• 11/12/2019 7:05 32

Uwasimbuye T. Meron ati «Ntawe nzarekura ntabanje kubaza abarokotse»

Perezida w’Urwego MICT rwashyiriweho gukomeza imirimo ya ICTR, Carmel Agius uri mu ruzinduko mu Rwanda avuga ko atazigera arekura Umunyarwanda wakatiwe n’uru rukiko atabanje kumva ibitekerezo bya Guverinoma y’u Rwanda n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Carmel Agius wasimbuye Meron avuga ko atazagira uwo arekura ataganje kumva uruhande rw’abarokotse

Uyu mucamanza asimbuye Theodore Meron wagiye agabanyiriza ibihano akanarekura bamwe mu bagize uruhare rukomeye mu gucura no gukora Jenoside yakorewe batutsi.

Avuga ko ibi byazanye agatotsi hagati ya Leta y’u Rwanda n’uru rwego ariko ko hagiye kubaho impinduka muri iyi manda ye izarangira muri 2020.

Ati «Aha ni ho imikorere mishya itangiriye…»

Carmel Agius wanabaye umucamanza w’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriwe Yugoslavia, avuga ko Jenoside ari icyaha gikomeye kurusha ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Ati «Kuri nge, umuntu wishe undi hano i Kigali kubera impamvu runaka, cyangwa wishe abantu benshi kabone n’iyo yaba yishe umuryango ntabwo namushyira ku rwego rumwe n’uwakoze Jenoside.»

Avuga ko ibyakozwe n’uwamubanjirije (Theodore Meron) bimwe abyemera, ibindi batabyumvaga kimwe ndetse ko yagiye agaragaza uruhande ahagazemo mu kurekura bariya banyarwanda bahamijwe Jenoside batarangije ibihano.

Yagarutse ku ihame ry’ubucamanza mpuzamahanga ryo kurekura abanyabyaha hashingiwe ku myitwarire yabaranze mu gihe bariho barangiza ibihano, avuga ko kugaragaza kwicuza byonyine bidahagije kugira ngo umuntu arekurwe.

Yanavuze ku byagiye bikorwa na Leta y’u Rwanda byo kubabarira no kurekura bamwe mu bakoze Jenoside, avuga ko ubu bubasha bufitwe n’abanyarwanda ubwabo bazi ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agaruka ku byo adashobora kuzakora, yagize ati  «Icya mbere ni uko utararangiza 2/3 by’igihano ke adashobora gutekereza kurekurwa, icya kabiri nzabanza kumva uburemere bw’icyaha cyakozwe n’umuntu ku giti ke. »

Ashimira Leta y’u Rwanda n’abarokotse Jenoside bazamuye ijwi ryabo bagaragaza ko bariya bantu barekuwe na Meron batarangije ibihano, atari akwiye kubikora atabanje kumva icyo babivugaho.

Ati «Kuva ubu ndi perezida wa MICT, ngiye gukora impinduka mu mikorere, nzabanza kubaza icyo Guverinoma y’u Rwanda ibivugaho kandi ibyo bazansaba nzabyubaha, mbyemere cyangwa simbyemere kuko ndabyemerewe, nzabanza kandi kubaza imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. »

Carmel Agius avuga kandi ko mbere yo kurekura umuntu azajya abanza kumubaza aho azahita ajya kuba.

Ati «Tuvuge niba umuntu yarakoreye ibyaha i Butare ashaka gusubira kubana n’umuryango we, nzagomba kumenya icyo abagizweho ingaruka n’ibyo yakoze muri ako gace babitekerezaho. »

Visi Perezida wa Kabiri wa Ibuka, Freddy Mutanguha avuga ko nubwo ibi bikorwa by’uyu mucamanza bikikiri mu biganiro ariko bizeye ko azabyubahiriza kandi ko bihuje n’ibyifuzo by’u Rwanda n’abacitse ku icumu rya Jenoside.

Ati «Ibyo byose avuga ko azagenderaho kuri iryo rekurwa biratanga ikizere ko na nyuma yaho abarekuwe bataza gushinyagurira abacitse ku icumu cyangwa se ngo bage mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. »

Carmel Agius watangiye uruzinduko rwe ejo hashize ku wa 01 Mata, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi anaganira na Minisitiri w’ubutabera n’Umushinjacyaha Mukuru bose ababwira ko imikorere y’uru rwego igiye guhinduka.

Fred Mutanguha wa Ibuka avuga ko hari ikizere ko uyu mucamanza ibyo avuga azabishyira mu ngiro

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Uwo nawe ndumva nta mucamanza umurimo,uwo utangiye kugereranya uburemere bw’ibyaha uwo ndumva ari amarangamutima gusa adafite icyo ashingiyeho! wenda uwarokotse jenoside we ashobore kuvuga ko jenoside aricyo cyaha kiremereye gusumba ibindi! ariko ndibaza uwakorewe ikindi cyaha ,uwatsembewe abe mu kindi kititwa jenoside, uwaburiye abe mu gitero cy’ubwiyahuzi nawe ashobora kukubwira ko nta cyaha gisumba icyo!! None uwo ati niyo warimbura imbaga y’abantu ariko bititwa jenoside nta buremere!! Naho uwo ndumva atari umucamanza kabisa ahubwo ndumva nawe afite amarangamutima gusa! kandi yagakurikije amategeko uwakoze icyaha agahanwa uwo kubabarirwa akababarirwa!! iby’amarangamutima akabiharira benebyo!! Gusa kizito yarabiririmbye ngo jenoside niwo musaraba wuru Rwanda hari abo izabera umusaraba abandi ibabere iturufu, hari nabandi izabera umusaraba nubwo baba batarayikoze cyangwa batarayikorewe!! Ubutabera bwo ni ubw’Imana naho ibindi byo ni amarangamutima gusa !!

  • Uyu mucamanza ntimwirirwe mutinda kubye, azakora ibyo ba shebuja bamushyizeho bamutegetse nkuko na Meron ariko yabikoraga. Utu tugambo mumwumvana ni uduhendabana ntabwo ibi yavuze ariko ubucamanza mpuzamahanga bukora, bugendera kubindi birenze amarangamutima ya muntu, kandi nizereko mutatekerezagako ari bubabwire ibinyuranye nibi kandi ari mu Rwanda.

  • Ruriya rukiko kuva rwatangira abanyamerika barukoreramo icyo bashaka cyose mu nyungu zabo mu Biyaga Bigari bya Afrika mbere y’uko ziba iz’abanyarwanda. Niba bemera agaciro k’inkiko mpuzamahanga kuki badasinya ngo binjire muri CPI/ICT uru rukiko rwa Arusha rushamikiyeho? Ubwo n’uriya misiyo yahawe n’ibukuru i Washington DC tuzayibona uko iminsi izagenda yisunika.

  • Ibi uyu mugabo avuga ntaho bihuriye nubucamanza kereka niba babisemuye nabi. Icyaha cya jenoside ni icyaha nibyo ariko nacyo nicyaha kuko kijyanwa mu nkiko kandi kikaburanishwa nabacamanza basanzwe ntabwo kuberako kuberako ari jenoside imiburanire n’imicire y’urubanza idakurikiza ibyo urubanza rugena. Niba mu ngingo hagaragaramo ingingo irengera imfungwa ntaho azabica ngo agiye kubanza kubaza icyo abacikacumu tubitekerezaho kuko ibyo ntabwo byaba bikiri mu butabera. Ari kwivugira ibyo ashaka abashishoza ntimuzagwe muruyu mutego kuko muriyo TPIR ntabwo azaba ariwe wenyine utegeka uko bigenda. Ashobora nokwisanga bamweguje kuko sibwo bwambere bibaye mubirebana nu Rwanda.

  • Genda Rwanda Uzaba warabonye byinshi……………ubu noneho umucikacumu niwe tegeko? ariko Mana Mana Mana

    • Ntabyo waruzi se? Nakurengere aze ahinge mukwawe maze umujyane mu rukiko urebe. Uzaba wikozeho. Nimuhura no mu kabari akakwiyenzaho yasinze ujye ureba hasi maze unyerere.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *