• 12/12/2019 7:36 35

Uzaturwanya avuye imbere cyangwa hanze y’igihugu na twe tuzamurwanya – Kagame

Mu ijambo yavuze mu Cyongereza mbere yo kubanza kwisegura ku Banyarwanda, Perezida Paul Kagame yashimye intera u Rwanda rugezeho rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aha ubutumwa abifuza gusubiza u Rwanda mu icuraburindi, ko aho bazaturuka hose ari imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, u Rwanda rwiteguye guhangana na bo.

Perezida Paul Kagame avuga ijambo ritangiza icyunamo no Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni ijambo ryo gutangiza icyumweru k’icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yavuze ko ashimira buri wese wifatanyije n’u Rwanda muri uyu muhango wo kwibuka.

Yavuze ko mu bayobozi bari bahari harimo benshi bifatanyije n’u Rwanda igihe kirekire akaba abashimira umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda, ndetse ashimira Abanyarwanda bagize uruhare mu kubohora igihugu.

Kagame yavuze ko u Rwanda rwavuye mu icuraburindi ry’umwijima uyu munsi rukaba rubengerana urumuri kubera ubufatanye no kuba igihugu cyarabaye umuryango na none.

Ati “Amaboko y’abantu bacu afatanyije yabaye inkingi z’igihugu, turafatanya, umubiri wacu n’ubwonko birakomeretse ariko nta we uri wenyine muri twe, dufatanyije twabyaje umusaruro ubumwe bwacu mu yindi ntambwe y’amateka, bashiki bacu babaye ababyeyi, abaturanyi batubereye abavandimwe, abo hanze babaye inshuti, umuco wacu watumye tubasha guhozanya no kwiyubaka. U Rwanda ni umuryango niyo mpamvu turiho turenze amateka twanyuzemo.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko bigoye kumva agahinda k’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ngo basabwe gutanga ubuzima ku gihugu, agahinda bakagashyira ku ruhande.

Yabashimiye ko barenze kuri ubwo bubabare bagatanga imbabazi. Yavuze ko uko kwikorera ububabare byatumye u Rwanda ruba umwe no gukomera kurutaho.

Kagame yavuze ko iyo ureba u Rwanda uyu munsi bitandukanye n’igihe rwari mu icuraburindi ry’umwijima, abantu bibaza aho Imana y’u Rwanda yagiye, ubu ngo iyo urebye u Rwanda ntushidikanya kwemera ko Imana yongeye kurutahamo nk’uko byahoze.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yari yarakwijwe mu Banyarwanda bose mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba, ariko ashimira abagize ubwitange mu kuyamagana n’abaguye mu bikorwa byo kurengera inzirakarengane barimo abasirikare 10 b’Ababiligi n’umusirikare wo muri Senegal, Capt. Mbaye Diagne.

Yavuze ko kuba hariho imvugo yo “kwica bamwe bakabanyuza mu migezi, bagasubira muri Nile aho bakomotse”, ababyeyi bakica abana babo, ngo ibyo ntibyatewe n’uko indege (ya Perezida Juvenal Habyarimana) yahanutse.

Yashimiye abarinzi b’igihango bahishe Abatutsi mu gihe cya Jenoside n’abana b’i Nyange banze kwitandukanya ngo buri umwe n’ubwoko bwe ajye ku ruhande babashe kwica abandi, ahubwo bagapfa nk’Abanyarwanda bari hamwe, ubu bakaba ari intwari.

Igihugu cy’u Rwanda ngo kuba kigizwe n’abarenga 64% bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo aba bana ntabwo bazi iby’umubabaro n’agahinda babyumva mu mateka, ariko ngo ni bo bafite inshingano yo kurinda igihugu bafite ubu.

Perezida Kagame agana ku musozo w’ijambo rye, yahaye ubutumwa abifuza guhungabanya u Rwanda bakarusubiza mu icuraburindi.  Avuga ko akababaro Abanyarwanda banyuzemo, bagifite umutima wo guhangana, ko bityo biteguye.

Ati “Reka mvuge ikintu kimwe ntakunda kuvuga, kandi tuzakora uko dushoboye tukirinda. Kuri abo bantu batekereza ko igihugu cyacu kitabonye amabi ku buryo buhagije, no mu rwego rwo kurinda aba bantu bakiri bato mureba aha n’abandi bari muri iki gihugu n’igihugu muri rusange, nababwira ko ntahantu handi hadasanzwe dusaba uburenganzira, ariko dufite ahantu dufitiye uburenganzira. Ndasubiramo ko abo batekereza ko tutahuye n’amabi mu buryo buhagije, bakaba bashaka ko duhangana, baba bari imbere mu gihugu cyangwa hanze, ndashaka kuvuga ko tuzahangana nabo bihagije kandi bihagije koko!.”

Yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.

UM– USEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Imana ngo yongeye gutaha mu Rwanda?
    Milioni se zabacu twabuze kubera inyota yibyubahiro ,bizatuva kumutima lyali igihe cyose ntawinyagambura hano. Imana yonyine niyo izi akali kumitima yacu

  • @Rekeraho: ihagane muvandimwe ntugwe mu mutego wo kwitiranya ibintu. Reka twunge ubumwe nibwo buzaturinda amabi nk’ayadutwaye abacu muri 94. Ibindi bigushyushya umutwe byihorere. Komera.

  • Abanyarwanda dukwiye kwikuramo urwango rushingiye ku bwoko, tukabikora bituvuye ku mutima nta buryarya, kuko politiki yo gucengana tumaze kuyihaga, ni nde utazi ukuri? Kuki abantu bahinduka abanzi mu nyungu z’agatsiko gatoya kaba gafite ubutegetsi? Mukanguke bwacyeye!!!

  • Abanyarwanda dukwiye gukomeza inzira nziza turimo.Leadership nizo nshingano zayo my friend @rekeraho! Banza wiyakire,wivanemo ibikurwaniramo urebe aho igihugu cyerekeza,ndavuga iterambere ry’abagituye,ubundi uzatera imbere nawe ukire ibikomere.Imana yo mu Ijuru igufashe!
    Ishimwe kandi ku INKOTANYI zahagaritse Jenocide zigacanira abanyarwanda urumuri rw’icyizere cy’ejo hazaza.

  • kayizari ko uvuze nabi?icyakubera kiza n’ukwishimira igihugu cyawe kuruta gutuka abayobozi bemewe na benshi kdi bagiz’umumaro bahoz’amarira ya benshi niba nawe ubabaye uzasesengure urebe icyagutey’uwo mubabaro uzasanga,ar’ibikomere bifitany’isano na bene wanyu bitwaye nabi,niba nawe utar’umwe muri bo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *