• 11/12/2019 5:39 02

Uzagerageza kubuza Riderman umugore we ngo azamuhungabanya

Umuraperi Riderman abinyujije ku rukuta rwa Instagram yanditse amagambo y’imitoma abwira umugore we Agasaro Nadia avuga ko uzagerageza kumumubuza azamuhungabanya.

Uzagerageza kumubuza umugore we ngo na we azamuhungabanya

Riderman na Nadia Agasaro bakoze ubukwe muri 2015 ubu bafite umwana umwe w’umuhungu.

Uyu muryango ni umwe mu y’ibyamamare bifatirwaho urugero na benshi bitewe n’imyitwarire yaba bombi.

Riderman na we yeretse abakunzi be ko urukundo rukigurumana abinyujije ku rubuga rwa Instagram.

Yakoresheje ifoto y’umugore we arangije ashyiraho udutima mu magambo.

Agira ati “Maman Rusangiza @nadiafaridishmael A.G.A.S.A.R.O, Gatima gatuje ntazigera nta, gatako natoye tuzahorana, Kirezi kirenze ntawe nkunganya, uwakumbuza namuhungabanya. Urukundo ndakuba … abazi uko ngukunda babihamya.”

Amagambo Riderman yabwiye umugore we
Nadia Agasaro umugore wa Riderman bashakanye muri 2015

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *