• 15/12/2019 6:31 18

Uwatemye inka 12 z’umuturage i Nyabihu yafatiwe mu nkambi i Karongi

Kuri uyu wa kane mu masaha y’ikigoroba, Ibiro bishinzwe Ubugenzacyaha (RIB) byagaragaje umugabo uba mu nkambi y’Abanye-Congo ya Kiziba mu Karere ka Karongi wemera ko yatemye inka 12 z’umuturage mu Karere ka Nyabihu muri zo 10 zaje gupfa, yavuze ko yabitewe na kamere akaba asaba imbabazi. 

Uyu mugabo avuga ko gutema inka byamujemo akimara kuzibona

Uyu mugabo w imyaka 39 afite umugore n’abana bane, yavuze ko yatemye ziriya nka azisanze ziryamye.

Yavuze ko yavuye iwe agiye kubikuza amafaranga i Muhanga ageze mu nzira igitekerezo cyo gutema ziriya nka kimuzamo arahindukira asubira inyuma, agura umupanga mushya awutyaza ku cyuma kitwa ‘ponceuse’ arara ahantu bigeze nimugoroba, nibwo yagereye za nka amaze kunywa inzoga yitwa warage arazitema.

Karabayinga watawe muri yombi na RIB imukuye mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi avuga ko asaba imbabazi kuko ngo ibyo yakoze yabitewe na kamere.

Inka zatemwe ni iza Ndabarinze, umuturage wo mu mudugudu wa Gakamba, mu kagari ka Mulinga. Zatemwe nijoro ku cyumweru ku cyumweru tariki 24 Werurwe, hari amakuru avuga ko 10 muri ziriya nka zatemwe zapfuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Antoinette Mukandayisenga icyo gihe yabwiye Umuseke ko inka 12 za Ndabarinze Kabera zatemwe n’umuntu azisanze mu gikumba cyazo hafi y’ishyamba rya Gishwati.

Mbabazi Modeste Umuvugizi wa RIB avuga ko amakuru y’uko hari inka z’umuturage zatemwe yayamenye ku cyumweru, Abagenzacyaha batangira gushakisha uwaba wabikoze.

Amakuru yose yatanzwe barayafashe ariko, nyuma baje kumenya umwe mu bari bafitanye amakimbirane na Ndabarinze watemewe inka ko ari uriya Karabayinga bamufata bamusanze mu nkambi ya Kiziba i Karongi.

Ndabarinze watemewe inka ngo ntiyiyumvishaga ko ikibazo afitanye na Karabayinga cyatuma amutemera inka.

RIB yabonye amakuru y’uko uriya mugabo watemye inka yaba yarashakaga kwica nyira zo ariko akamubura.

Mbabazi Modeste avuga ko uretse kuba uriya wemera gutema inka ngo yashakishije akabona indangamuntu y’u Rwanda kandi ari impunzi, na cyo kikaba ari icyaha RIB imukurikiranyeho.

Yasabye Abanyarwanda ko mu gihe bitegura kujya mu cyunamo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 birinda guhemuka.

Mbere ngo RIB yari yafashe abashumba bose ikeka ko baba bari inyuma ya kiriya gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ariko amakuru agwa kuri uriya wafashwe.

Uyu mugabo wemera ko ari we watemye inka za mugenzi we agiye gushyikirizwa ubutabera, tukazakurikirana urubanza rwe.

Umuntu wese, ku bw’inabi, wica cyangwa agakomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu(6)ariko kitarenze umwaka umwe(1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu( 300. 000Frw) ariko atarenze ibihumbi magana atanu(500.000Frw) cyangwa kimwe muri ibyo bihano

Umuvugizi wa RIB Modeste Mbabazi avuga ko iperereza batangije ryerekanye ko uriya ariwe watemye ziriya nka.

Jean Pierre NIZEYIMANA 
UM– USEKE.RW

28 Ibitekerezo

  • bamukanire urumukwiye nabandi Bose barebereho rwose

    • Iyo abona nyirinka nawe yari kumutema.Ubundi impunzi ziba zikwiriye kwitonda mu gihugu cyazakiriye.Tekereza nawe gutema inka 10 ntacyo zagutwaye.Kuki isi yacu yuzuye abagizi ba nabi?Kuki abantu badatinya imana yaturemye?Kuki ubugome bukabije kurusha kera?Nta kabuza wa mugani turi mu minsi y’imperuka nkuko bibiliya ivuga.Mana tebuka utabare abantu bakumvira,ukure mu isi abantu bakora ibyo utubuza nkuko wabidusezeranyije.

  • Ni igitangaza.

  • Wagirango abantu bageze muri bya bihe bya nyuma tujya dusoma muri bibiliya. Imana itabare u Rwanda.

  • Iki gihano ndumva cyaba arigito cyane!

  • Huum, ngo ni kamere yabimuteye ! Yewe birakomeye ubwo “Imfura zisigaye zifte kamere yo gutema inka ! GUsa icyo cy’irangamuntu cyo mukimuhanagureho kuko nawe ni “Jyamubandi”

    • hhhhhh ibi byose ni ibyerekana hypocrisie n’ubwibone byatwaritsemo. Harya ubundi kuri wowe “imfura” ni iki?

  • Umuntu ukora ibintu nk’ibi twenda kwibuka, akabikorera uwacitse ku icumu, bikwiriye gufatwa nk’impamvu nyongeracyaha, kuko bibangamira intambwe ziterwa mu bumwe n’ubwiyunge, bikazana urwikekwe n’inzangano. Urebye ibitekerezo abantu bari batanze ku nkuru ya mbere, hari hajemo guterana amagambo harimo n’ashingiye ku moko, kandi iki gikorwa cy’ubunyamaswa ari ntaho gihuriye n’ingengabitekerezo ya jenoside. Asabe n’imbabazi abanyarwanda bose kubera agahinda yaduteye kandi yishyura ziriya nka. Niba nta mikoro afite, ndasaba akarere ko kashyiraho uburyo abashaka gushumbusha uwahohotewe babikoramo. Murakoze

  • NON jye si mbyemeye, iritegeko ni ukurisubiramo. Ubugome nka buriya ntibwahanishwa amezi 6; Nibura imyaka 15. Si non azasubira mu buzima busnzwe maze amwivugane dore ko inka zo yazimumazeho.

    • Ngo ntaho bihuriyr n’ingengabitekerezo y’amoko?! Ningute impunzi y’umututsi wo muri Congo ajya gutema inka z’umututsi wacitse kw’icumu mu Rwanda ukavuga ngo nta ngengabitecyerezo y’amoko irimo?! Uriya mugabo aravuga nk’uwatekerewe amagambo! Uwamutumye ashobora kuba yarashakaga ko bigaragara ko inka zatemwe n’abahutu. Ikitaramenyekana ni uburyo ahubwo habuze umuhutu ubyiyaturiraho! Ikindi umuntu yacyeka ni divorce hagati y’impunzi z’abatutsi b’aba nyecongo na Leta y’u Rwanda! Ntimuzatangare aba bashyizwe mu kiciro kimwe na ba Sankara bo muri Nyungwe! Njye nabiteye imboni aho bigaragambirije bakaraswamo abatari bacye bakahasiga ubuzima. Burya ngo hari amabanga bashakaga kumena babibuzwa no kwangirwa kugirana inama na UNHCR! Ngo za Resetlments zabo zahabwaga abanyarwanda! Bo bakabuzwa kujyanwa mu mahanga! UNHCR nayo yirinda kugira icyo yabikoraho kuko nayo byayishyiraga kukarubanda! None dore hafashwe ngo impunzi yo muri Kiziba ngo niyo yiyemereye ko yagiye gutema inka muri Gishwati…! Nabyo muzaba mwumva rebondissement zabyo!

      • @djuma ibyo uvuga ni unwijima ukwibereye mu mutwe,aho abahutu bakoreye jenoside abatutsi,ikije cyose uyu munsi basigaye bashaka kugishyira mu moko kugirango bikureho ubugome bakoze,ubwo koko urumva ibyo uvuze bihuriye he?ubundi se ni iki kikubwira ingirwabwoko y uyu watemye inka z abandi di?ko kiziba naho habamo ingirwabwoko za hutu na tutsi uziko musetsa.usibye ko aba bo icyo bapfa atari ingirwabwoko ahubwo ari amakimbirane bari bafitanye kandi ubanza ari nabo mu muryango umwe,ubwo se urumva ibyo bihuriye he n interahamwe zihora zica abacitse ku icumu ryazo cyane cyane mu cyunamo ndetse hakaba nabo zitemera amatungo,ubwose urumva ibyo bihuriye he n ibi ra?ariko njye hari ikinyumya kuki mwakoze jenoside mugatema mugatwika abaturanyi banyu nta cyo mupfa mwasangiraga mugatumirana mu minsi mikuru ubundi mukabahinduka mukabakubita ubuhiri bwuzuye imisumari mubaziza gusa ko ari abatutsi ubwo murumva ibyo bizarekwa kuvugwa ko mwabikoze mutitangira kuki mubabazwa nuko bivuzwe ngo babise abagome eehh none siko mwabigenje?

        nanubu sinsobanukirwa ubugome ndengakamere nka buriya aho mwabukuye,siniyumvisha uburyo umuturanyi asanga mugenzi we batagira icyo bapfaga na kimwe ngo uri umututsi ukwiriye kuva ku isi akajya agacagagura mo ibice ,umuntu akica umugore we,umwana agata nyina mu ruzi,umugore akica umugabo na abana be ngo ni abatutsi ubwo urumva ubwo bugome hari icyo buhuye nacyo mu isi?nonese ibyo by aba bagabo ushaka kuzanamo izi ngirwamoko kandi zitari mubyo bapfuye urumva atari rya pfunwe ribatera gufata ikintu cyose mugashaka kugisanisha n ubugome mwakoze kandi impamvu zidahuye,ariko gusa kugirango mubishyire no ku bandi kugirango mugaragaze ko n abandi ari nkamwe,yewe akabayeho kazavugwa iteka kuko mwaragakoze kubw amahirwe make yanyu mwifuzaga ko abana banyu bazababaza ngo uko umututsi yasaga ariko ngirango icyo kibazo ntibakibabaza kuko birebera bakaniyumvira ubuhamya bw uwabarokotse.

        Rero mwe kujya muvanga ibitavangika,ikintu kivugwe uko kiri nta kugipfundapfundika ahandi,abahutu bishe abatutsi nta na kimwe bapfa kuko gusa ari abatutsi babarebera ku mazuru bati jya aha tugutsembe,nuyu munsi sindabona interahamwe ivuga iti nishe umututsi kuko yankoreye iki n iki,ni gute usiga abana bawe buzuye ukajya gutsemba ababandi?usiga ababyeyi bawe bariho ukajya gutsemba ab abandi?nuyu munsi simbyiyumvisha,rero jenoside yakorewe abatutsi irihariye muyivuge uko iri pana gufata ikibaye cyose ngo mushake kugoreka amateka,abantu bo bazahora bicana tumaze iminsi twumva abicanye kubw amasambu na na rimwe icyo cyizafatwa ngo gisanishwe n umuturanyi w umuhutu wishe umuturanyi we amuziza gusa ko ari umututsi,ari uwazize isambu yapfuye ni urupfu ari n uwazize ubututsi bwe yapfuye ni urupfu ariko impamvu ziratandukanye kandi zigomba kuvugwa uko ziri,

        muhave rero mwikwiha kugoreka amateka mwigiza nkana,umuturage w umuhutu yishe umuturage w umututsi na na kimwe bapfa keretse kuba ari umututsi ibyo rero bivugwe uko biri kuko niko byabaye.naho kuvuga ngo ibyo byerekaba abahutu nk abagome none se ibyo bakoze ntibizavugwe ngo biberekana nk abagome cyore!hanyuma se ubwo si ubugome nyine?hanyuma se ntibabikoze nyine?none ikibazo kiri he iyo ukuri kuvugwa?wowe muhutu uziko utabikoze ifite kibazo ki?njye nahishwe n umuhutu w imfura utariyanduje ndamushimira nubu ndakora ngo nzamwiture nubwo ineza yangiriye ntacyo namwitura cyahwana nayo,ariko sinzaceceka kuvuga kuri jenoside abahutu bakoreye abatutsi,icyangugu ho babaryaga n imitima hari uwo mu muryango bawuriye ngaho nyimvira pe hanyuma nzaceceke kubivuga ngo batababona nk abagome rero?ko mudasakuza iyo tuvuga abahutu baduhishe mugasakuza iyo tuvuga abatwiciye?muragirango se tujye tubeshya ko mwaduhishe mwese ra?hanyuma se abacu bishwe ubwo bakaba barishwe na nde?

        yewe nzi n abahutu bishwe babaziza ko basa n abatutsi ubwo babibeshyeho;icyo mwavuga cyose rero amateka yariyanditse azahora avugwa cyane ko abarokotse bakinariho rwose muzahora mubyumva kuko mwarabikoze iyo mutaba inyamaswa ubu rwose tuba dutuje nkuko byahoze mbere ku bwami umunyarwanda ari umuvandimwe w undi ariko mwahisemo kumena amaraso yacu mudushorera nk intama zigiye kubagwa ibyo rwose ntituzabiceceka kuko ni amateka yacu uwo birya ubwo azajye gutura ku wundi mubumbe aho atazadusanga kuko turi muri iyi si tuzahora duhamya kugira neza kw Imana yabadukuye mu menyo pe .

  • Abari bafashwe bwa mbere havuzweko bafite ingengabitekerezo ya genocide none dusanze uwatemye inka ari umukongomani byitwa ko yahunze abamuzizagako ubwoko. Ibi bibere isomo ba bantu babona ibintu byose bakabyita ingengabitekerezo cyane cyane mu kwezi tujyiye kujyamo.Ikibazo nukombona ibiba byose nta somo biha abanyarwanda bagakomeza kwivuruguta mu nzangano zidafite umumaro. Ndibuka comments zanditswe kuri ino nkuru bwa mbere bamwe batuka nabo batazi ngo niko babaye, ni abicanyi muri kamere nibindi byari bifite igice cy’abantu byibasiye. Ubu muravuga iki noneho? Mujye mureka guca imanza mushingiye ku moko mwa bantu mwe, ntikubonye ko mwiyandurije ubusa koko?

  • Nabonye yisobanura nkuwabwirijwe ibyo avuga cg yemera, arisobanura nkufite ikindi yiringiye.

    Cyari gihe koko ko ibikorwa nk’ibi …….Abanyamahanga kuko twe mu Rwanda ntibigikorwa ubwiyunge bwageze 100%. Stop manipulation against Survivors.

  • Ubugome n’ubugizi bwa nabi ntibugir’ubwoko. Bavugagako inka zatemwe bitewe n’ingengabitekerezo ya jenoside. Ngo nyirazo yarokotse jenoside none ni abajenosideri baje kumjusonga. Uyu mugizi wa nabi ni mwene wabo wa nyir’inka umva ko yanamugabiye ahubwo akamuziza ko atamucyuriye iyo yamugabiye bityo bigatuma yihimura atemagura inka z’uwamugabiye. Ntabwo ubugome buterwa n’ubwoko umuntu akomokamo ahubwo ni kamere ye bwite ku giti cye. None se ni bangahe bahemukirana bavukana banaronse rimwe? abicana bapfa amasambu, ubutware n’ubutegetsi se ni bangahe? Ntibica ababo se? Guhuza ubwoko n’ubugome no guhemukirwa nicyo kitazatuma tutagir’ubumwe n’ubwiyunge bwuzuye uretse ya mibare ya Ndayisaba na Rucyahana yo gutekinika. Ntabwo igice kimwe kizaba abagome karemano, ikindi kibe victime na vulnerable by’iteka ryose ngo tuzarubanamo dukundanye tunumvikana. Tuzakomeza tubane mu macenga, nkubeshya ko nzi ko unyanga nanjye nkaguhisha ko mbizi ubundi dukomeze duhingire ku rwiri kugez’igihe tuzavira kw’izima tukubahana bya nyabyo.

    • @nkawe wiyise kamuzinzi ibyo uvuga urumva hari aho bihuriye?none niba umu jenosideri atema inka z uwacitse ku icumu amushinyagurira urumva byarekwa kuvugwa ngo nuko uyu mugabo yatemye inka z uwo mu muryango we?ubwo se urumva bihuriye he kweri?burya icyaha gishobora gusa ariko impamvu cyakozwe ntizise rero buri mpamvu ntizabura kuvugwa kandi imwe ntizavuguruza indi”rero ibyo uvuga ndabona ari amatakirangoyi,nta nterahamwe uzi zafunguwe zigahita zica abagore bazo ngo zumvaga bazica inyuma cg kubwa akajambo kamwe bavuze?hanyuma se iyo nterahamwe nifungurwa ikica uwacitse ku icumu kuko akiri ku isi urumva bizarekwa kuvugwa ngo nuko n umugore wayo yamwishe?nta soni,erega ndumva ipfunwe ribatera guhora mupfunda imitwe mwihisha mu bije byose,akariho karavugwa ,kwica ni ukwica kuko umuntu aba apfuye ariko ntago abantu bazaterera iyo ngo bareke kuvuga impamvu byabaye aribyo n iperereza rikorwa ntiryakabaye rikorwa bakavuze ko ari urupfu gusa bikarangira ariko sibyo kuko bagomba kureba icyateye urwo rupfu,nta na rimwe tuzareka kuvuga ko umuturanyi w umuhutu yasanze umuturanyi we akamwica kuko ari umututsi,nta na rimww tuzareka kuvuga ko abaturage b abatutsi bashyizwe ku ma lisiti bakicwa n abaturage b abahutu kuko niko byagenze sinumva impamvu rero ikije cyose abameze nkawe bashaka kukihisha inyuma bagoreka amateka bashaka ibindi bisobanuro kuko nta gisobanuro na kimwe wabona watanga kumva umuntu mwarasangiraga akabisi n agahiye,mwarashyingiranye ukamusanga ugatema nk utema intsina ntacyo mupfa na kimwe ngo ni uko ari umututsi,umurebera ku zuru ngo ntakwiye kubaho,kuko uri nde se ugena ubaho n utabaho nkaho waremye isi cg uri Imana yamuhaye u Rwanda?rero akariho karavugwa reka kuvanga ibitavangika.

  • Uyu mugabo akwiye igihano gikwiye kuko ziriya nka ntizivuga, ntacyo zamukoreye! Bazamuhane bitaruhije abacamanza. We ubwe gusa azabyimenyere.

  • Njyewe maze kumva ikiganiro yahaye flash kuri you tube nasanze na nyirigutemerwa inka yarabanje gushaka kwica uyu mugabo nkuko abyivugira ko yamuhondaguye akadodwa mu mutwe ko yamukenesheje
    Akamwima inka ze nibibindi byerekana ko
    Ba meya aya makimbirane ya aba bagabo bombi bayazi neza aho kuyakemura ngo baniniriye uyu wageze aho akababara akaza kwihorera ku nka inka nizo Zama baje kuko zazize abagome babiri kuko bose numvishe bafite ubugome niba itu mugabo ibyo yatangaje atari kubeshya ba mudugudu na ba meya baho nabagaye
    Abarundi bakunda inka narabibonye zirabateranya bakicana neza
    Wowe watemye nawe warakabije ubugome bwu umuranduranzuzi
    Urubanza rwanyu nukuruharira ubutabera kuko wavuzeko meya abizi ko uwo watemeye inka yari yaragutemye mu mutwe yakuvuyeho nawe ashaka ku kwica
    Icyo nkuyemo nuko abanyarwanda badapfa amoko bicana kubera ibintu byo gatsindwa tutazabyana ikuzimu mwa bivuyemo mukinanira mu mahoro
    Dore tugeze mu bihe byo kwibuka ni mwihangane mwiminjiremo agafu ku ubumuntu kuko hakenewe ko mufatanya mu mugongo kugirango twubake Urwanda rwejo heza

  • Abanyarwanda njye ndabitegereza bakanshisha!
    Uyu mugabo wayiyemerera ko ari we watemye izi nka njye ndacyamucyemanga ndetse nkaba nanacyeka ko atari we wabikoze(itegeko ribimpera uburenganzira).
    Nakomeje gusoma comments z’abandika hano nsanga abanyarwanda turimo abo umuntu atabura kwita hypocrites. Muti gute?! Ntiharashira ukwezi twumvise ko umwe mubafatanyaga na Mme Ingabire Victoire yishwe urw’agashinyaguro ariko mbere y’uko agaragara yapfuye yabanje gutwarwa n’abashinzwe umutekano nyuma agaragara ari umurambo. Icyo ngayira abanyarwanda suko biyamira aruko babonye hari uwo twerekwa ko yatemye inka 12 tukamucira urw’iteka no kwicwa tutabisize inyuma, nyamara batubwira ko hari urarashwe yqmbaye amapingu tukinumira! Nyamara n’uriya urasa umuntu mu cyico n’ishyo ry’inka ntiyaritinya! Kucyo turqkazwa n’ueishe inka nyamara tukinumira igihe bavuze ngo hari umuntu wishwe?! Nyamara byose burya bikorwa n’umuntu.

    • Hamduni uri umuntu w’umugabo abayobozi basomye ibyo wanditse wenda havamo inyigisho zimwe. Abaturage bo sinabavanga muri iyi myumvire yawe kuko ejobundi hari umusoda mukuru wavuze ngo iyo mico yo kwigaragambya mukopera hanze ngo hano ntabwo ibaho ngo uzatomboka tuzamutombokana. Mwibaze igihugu turimo. Nyamara leta yavuyeho ibyo yari yarabyemeye kandi twese tubikomera amashyi tubyita ubwisanzure, abatwizezaga ukwishyira ukizana na demokarasi mu Rwanda rushya ntuzambaze iyo byagiye.

  • nkuyumuntu bamubitsemo iki? Kamere!!!!! Eh kamere yubwicanyi niyo imigize!!!

  • Umuntu wese, ku bw’inabi, wica cyangwa agakomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu(6)ariko kitarenze umwaka umwe(1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu( 300. 000Frw) ariko atarenze ibihumbi magana atanu(500.000Frw) cyangwa kimwe muri ibyo bihano nukuri iritegeko rizavugururwe ibi bijye bijyana n’umubare w’ibyangirijwe urugero uyu niba yaratemye inka 11 afungwe imyaka 11 kandi n’ihazabu ikubwe izonshuro

    • Amategeko ya Evode rwose nayo arasekeje, wagirango nawe yize ikigoroba. Ni kuki abakora amategeko (MINIJUST n’Abadepites) batajya bagira critical analysis y’itegeko bagiye gushyiraho ? Iri
      tegeko bigaragara rishingiye ku ijambo rimwe gusa INABI, rikaba rihamya umuntu icyaha iyo yagikoranye inabi, njye rero nkibaza nti ubwo inabi iri tegeko riyipima gute, abashinjacyaha bakura he ibimenyetso by’inabi, umucamanza yemeza ashingiye kuki ko ibyo bimeneyetso koko bigize INABI ? Ese nk’uyu aramutse aburanye agaragaza ko yazishe ashaka kujya kuzirya cg kuzigurisha cyane ko mu nkambi hariyo inzara, ndetse akerekana n’akagauru yatwaye mu rugo cg imifuka yari yazanye yo gutwaramo inyama, ubwo byaba bikiri INABI ntibyaba ahubwo bihindutse KWIBA ?! Banyamategeko mukwiye gusubira ku ishuri mukiga legal critical thinking

  • Hahaha. Mumbarize ashobora kuba wenda ava congo bifite ikindi gisobanuro

  • @ Muvara, critical thinking yo ni zero mu Rwanda. Evode se yize iki ko atarangije.

  • Murebe neza niba atarabaye muri za M23 cyangwa za CNDP. Ese ubundi kuki badasubira iwabo baracyamara iki mu Rwanda?

  • @matsikomasa we reka reka uyu si imfura nta mfura ikora ibi,uyu ni interahamwe muzindi ,anyibukije muri jenoside uburyo zatemaga inka na banyirazo.uyu iyo ahasanga nyirayo yari kumutema,urabona iyi mbwa di,bayihane bayihe nk imyaka 5 nta soni koko?ubundi impunzi iba igomba no kwitwararika mu gihugu cy abandi,izi sizo zarwanye na polisi ejo bundi zifite imihorora ra?ndumiwe koko,bazijyane mu itorero niba zarataye umuco.

  • Uwo si Umuntu akwiye kubavamo burundu paka arangiye

  • Uyu Lori na Curande bafit’ikibazo gikomeye. Iyi myumvire ni iya giswa rwose. Ko muhita mukoresha ijambo ngo abahutu mwatemy’abantu ngo ni ipfunwe muhorana, ni hehe mubonerako abatanze comment ari abahutu? Nta batutsi bafit’ibitekerezo bitandukanye n’ibyanyu se? Abantu nk’aba usanga ari n’abahutu b’abateruzi b’ibibindi nka bamwe tumenyereye barenzwe n’ivuzivuzi kugirango bishakir’amaramuko. Kuko nibo bavug’ibintu batanabanje gutekereza kugira gusa ngo bashimwe. Umuhutu wishe azabiryozwe kandi siwe wahemukiy’urwanda wenyine mu mateka y’uRwanda ya vuba kuko ibigarasha atari abahutu gusa. Mujye mureka kwirirwa muvug’ubusa kandi mujye munashyira mu gaciro kuko guhuragur’ibigambo sibyo biha agaciro abacu baziz’ubusa. Ibi by’iyi nterahamwe yatemy’inka ntabwo wabisanisha n’impinja n’abakecuru baziz’akamama.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *