiro Emmanuel na we yabaye umwere

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Nubundi ibi bintu namatiku kabisa gusa Imana ninziza kdi irenganura bose

  • Ibi bitange isomo kuri RIB. Kuko guhita bafunga umuntu sibyo. Niba ibigize icyaha bidahri, bagombye kujya bitaba ubushinja cyaha bari hanze , bahamwa ni icyaha bagafungwa, ariko ibi bya funga , fungura, biratesha agaciro icyo bita gufungwa.

  • Erega ntacyo baregwaga usibye amatiku ya mayor nabambari be birirwa muri munyangire na munyumvishirize ntacyo baregwaga. mwabonye he Umuntu wiba amafaranga habanje kuba inama yabashinzwe gucunga urwego bakabanza kwemeza ko amaf asohoka koko? Ukuri kuratinda ariko kugeraho kukamenyekana. naho mayor we nkaho yakoze ibyo ashinzwe nukwirirwa ahanganye nabakozi kuva ku bayobora umudugudu, abarimu, abayobora amashuri, ba gitifu b’utugari, ab’imirenge, abakozi mu karere ndani. uwatanga amnota yo kwangisha abakozi akazi kicukiro yaza mu ba mbere. mbiswa nigendere.

  • Ibi bintu ntabwo byumvikana, logique y’abacamanza b’iki gihe iteye ukway ! Abantu bari mu ishyirahamwe rinyuzwamo Frw ya Leta, noneho bo bagatangira bakayahanamo impano, warangiza ngo nta kibazo kirimo ! Njye iyi logique yananiye kuyumva kuko niba Frw agenewe abaturage, aho yanyura hose, ni ukuvuga ko ari umutungo rusange, ibintu byo kuvuga ngo kubera ko umuyobizi afite ubukwe bayamuhayemo 300 000 y’intwererano njye simbasha kubyumva, uwaba afite imyumvire iri hejuru akaba abyumva neza yansobanurira ! Niba Frw atari igihembo cy’umurimo w’amaboko yawe wakoze, ntabe ubwishyu bw’umwenda wari ubwerewemo, ntabe ishimwe, ntabe inyungu bank ikungukiye cg ngo abe ayo watoraguye mu muhanda atagira nyirayo ubwo uhera he uvuga ko Frw rusange y’abaturage yabikujwe kuri compte yakugenze mu ntoki mu mucyo gute ngo kuko gusa inama rusange yabyemeje ?

  • Ubabaye nkuwo mushobora kuba mukorana Wenda uri umwe mubamuregaga tuu.. pole Sana niba Imana imurenganuye ikaba igukojeje isoni.. Iyo ningaruka yubuhemu… Kizwaaa

    • Wowe TUNGA banza usobanukirwe amategeko DJAF niba mu mategeko yabo biteganya ko bagomba gufsha uba muri iryo shyirahamwe bikurya hehe?Shame to you

  • Uyu munyamakuru ni ukwibeshya,ni ubunebwe cyangwa ni ukujijisha abasomyi?!

    Mu mutwe w’inkuru uragira uti bagizwe abere! Ariko mu nkuru ukavuga ko baburanye ifungura ry’agateganyo!
    None se gufungurwa by’agateganyo nibyo wita kugirirwa umwere??!!

    Jya ubanza ubaze!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *