• 16/12/2019 3:27 27

Uwashaka kugusenya uzamusenye mbere-P. Kagame abwira urubyiruko rurangije itorero

  • Ati “Ibiyobyabwenge byabaye Style…Ntibikwiye kuba intego.”

Perezida Paul Kagame aganiriza urubyiruko rurangije itorero ‘Indangamirwa’, yababwiye ko ibyo bigishijwe birimo n’imyitozo ya Gisirikare ari ukubibutsa ko bagomba kwiyubakamo ubushobozi bwakwifashishwa mu gutanga uwifuza gusenya igihugu. Ati “…uwashakaga kugusenya umusenye mbere y’uko agusenya.”

Perezida Kagame aganira n’uru rubyiruko

Uru rubyiruko rwanahawe imyitozo ya gisirikare ku kigero cya 60%, Perezida Kagame yababwiye ko ari nk’akarusho ariko ko bifite icyo bisobanuye ku guhora bashakira ineza igihugu cyababyaye gikomeje inzira yo kwiyubaka.

Ati “Kuko uko tuvuga kwiyubaka, hari n’abandi baba bari inyuma bashaka kubisenya, nubwo bitabahaye ubumenyi buhagije ariko ni ukubibutsa ngo mwiyubakemo n’ubushobozi butanga uwashakaga kugusenya umusenye mbere y’uko agusenya.”

Yababwiye ko ababishaka bazagaruka bagahabwa indi myitozo yo ku rundi rwego kugira ngo bazafashe abandi mu guharanira ubusugire bw’igihugu.

Yabwiye uru rubyiruko rurimo abiga mu mashuri makuru yo hanze ko ibyo bakora byose bagomba kugendera ku muco bagatera umugongo ingeso n’ibikorwa bibi byaje ubu bifatwa nk’ibigezweho birimo ibiyobyabwenge.

Umukuru w’igihugu avuga ko ababyiruka ubu bafata ibiyobyabwenge nk’ishema badakwiye gucikanwa.

Ati “Na byo byabaye nka style, fashion.”

Avuga ko ikibabaje ari uko n’abize cyangwa abagiye mu mashuri bumva ko bakwiye kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo bagendane n’ibige.

Ati “Iyo ishobora kuba intego? Mwumva mwabihindura intego? [abaza uru rubyiruko], ntabwo bikwiye.”

Perezida Kagame ugereranya ibiyobyabwenge nk’imungu, yibukije uru rubyiruko ko bisenya ubinywa bigatuma adashobora kugira icyo yimarira cyangwa ngo akimarire igihugu cyari kimwitezeho byinshi.

Ati “Iyo ubaye umusinzi, ukaba umuntu ukoresha ibiyobyabwenge, buriya ni uburyo bwo kumunga,…imungu ni ubuntu bw’ubukoko buya mu giti kinini bwakwinjiramo ugatangira kubona kigenda cyuma.”

Yabwiye uru rubyiruko ko ibisindisha n’ibiyobyabwenge iyo bigeze mu muntu bisa nk’ibihanagura ibyo yaragezeho byose birimo n’ubumenyi.

Ati “Iyo wagiye mu nzoga, mu biyobyabwenge wari umaze kwiga, wararezwe neza, umaze kumenya, ibiyobyabwenge bisiba ibyo wari umaze kwiyubakamo.”

Akomeza agira ati “Aho kugira ngo uhere kuri bya bindi wiyubake utere imbere, uteze imbere abawe n’igihugu cyawe, ibyo bikaba imfabusa kandi umaze imyaka nka makumyabiri ubundi wiyubakaga.”

Yabwiye uru rubyiruko ko Itorero ari umuyoboro wo kubereka inzira ikwiye kugira ngo batazatana bakagwa muri izi ngeso mbi.

Uru rubyiruko rwigishijwe kurasa
Mu myiyerekano ya gisirikare
Bagaragaje ko mu myitozo ya gisirikare hari icyo bacyuye

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

15 Ibitekerezo

  • Bene iyi logic tumaze imyaka myinshi tuyumvana abayobozi batandukanye muri iki gihugu, babwira abaturage bibonamo ngo: nimutabatanga (abo bita abanzi) nibo bazatanga. Ibi nibyo mu gifaransa bita “fuite en avant”. No muri jenoside niyo mvugo yashyirwaga imbere: ngo nimutsemba mbere nibo bazabamara. Politiki y’ubwoba nta kindi ishobora kubyara kitari amarira n’imiborogo.

    • Ndasubiza wowe Gahinda.Wibagiwe kuvuga ko Yesu yasabye abakristu nyakuri “gukundana”,aho kurwana no kwicana.Ngo nicyo kizabaranga.Ndetse nkuko yavuze muli Matayo 5,umurongo wa 44,yadusabye “gukunda abanzi bacu”.Naho muli Matayo 26,umurongo wa 52,yavuze ko abantu bose barwana bazicwa ku munsi wa nyuma.Niba koko turi abakristu,tuge twitondera ijambo ry’Imana.Niyo Muremyi wacu usumba byose kandi ushobora byose.Niyo tugomba kumvira kurusha abantu.

    • Igihugu kirindwa n’imbaraga z’abana bacyo, uzasome ibyerekeye military training mu misiri cg Korea y’epfo (to name few cases I know). Njye bambaza buri munsi niba narakoze imyitozo ya gisirikare kuko aho mba ni itegeko buri musore wese agomba kujyayo imyaka ibiri. Aba bana bo bamazeyo amezi angahe gusa!! biriya ni introduction kdi ikirenzeho ntago biga kurasa gusa, niba waragiye mu itorero ndakeka uzi ibiganiro bihatangirwa ibyo aribyo. Hanyuma rero kuzana imirongo ya bibilia mu mibereho y’igihugu, nugera mu bihugu byinshi uzabona ko kwemera bible atari itegeko kdi simpamya ko muri twese hari uzi idini ry’ukuri.

  • Sorry. Iyo fuite en avant mvuga yakoreshejwe muri jenoside ni igira iti: nimutabatsemba mbere nibo bazabamara. Ni agahinda guhoza abaturage, cyane cyane urubyiruko, kuri paranoia y’ubwoba bw’abo basangiye igihugu.

  • Ejo bundi twarebaga ibyabaye muri Mozambique aho baherutse gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’abarwanaga, bamaze imyaka irenga 40 bahanganye, ariko twe turacyari mu murongo wo guhangana no kurwana. Turashaka kuraga abana bacu intambara ngo bazisaruremo iki gitandukanye n’ibyo twabonye muri 1959, 1963, 1965, 1967, 1990-1994, 1996, 1998….????

  • Ubwo abamaze iminsi bashinjwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside no gushyiraho cyangwa kugambira gushyiraho imitwe y’iterabwoba urwabo rurakaswe.

    • Dear Gahinda,
      Ntawukwiriye kuraga abana b’urwanda imirwano, gusa kuki harabashaka kurwanya urwanda? Kuki Leta ishyigikiwe nabaturage benshi nkuko bigaragarira ijisho (kuko sindi muraguzi )yakwicisha bugufi kuri bamwe kandi bake batifuza ikiza ?

      Abo bana beza bandi babatagatifu bakwicishije bugufi?

  • Hhhhhhh ariko aba bantu? Ndibaza icyo bita ubwirinzi Niki, noneho ababwire ngo umuntu nashaka kugusenya uzareke agusenye? Oya Uru Rwanda nurwacu tuzarwanya uwariwe wese washaka kurusenya. Long live Rwanda.

    • Ikbazo ni ugushobora gutandukanya ushaka kugusenya n’uwo wibwira ko ashaka kugusenya, kandi yenda atari nabyo (mirror accusations). Umuhanga wo kubaka amahoro, ntiyubaka abamukunda gusa yubaka n’abanzi be. Kuko bidashoboka kaganza inabi ukoresheje indi nabi. Gusenya si ukubaka.

  • Mperutse kumva Afandi ukuriye inkeragutabara avuga ngo abenshi mu bahorana ecouteurs mu.matwi baba bumva radiyo zirwanya Leta, yongeraho ngo uwajya azibashikuza kugira yumve ibyo baba bumva. Gukumira umwanzi ndabona biriho bifata intera idasanzwe pe!

    • Ubutegetsi kuki butajya bwemera kumva ko umuturage afite nawe ubwenge bwo kwihitiramo ?

  • Kera habayeho abantu bitwaga abaromani, hari igihe bari bakomeye maze bigarurira uburayi bwose, amajyaruguru y’Afurika ndetse n’igice cy’Aziya kirimo ahitwa Israel na Palestine ubu. Bahoraga bishongora ngo ingoma yabo izahoraho ari nabyo byatumye Roma bayita “umujyi uhoraho”. Mu gihe Roma yumvaga imaze gutsinda abo yita abanzi bayo bose, nibwo mu butegetsi bwayo hadutsemo amacakubiri, abami bayiyoboraga batangira kugirana amakimbirane n’ibisonga byabo bimwe bikicwa ariko nabo bami nabo bamwe muribo bagahitanwa nibyo bisonga. Iyo internal war niyo yaje kwirangiriza ubwami bwa Roma maze ibihugu bwari bwarigaruriye birahaguruka birayirwanya kugeza biyitsinze igasigarana hariya mu Butariyani gusa. Ibi byari bikwiye kubera isomo abumva bahora mu ntambara no mu bwicanyi butarangira, burya system yose igira igihe cyo kubaho n’igihe cyo gusenyuka kandi akenshi ubwayo niyo itangira kwisenya maze abo yitaga abanzi bayo bakayibona urwaho bakayirimbura. Hari ibindi bihangange byabayeho ariko birimburwa n’ubusabusa, twavugamo nka Hitler wibwiragako gutera uburusiya mbere yuko ngo bumutera (preventive war) bizamugwa amahoro nyamara nibyo byamurimbuye. Uwitwa Alexander w’igihangange nawe yaje kuzira kutumva impanuro z’abagenerals be bamubwiraga kureka gukomeza kurwana. Simvuze abitwa ba Sadam Hussein, Kadhafi, Mobutu nabo systems zabo zajyiye ziba internally corrupted bitewe no kwigira ibihangange bakibagirwako bari ku isi maze amahanga akifashisha abitwaga incuti zabo mu kubarimbura. Burya ikiza ni ukwiyunga nuwo wita umwanzi wawe hakiri kare kuko ntuba uzi aho imiyaga y’isi ihuha yerekera, Kadhafi yitaga abamurwanya imbeba ariko niwe baje gufatira mu itiyo y’amazi yihishemo nk’imbeba. Nta cyiza cy’intambara yaba iri preventive, defensive cyangwa offensive. Habwirwa abumva, mujye muzirikana aho muzasiga urubyaro rwanyu.

  • none mukeneye ko tumera nka ba bacakara bajyanwaga na tip tip agiye kubagurisha maze abananiwe akagenda abica nkamatungo, gusa abanyarwanda ntibazongera gutega agakanu ngo nibateme cg ngo bamanike amaboko nkaho abo baje kubasiga amavuta, nanjye nunge mu ry’umusaza “uzoguhusha ntuzomuhushe”

  • Nkunze igitekerezo cyawe wow wiyise Socrate uzi kumva yakumva naho ubundi sinzi igihe abategetsi ba Africa bazamenyako kuramba kubutegetsi bisaba amahoro, ubwumvikane no gusangira n’abandi

  • Ibyo ni byiza! Ariko twese dushyize hamwe! Niho byose bizaba successful! Let work as TEAM ibindi byose biroroshye!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *