Ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka rya Dr Kayumba akurikiranyweho ubujura - UMUSEKE

Ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka rya Dr Kayumba akurikiranyweho ubujura

*Dr Kayumba yabwiye Umuseke ko ‘kuba umuyoboke w’ishyaka rye afitwe na RIB ari amakuru mashya’
*Yavuze ko Nkusi Jean Bosco atamuziho imyitwarire y’ubujura
*Baregwa ari 6, bane barafashwe abandi babiri barashakishwa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) rwavuze hari umugabo witwa Nkuri Jean Bosco rwataye muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo ubujura bwitwaje kiboko, Umuyobozi w’Ishyaka ryitwa RPD (Rwandese Platform for Democracy), yabwiye Umuseke ko uriya mugabo ari Umunyabanga waryo ushinzwe ubukangurambaga.

Ikirango cy’ishyaka RPD

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yavuze ko itabwa muri yombi rya Nkusi Jean Bosco ntaho rihuriye no kuba ari Umunyamuryango n’Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no gushaka abarwanashyaka mu ishyaka Rwandese Platform for Democracy (RPD) rya Dr. Kayumba Christopher wemeza ko ryamaze gutangira gukorera mu Rwanda.

Jean Bosco Nkusi yafashwe ejo, ku Cyumweru RIB ivuga ko yamufashe imikekaho ibyaha bijyanye n’ubujura bukoresheje ikiboko.

Umuseke wabajije Dr Kayumba niba Nkusi Jean Bosco ari umwe mu bagize ishyaka rye arabyemeza. Avuga ko Nkusi ari Umunyamabanga (Secretaire) ushinzwe ubukangurambaga no gushaka abarwanashyaka mu ishyaka RPD. Yavuze ko ubusanzwe Nkusi Jean Bosco ari Umucungamutungo (Accountant) wa Company ishinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali, yongeraho ko atamuziho ubujura.

Ku ifatwa rye, Dr Kayumba ati “Ahubwo umpaye amakuru, njyewe kuva ejo nabajije RIB imbwira ko itamufite, mbaza na Police bambwira ko batamufite na n’ubu ntacyo barambwira. Nkusi muzi nk’umuntu wikorera akazi ke mu buryo bukurikije amategeko, ari umuntu utajya mu bintu by’ibyaha.”

 

Urwego rw’Ubugenzacyaha buvuga iki ku byaha bukurikiranyeho Nkusi Jean Bosco?

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yabwiye Umuseke ko tariki 3 Werurwe 2021 urwego avugira rwakiriye umugabo “ntari buvuge izina ku bw’impamvu z’iperereza.”

Ati “Umugabo w’umucuruzi ukorera mu gakinjiro ka Gisozi (Kigali, Gasabo), acuruza imbaho n’ibitanda, arega abantu 6 baje aho akorera batatu muri bo biyitiriye kuba Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), abandi batatu biyitiriye Police.

Bamutera ubwoba bamubwira ko atishyura imisoro, ko bagiye kumufungira. Urumva umucuruzi iyo umubwiye imisore uko bigenda, agira ubwoba nubwo yaba ntayo anyereza, ni ibintu bibabamo. Icyo gihe bamaze kumubwira iby’imisoro baba baramubwiye ngo baramujyanye bagiye kumufunga, baba bamukubise mu modoka bamuzungurutsa mu Mujyi wa Kigali bamubwira ngo abahe miliyoni 10Frw ngo natayabaha baramwica, bamufungire n’iduka kandi byose birangire.”

Uriya mugabo ngo yababwiye ko atabona uwo agurisha iduka rye ngo abone ayo mafaranga, cyakora ko afite miliyoni imwe kuri konti (momo), arayabikuza ayabaha cash, ayabahera i Kigali kuri KIE baramureka.

Dr. Murangira B Thierry avuga ko uwo mugabo yaje gutahura ko bariya bantu atari abakozi ba RRA cyangwa Police ko ahubwo ari abajura yigira inama ajya gutanga ikirego kuri RIB.

Ubwo bwambuzi ngo bwabaye tariki 02 Werurwe 2021 ariko ikirego cyatanzwe tariri 03 Werurwe 2021.

RIB ngo yahise itangira iperereza, ku ikubitiro hafatwa abantu batatu, uwitwa Muhire Theogene, uwo ngo yirukanwe muri Police kubera imyitwarire mibi, ni we wambitse amapingu uriya mucuruzi kuko hari amapingu yari yaribye avuye mu kazi.

Umushoferi witwa Mugwaneza Ismael na we yatawe muri yombi akaba ari umuntu warangirije mu ishuri Busogo muri 2014. Uwa gatatu ni uwitwa Kabayabaya Francois na we ni umushoferi.

Ati “Hasigaye hashakishwa abandi batatu, ejo (ku Cyumweru) hafashwe uwitwa Nkusi Jean Bosco wari wiyise umukozi wa RRA, yafatiwe muri Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge,  Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo, hasigaye abandi babiri kandi na bo bazafatwa.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Umuseke ubaza RIB, ifatwa rye ntaho rihuriye no kuba mu ishyaka rya RPD?

Dr Murangira ati “Iby’ amashyaka ntaho bihuriye n’ibi byaha, reba nawe igihe yakoreye ibi byaha, icyaha yagikoze taliki 2 Werurwe 2021 kandi ishyaka ryari ritarashyirwa ku mugaragaro, RIB icyo imukurikiranyeho ni ibi byaha ntaho bihuriye n’iby’amashyaka, ari uza kurega n’uregwa ntabwo RIB ikurikiza amashyaka barimo.”

Yakomeje agira ati “Nkusi J Bosco mu ifatwa rye yahise abyemera. Ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Kimironko, ndetse na za modoka bakoresheje na zo zarafashwe. Yemerewe uburenganzira bwose, ubwo gusurwa, kunganirwa n’ibundi bwose yemererwa n’amategeko.”

Nkusi Jean Bosco na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha bibiri, Ubujura bukoresheje ikiboko cyangwa ibikangisho,  gihanwa hagati y’imyaka 5 – 7  n’icyaha cyo  Kwiyitirira urwego rw’umwuga bihanwa hagati y’ukwezi  1 – 6 n’ ihazabu ya Frw 500, 000 kugera kuri Frw 1000, 000.

Ubutumwa RIB itanga, Dr Murangira B Thierry avuga ko abantu bakwiye kureka kwitiranya ibintu.

Ati “Dusabe n’abandi bantu bari gukwirakwiza ibyo bintu ko atari byo, we akurikiranyweho ibyo byaha bikomeye by’ubujura bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho na we ubwe yiyemerera.”

Dr Murangira avuga ko RIB ishimira sosiyete nyarwanda uburyo ikomeza “kudufasha kuko kugira ngo aba bafatwe habayeho guhabwa amakuru yaturutse mu baturage, bakomeze badufashe nidufatanya twese aba bagizi ba nabi tuzabahashya, nta muntu ukwiye kuza ngo agukange agutware ibyawe, ari umucuruzi afite uburenganzira bwo kubaza abo bantu ibyangombwa kugira ngo amenye n’abo ajyanye na bo.”

Nkusi Jean Bosco yafashwe ku Cyumweru tariki 21 Werurwe 2021

KABARIRA URWIBUTSO /UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Umunyamakosa akwiye guhanywa. Ibi ntibishidikanywaho! Ariko kandi ntibikwiyeko uwari wese ushinze ishyaka cyanga uvuze ibidahuye n’ibyo ubutegetsi butubwira, ashyirwa ku nkeke cyanga afungwa. Ndetse tuzanageree aho uwiyamamaje atabisabiye uruhushya ishyaka lili ku butegetsi, atabizira ngo afungwe cyanga ahunge.

    • Mbariza iryo shyaka batubwirako arimoteri yigihugu rimaze igihe ryarihariye byose ariko ritinya nabantu batarenze 10 bamaze icyumweru gusa bavuzeko nabo bashyizeho ishyaka? Njyewe nazengurutse hirya nohino mu gihugu izo za PL, PSD,PSP zose nizi Kigali ntabwo uzagera mugasantere runaka ngo uhasange umuyoboke cyangwa ngo usange wenda nurihagarariye mu murenge swhi.Bose ni RPF.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *