• 01/11/2020 4:00 05

Uwatumye Umuseke kumuhuza na Joe Habineza, byaciyemo baravuganye!

Amb Joseph Habineza yabwiye Umuseke yo uwadutumye adusaba ko tubahuza babashije kuvugana, ngo yaramuhamagaye arishima cyane.

Mu munsi ishize Amb. Joseph Habineza yatangaje ko agiye gusohora indirimbo ariko iyo ikazasohokana n’amashusho yayo.

Umwe mu basomyi ba Umuseke yanditse ibaruwa ayicisha kuri Facebook Page ya UMUSEKE, asaba ko tumukorera ubuvugizi akazahura na Joseph Habineza akamugezaho igitekerezo cye cy’uko ashaka kugaragara mu mashusho y’indirimbo ye.

Niyigena Gad wanditse iriya baruwa akomoka mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Amb. Habineza Joseph yabwiye Umuseke ko yamuhamagaye kandi amwemerera ko azamushyira mu mashusho y’indirimo ye iri hafi gusohoka.

Mu kiganiro twagiranye Amb. Joseph Habineza yagize ati “Namuhamagaye arishima cyane. Numvise ari umuntu ufite ubushake.”

Amb. Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko kuba umuntu amwandikira kuriya byamushimishije cyane.

Ati “Mu bizima ubundi iyo umuntu akwandikiye uramusubiza niyo mpamvu nafashe umwanya ndamuhamagara, yambwiye ko ashoboye ko kandi atazantenguha nizeye ko tuzakorana neza nzamuhamagara nanamusure tunoze imikoranire yange na we.”

Mu butumwa bugufi Niyigena Gad yashimiye Umuseke.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *