• 08/12/2019 9:38 05

Uyu mwaka icyumweru cyo Kwibuka kizatangwamo ibiganiro bibiri

Komisiyo yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iratangaza ko mu cyumweru cyahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi cy’uyu mwaka hazatangwa ibiganiro bibiri ku munsi wa mbere n’ikindi kizaba mu minsi itandatu isigaye y’icyo cyumweru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damscene
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damscene

Ubusanzwe mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hatangwaga ibiganiro ku rwego rw’umudugudu buri munsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko abantu badakwiye kumva ko izi mpinduka zitazagabanyiriza uburemere iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside kibaye ku nshuro ya 25.

Yagize ati “kuko n’ubundi iyo turebye ibiganiro byatangwaga mu minsi itanu ukareba ubwitabire hari aho usanga bubabaje.”

Avuga ko hari aho ibiganiro byitabirwa n’abana boherejwe n’abantu bakuru bakigira mu mirimo yabo, akavuga ko hakozwe ubusesenguzi bagasanga impamvu ibitera ari uko ibiganiro byabaga ari byinshi bigatuma abantu bagabanya iminsi yo kubyitabira indi bakajya gushaka imibereho.

Ati “Kuko niba umuntu afite iduka rye afite imisoro atanga n’abakozi ahemba  ukamufungira iminsi itanu hari hamwe na hamwe ibiganiro byatangiraga saa saba (13h00) bivuze ko amaze icyumweru adakora ukareba ibyo atakaje bimutunga muri icyo gihe ni byinshi…

Kandi niba turi igihugu kiyubaka, giharanira kwiyubaka, tugomba gusigasira amateka tuyazirikana, tuyaha agaciro. Tugomba no gufasha umuturage w’u Rwanda n’igihugu kudahagarika ubuzima. Twashatse uko tubiringaniza byombi, habeho kwibuka no kugira umwanya w’ibiganiro ariko ntufate igihe kinini cyane ufungire abantu ubuzima.”

Ikiganiro kimwe kizatangwa ku munsi wa mbere wo kwibuka tariki ya 07 Mata, ikindi kikazatangwa mu minsi isigaye ya kiriya cyumweru kizasozwa tariki ya 13 Mata.

Dr Bizimana avuga ko hari ibikorwa bisanzwe bibujijijwe n’ubundi bitazaba byemewe nk’ibyo kwishima (ibitaramo), ubucuruzi bw’utubari bugeza mu masaha akuze.

Ati “Ni ngobwa ko ibikorwa bibera aho hantu byubahiriza ibyo itegeko riteganya ariko abaturage badahagarikiwe ubuzima bwabo.”

Mu cyumweru cyo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biteganyijwe ko ibigo bya Leta n’ibyigenga byose bizakora igikorwa cyo kwibuka ku itariki ya 09 Mata, hakazanibukwa abari abakozi b’uturere.

Muri iki gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Kwibuka Twiyubaka”, tariki ya 11 Mata hazatangwa ibiganiro mu bakozi ba za Ambasade zose zikorera mu Rwanda, hakazaba n’igikorwa cyo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi naho tariki ya 12 Mata hibukwe abanyamadini bishwe muri Jenoside.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

11 Ibitekerezo

  • Uwibuka abe ntiyinuba abifatira umwanya wa ngombwa. Ikibazo gikomeye kiracyari kimwe: kuva tariki 07/04 kugeza tariki 13/04, abanyarwanda basubizwa mu cyunamo ngarukamwaka. Kwibuka ntabwo bigira iherezo ku muntu wabuze abe bazize akamama. Ariko icyunamo kitarangira ntabwo cyubaka umuntu, ntikimufasha gukira ibikomere, ahubwo kiramusenya.

    • Muli kamere muntu,kwibuka is natural.Niyo utakora imihango,wibukira ku mutima abawe bapfuye cyangwa ikindi kintu cyabaye.Ese mwari muzi ko na Yezu yasize adusabye kwibuka urupfu rwe?Yaravuze ati:”Ibi mujye mubikora munyibuka”,kugeza igihe nzagarukira.Niwo munsi mukuru wonyine bible idutegeka kwizihiza rimwe mu mwaka nkuko Abigishwa be babigenzaga.Nubwo bamwe batabizi,itariki Yesu yapfiriyeho yanditse muli bible.Nukuvuga le 14 Nisan kuli Calendar y’Abayahudi.Nibwo bizihizagaho Pasika yabo kandi n’ubu baracyabikora kuli iyo tariki.Kuli Calendar yacu,iyo tariki iba mu mpera z’ukwezi kwa 3 cyangwa intangiriro z’ukwezi kwa 4.Yesu yapfuye kuli iyo tariki,mu mwaka wa 33.Ushaka kwizihiza Urupfu rwa Yezu neza,ahuza na le 14 Nisan,igihe Abayahudi nabo baba bizihiza Pasika yabo,ibibutsa igihe basohokaga mu Misiri.Kwibuka urupfu rwa Yesu ni itegeko ry’Imana.

  • Ikintu cya mbere gituma nkurikiranira hafi cyane imihango y’icyunamo, nuko ari cyo gihe abenshi mu bategetsi bacu bakuru bavugisha ukuri k’umutima wabo. Bigatuma umuntu amenya uko yifata imbere yabo. Ariko jye impungenge mfite nyuma y’ivuka ry’uruhuri rw’amaradiyo akorera kuri You Tube hanze y’u Rwanda, nuko icyunamo kigiye kuza gishobora kuzaba umwanya wo guterana amagambo menshi akarishye cyane hagati y’ibyo bitangazamakuru n’ibikorera mu Rwanda, ugasanga birangaje abantu benshi.

  • ee,ntakibazo rwose ndemeranya na DR rwose nibyo

  • Yagize ati “kuko n’ubundi iyo turebye ibiganiro byatangwaga mu minsi itanu ukareba ubwitabire hari aho usanga bubabaje.”

    Impamvu nuko kwibuka bidasaba ko mubitwibutsa kuko tubihoramo ! Impande zose. Mwanainchi abivuze neza

  • oya rwose iminsi itanu ahubwo bayongere

  • Tekereza kubona abitabira ibiganiro byo kwibuka ahenshi baba ari bake ugereranyije n’abahatuye, kandi kujyayo biba ari itegeko. Baramutse bavuze bati: hajye hajyayo uwumva abishaka, bimurimo, noneho byaba agahomamunwa. Kandi impamvu z’iki kibazo abategetsi bacu barazizi neza. Ese koko gushakisha imibereho niyo mpamvu nyamukuru? Jye siko mbibona pe!

  • ushobora kwitabira ibyo biganiro ariko utabyemera
    Nkuko ushobora gukora akazi Kandi uri no kwibuka Ikibazo mu Rwanda byose babigira politique ugasanga gukora sport ngo ni ngombwa gufunga imihanda n’amaduka

  • Dore izindi mpamvu zituma hari abantu benshi batakitabira imihango yo kwibuka mu gihe cy’icyunamo.
    1)Usibye iriya yo gushakisha imibereho Dr Bizimana yavuze kandi ifite ishingiro;
    2) hari abajyayo ibikomere byabo bigasubira ibubisi bakongera bagahahamuka, bigatuma bahunga imwe mu mihango ibatoneka inkovu;
    3) hari abacikacumu bafite ibibazo by’ingutu bituma bibona nk’abatereranywe (nk’abakiba mu mazu yenda kubagwaho), bigatuma bigunga ntibajye mu mihango nk’iriya;
    4)hari abacikacumu bababazwa n’uko imbwirwaruhame zitangwa inyinshi ziba ari iza politiki, umwanya wo kubafata mu mugongo no kumva ibibazo by’ingutu bakirwana nabyo ukaba muto cyangwa ntunateganywe (mu midugudu ), n’ubwo haba hapanzwe ibikorwa byinshi byo gufasha bamwe muri bo;
    5) hari n’abacikacumu bagumutse kubera ibibazo bamwe muri bo bafitanye na Leta n’ubutabera, bakabifata nko kubasonga aho kubarengera.
    6) hari abajyayo bakabwirwa amagambo abasesereza : “utarishe mu batahigwaga yavugije induru, yararebereye aho gutabara…”, “jenoside yakozwe mu izina ry’abahutu bose bakwiye kuyisabira imbabazi bose”, “miliyoni y’abantu batikijwe ntiyishwe n’abantu bari munsi ya miliyoni enye cyangwa eshanu” “bamwe bari aha baba baje kudushinyagurira”, ntiwatandukanya jenoside na Kabgayi, n’ibindi nk’ibyo…);
    7)Iyi mpamvu ta nyuma yo ntinye kuyivuga hatagira undega ingengabitekerezo ya jenoside.

  • Nyine ibi bingamira cyane abokorera kuko muriyo minsi imisoro idahagarikwa mugihe umukozi wa leta we nubundi umushahara we uba winjira. Ibaze umuntu warakotse genocide ukamukura aho yishakira imibereho ngo najye mubiganiro bimugarurira agahinda bikanabumuraza n’abana be kuko ntakintu yakoreye uwomunsi. Ndemeranya nawe Jean Damascene 100%

  • Ariko muzabitekerezeho neza kuko bigaragara ko kwibuka murwanda bigenda biba Politique aho kuba uko abayirokotse bakwibuka ababo bazize jenocide dukomeje gutya sinzi ahobyazatuganisha

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *