• 08/12/2019 10:33 21

Uwari Division Manager wa Nyanza agatizwa Nyamagabe yemejwe nka ES biteza impaka

Hagendewe mu nzira ziteganywa n’amategeko, Enock Nkurunziza watiwe mu Karere ka Nyanza ari ku rwego rw’Umukozi ushinzwe imirimo rusange, akajya muri Nyamagabe kuzuza umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa bisa n’aho nta kibazo kibirimo, gusa bamwe mu bakozi b’Akarere bavuga ko birimo “itekinika.”

Inyubako Akarere ka Nyamagabe gakoreramo

Abakora mu Karere ka Nyamagabe batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko bitumvikana uburyo umukozi ashyirwa mu mwanya w’akazi utandukanye n’uwo yakoragamo mbere nta kizamini gikozwe.

Babiheraho bavuga ko uriya mukozi watiwe mu Karere ka Nyanza ari ku rwego rwa Corporate Division Manager (ushinzwe imirimo rusange y’Akarere), akajya kuzuza umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ushinzwe amafaranga aca mu  mu Karere, ashobora kuzakorerwamo n’abamusabiye ako kazi.

Kuri Perezida w’Inama Njyanama w’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko nta kosa na rimwe bakoze kuba barahaye akazi umukozi wari umaze igihe ageragezwa.

Mu byo yise “amashirakinyoma”, Ndahindurwa Fiacre avuga ko Enock Nkurunziza yatiwe n’Akarere ka Nyamagabe ku mugaragaro mu Ugushyingo 2018 ngo yuzuze inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere wari umaze amezi atanu atawe muri yombi, ndetse urukiko ruherutse kumukatira igihano k’igifungo.

Perezida wa Njyanama ati “Urebye ibiteganywa n’itegeko iriya myanya, uw’Umukozi ushinzwe ibikorwa by’Akarere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa iri ku rwego rumwe, urwa kabiri n’urwa gatatu, iyo myanya irangana ari umushahara n’ibindi bagenerwa ni bimwe, ni ukuvuga ko umuntu yava kuri umwe akajya ku wundi, niba tugize amahirwe tukabona dushima imikorere y’umukozi dufite cyangwa tubonye, biciye mu nzira z’amategeko zemewe tumusabira ko yajya muri uwo mwanya, nta na kimwe kinyuranije n’itegeko kirimo.”

Kuba uriya mukozi atarakoze ikizamini, Perezida wa Njyanama avuga ko yagikoze ajya kwinjira mu bakozi b’Akarere ka Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rukoresha ibizamini mu nzego z’ibanze (RALGA), Ladislas NGENDAHIMANA avuga ko nta kibazo kirimo kuba umukozi wari ushinzwe imirimo rusange by’Akarere yagirwa Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akarere, ngo bo icyo bakora ni ugukoresha ibizamini, Njyanama y’Akarere ikaba ari yo ifite ububasha bwo kwemeza uba Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Umuseke ufite ibaruwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta iheruka kwandikira Akarere ka Nyamagabe, yemeza ko uriya mukozi yemerewe kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, kandi bikemezwa na Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe.

Muri Nyamagabe hakunze kuvugwa imikoranire idahwitse mu buyobozi bwaho, ndetse byagiye bigarukwaho n’Abayobozi bakuru na Perezida wa Repubulika yabivuzeho ubwo aherukayo mu ruzinduko rw’akazi.

Uwari Division Manager witwa Ngabonziza Jean Bosco, n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Emmanuel Twayituriki beguriye rimwe ku mirimo yabo ndetse atabwa muri yombi muri Kamena 2018 anacibwa urubanza, nibwo Enock Nkurunziza yatiwe n’Akarere ka Nyamagabe  avanwa mu Karere ka Nyanza hashize amezi agera kuri atanu.

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

14 Ibitekerezo

  • Burya se bibaho ko habaho abakozi batizwa , ndumiwe pe. Ubwo se uwo asinya contract nande ? Yitwa gute? Ntahabwa akazi binyuze muri Mifotra???? Mbega mbega, ubwo se niwe wize wenyine ibyo ajya gukorera aho bamutiye ra? Utwo turere( Nyanza na Nyamagabe) sitwo dupfundikira utundi mu mihigo!!! Ni hatari

  • Aya ni amatiku bibatwaye iki niba amategeko abyemera koko?

  • Ubundi ntacyo bitwaye muburyo bwamategeko ariko muri transparency biragitwaye cyane byumvikane bite se ko umuntu warusanzwe afite akandi kazi atizwa akanazamurwa mu ntera babuze abandi bagashoboye we akaguma aho yarari, wagira ngo nikivejuru ntasanzwe, yagize amahirwe yokukabona baramumenya ko ashoboye harabandi benshi bashoboye kumurusha ariko batigeze bahabwa ayo mahirwe yo kwigaragaza nasabaga Leta nkomeje ko mu mutangire yakazi bajya batanga amahirwe abantu bagakora ikizamini utisnze adafite izindi mbogamizi cg ibyo aregwa agahabwa akazi nawe agahabwa amahirwe yo kwigaragara yaba adashoboye akagenda.

  • Haribintu bijya binshanga muri Leta, uyu Division manager wa Nyanza bagize igitangaza kandi akarere yarabereye Division Manager mu muhigo yumwaka ushize niko kabaye akanyuma nukuvuga aka 30 wasanga buriya no mu manota ya evaluation nka Executif wa Nyanza afite nkamanota za 90 cg 85 kuzamura ukibaza aho ayo manota ava kandi mubyukuri Gitifu w’akarere na Division Manager nibo bashinzwe ibikorwa mu karere ukibaza uburyo akarere kabaye akanyuma ariko abashinzwe ibikorwa bagahabwa amanota angana atyo is this real or practical?

  • IYUZWI UBUZWI, IBYO BINDI MUVUGA NGO NTA KIZAMINI,YAKORAGA UMWANYA WO HASI CG NGO AHANDI NTACYO BIVUZE NTIMUZI SISTEME YA RPF IYURIMO UBURIMO!! UBUSE NYARUGURU HAVUZWE UBUYOBOZI BUBI KUVA RYARI?? NTIBUKOMEJE KWICA RUBANDA SE?> SISITEME NI SISTEME MWABANA WE. ICYO KIZAMINI SE IYO GIKORESHWA ABO BAKOZI BANZE GUTANGAZA AMAZINA BAKEKAKO BARI KUGITSINDA??

  • Mbona igituma Amajyepfo ahora kumwanya wamyuma icysmbere araMATIKU yabanyamajyepfo pee… Uzarebe mumajyaruguru nuburasirazuba ntamatiku nkaya bagira niyomamvu ubona bateye imbere cyane… Nonese Akarere nka Nyamagabe ntikakagiye muribi bitewe nubukene namajyambere arahasi cyane biharangwa.

  • uyu mukozi wa nyanza watijwe nyamagabe, ntabwo akenewe kuri uyu mwanya, gusa uyu mukozi ntabwo ari igitangaza kuko yabaye gitifu mu mirenge itatu yo muri nyanza district bimunanira hanyuma bamujyana ku karere aho yayoboye unite 2 zirimo na finance biranga ariko we na gitifu w’akarere ka nyanza ntabwo bigeze bacana uwaka nyuma yaje kujya muri ONG aza kugaruka aba Division Manager ,
    naho Perezida wa njyanama ya nyamagabe ibyo avuga ntabwo aribyo kuko umushara wa gitifu utandukanye kure nuwa divvision manager.

    • Wowe nibura ndabona ufite amakuru yatanga ishusho y’uwo muntu – niba ariyo! Gusa nange sinibaza ko umuntu mushya mu kazi yashobora kuba ES w’Akarere.

  • Bitondere abameya, benshi baziko bari mumarembera bakaba bari gushaka gusiga uturere mukaga badusahuye, batoteje, bishe bamwe bakijije abandi. Urugero muzarusanga nyaruguru aho meya yemezako bamuhaye abakozi adashaka, akaba afite intego yokunaniza bo bashya bamuhaye ngo ashyiremo abo yashakaga bamuhaye inoti nutugambo, aho agendera ku iturufu yo guhora ahindaguranya imyanya, acunaguza agacangacxanga abakozi uko yishakiye kugirango abavanemo imitrim ababoneraho, cyangwa abavane mukarere abajyane mumirenge bibacangireyo abategereyo imitego. LETA ibe maso!! Ibi mbabwiye muzagenda mubibona kuko bicurirwa hano kigali aho nahungiye mbyiyumvira nihitira. Uturere twinshi tubaye nkaka mbahayeho urugero dushobora kuzisanga mukuzimu tukahakurwa ningufu zagisirikari kandi byaratewe numuntumwe bareebera

  • Ibi iyo mbisomye birwaza umutwe udakira nkibaza iherezo ryabyo kuki Nyamagabe rwose itavugutirwa umuti ngo ibibazo twatewe na team ya Lambert Kabayiza ikurweho nuko ikorera mukwaha kwabo ntagaragaje hano yewe yewe birabaje binateye agahinda umuntu afatire ibyakarere kugera ku inzu y’abarimu avangange akarere bamurebere ariko isina ngufi bazice urubozo abatagira kivugira nakumiro n’agahinda muri Nyamagabe.

  • Nyakubahwa Perezida nadutabare amazi atarenga inkombe turashize Nyamagabe turagutakambiye mubyeyi dukureho Kabayazi Lambert kuva yagera muri nyobozi twasubiye inyuma named murabyibonera numudutabare mumudukurireho kandi muzabona impinduka nyinshi n’impundo zabategarugori bavavuza ubwo muzaba mumuhagaritse akarere akagejeje kumuteremuko.

  • Jya usoma amategeko. Cyane cyane statut igenga abakozi ba Leta. Biremewe rwose ko urwego rushobora gutiza urundi umukozi.

  • Reka mbabwize ukuri, akarere ka Nyamagabe ntabwo gashobora kuzuka kakiyobowe na Nyobozi iriho ubu, Nyobozi yose ntabwo inganya ubugome ariko baregeranye cyane mumanota, ntawukunda akarere akunda inyungu ze, abakorera Nyamagabe mudutabare ababifitiye ubushobozi badukize Nyobozi yose ntanumwe usigaye, kuko Mayor mushya bazanye yabaye igikoresho cya Lambert na Prisca, ntiyifatira imyanzuro yateza imbere akarere, niba bavuze ngo irukana uyu winjize uyu, wa bene nuko ahagurukana imbaraga zidasanzwe, abakozi nimubatabara muraba mutabaye Abaturage bose kuko, abakozi nibo baha Service abaturage, none barabihiwe basigaye bibaza niba Leta ya Kagame bari bafitiye ikizere niba ariyo cg yarahindutse byaducanze ( Imiyoborere ya FPR Theories ko ari nziza cyane, yaba itandukanye na Practices?????).Ibyo nintu bibiri byagombye guhura none birimo bisa nibihabana.
    Ngaho rero Perezida aba atwoherereje Nyakubahwa Governor, none yahise ajya mu kwaha kwa ya Nyobozi, Numuyobozi twese twubaha ariko nagerageze kujya yumva impande zombi niba hari uwo bashaka kurenganya abe yamurenganura, abakozi si shyashya ariko afite ubushobozi bwose bwo gushaka amakuru ajye ayashaka yere kubogamira kuri Nyobozi kandi ari umugabo twubaha watanze imbaraga ze ngo igihugu kibe kigeze aha kiri, none koko umuntu nka Lambert na Prisca bamuragire yemere koko byaba bibabaje. Niba atisubiyeho,
    Presidence niyo dukeneye ko yaza gutanga umusanzu Nyamagabe Intara Governor agataha. ariko igikuru kurwange ruhande nabo tuganira bose ikifuzo ni kimwe, BAKUREHO NYOBOZI YOSE YA NYAMAGABE kuko ntabushobozi ifite bwo kwesa imihigo ngo tuve mumyanya ya nyuma kubera ubutiku biberamo.

    Murakoze , Umubyeyi wacu Kagame tumufitiye ikizere ariko Nyobozi yaduhaye nta Kizere na mba tuyifitiye kandi tubanye nayo iminsi tumaze kuyisobanukirwa ntacyo izatumarira uretse kutwangiriza abaturage mu mutwe no kubateza ubukene buhoraho kuko Bwaki 42% Stunting ( Imirire mibi ) yo nigipimo kiza kimiyoborere yabo..

  • Ibyaka k’akarere muzabireke Imana izabyikorera buriya se Governor koko nimba agiye mu kwaha kwa Lambert ntiyaba yishyizeho ikimenyetso Imana itazamubarira umuntu wigarurira iby’akarere kugeza baturumbuye munzu y,abarimu Prisca we arisaziye aba ari mugukomera amashyi Lambert gusa igihe kizagera ukuri kugaragare

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *