• 09/12/2019 9:19 13

Uzashaka kunkura ku butegetsi ku ngufu azabona ishyano- Salva Kiir

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir kuri uyu wa Gatatu yahaye gasopo abantu bose batekereza ko bamukura ku butegetsi ku ngufu. Yavuze ko uwashaka kubumukuraho atyo azabona ishyano. Ngo si ibintu wapfa gukora uko ushatse.

Perezida Salva Kirr ati: ” Ntiwashaka gukuraho ubuyobozi bw’abaturage ngo bikugwe amahoro”

Hashize iminsi hari  itsinda ryiyise Red Card Movement (ikarita itukura) ryatangije ubukangurambaga kuri Twitter busaba ko Salva Kiir ava ku butegetsi.

Ubwo bukangurambaga babwise #KiirMustGo (Kiir agende) n’ubundi bise #SouthSudanUprising (Sudani y’Epfo yigaragambye).

Bivugwa ko abayobozi b’uyu mutwe ari abanya Sudani y’Epfo baba mu mahanga.

Hari abavuga ko kiriya gitekerezo cyo kwirukana Kiir ku butegetsi cyasembuwe n’ibiherutse kuba muri Sudan baturanye aho abaturage birukanye ku butegetsi Omar al-Bashir

Perezida Kirr ejo hashize yabwiye abanyamakuru ati: “Gushaka gukuraho ubuyobozi bw’abaturage ni ukwikoraho. Abazabigerageza tuzahangana na bo bikomeye cyane.”

Avuga ko uwashaka ko ubuyobozi buvaho yabikora binyuze mu matora akurikije amahame ya Demokarasi.

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, umutekano warakajijwe mu mihanda ya Juba n’ahandi hafite icyo hasobanuye mu buzima bwa Sudan y’Epfo.

Bivugwa ko umwe mu bashaka ko Kiir ava ku butegetsi ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yitwa Keluel Agok uba mu gihugu cya Uganda.

Aherutse kwandika kuri Facebook ati: “Niba mushaka ko umuco wo kudahana ucika iwacu muzazindukire mu mihanda taliki 16 Gicurasi, 2019 twamagane ibibera Juba dusabe ko ubutabera, ubwigenge n’ubumwe bigaruka muri Sudan y’Epfo.”

Guhera muri 2013 Sudan y’Epfo ntirabona amahoro arambye kubera intambara yavutse hagati ya Perezida Kiir n’uwahoze ari Visi Perezida we, Dr Riek Machar.

Intambara yatewe n’uko Machar yashinjwaga gushaka guhirika Kiir.

The Monitor

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Ariko rero uyu mugabo afite ukuri. Abanyafrica benshi bumva akajagari ariko kabageza ku buyobozi, Ntawe uzana programu ifatika (projet de société) ngo ayigeze kuri rubanda agaragaze ko ariyo yazamura abantu kuruta iy’abo arwanya bafite. Ni ukumva gusa ko abazungu bakubwira ngo tangira uteze akavuyo tuzaguha imbunda nawe ugashishikara ukica bene wanyu mu gihe bo bibonera isoko rihoraho ry’amasasu yabo. Ngayo nguko!

    • Citoyen we sinzi niba uba muri Africa. Uti programme de société ntayo uba wagejeje ku baturage ariko uziko uri umutesi? Izi leta ziyobowe se n’abasilikare ntabwo uzi uko zikora? Iyo bashyizeho umukwabu aho guterana n’abantu nbarenze 5 bikujyana muri gereza. Aho uvuga ko uri umunyapoliti abaturage no kugusuhuza ntibabitinyuke ngo hatagira ukubonana nawe agakekako yagiye mwishyaka rye. Kugumura abaturage ugamije kubangisha ubutegetsi buri ho icyo cyaha kiri mu bihugu byinshi muri Africa birangwa n’igitugu. None iyo programme de société uzayibagezaho gute, binyuze muzi nzira? Uziko ushobora no gushaka salle ukayibura cg uwayiguhaye wanarishye akaza kukwangira kumunota wanyuma? Africa mujye muyireka ubu iracyakubitika.

    • Have sigaho wowe SALVA AKIIR.Amayeri yanyu twarayamenye.Genda ubaze mugenzi wawe wo muli SUDAN ibyamubayeho,akaba ari muli gereza,ashinjwa kwica abenegihugu.We are fed up with Dictators.Menya ko igihugu atari ISAMBU y’ababyeyi banyu.Wowe kimwe n’abagenzi bawe,mumenye ko uko mwafashe imbunda n’abandi bazi kurwana.Uko wafashe imbunda ugafata ubutegetsi,n’abandi babikora.

  • Umva bababakuru b’ibihugu bayoboye muri africa aho ubwenge bwabo buba bugeze. Uyu se ntareba ibyabereye muri Soudani ku mupaka w’igihugu ayobora? Bakubite umujinga ahubwo babohe hakiri kare kuko biragaragara ko yataye umutwe. Nta na kimwe ategereje kugeza ku gihugu cye mbona.

  • Uyu Salva Kiir ari kwigira akaraha kajyahe ariko muri make uwaharaniye iriya ntebe imyaka nimyaka ariwe John Galang ntabwo yari kuvuga ibintu biri munsi ya zero nkibi. Kuki inyeshyamba buri gihe zikora bunyeshyamba buri gihe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *