• 16/12/2019 3:49 15

Ushinzwe amasoko wa Nyamagabe na we urukiko RWAMUREKUYE

Kicukiro – Higiro Jean Baptiste wari ufungiye kuri Police ya Kimihurura n‘Urwego rw’Umuvunyi kuva tariki 02 Ukwakira kuri uyu wa kabiri ku gicamunsi Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwategetse ko arekurwa agakurikiranwa adafunze kuko ngo nta mpamvu zikomeye Ubushinjacyaha bwatanze zituma akurikiranwa afunze.

Ku rukiko rw'ibanze rwa Kagarama
Ku rukiko rw’ibanze rwa Kagarama

Higiro ushinzwe amasoko mu karere ka Nyamagabe,  ashinjwa n’Urwego rw’Umuvunyi guhisha imitungo atunze uru rwego no kudasobanura inkomoko y’imitungo ye ibyaha we ahakana nk’uko byagarutsweho mu iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize.

Isomwa ry’uru rubanza ryari kuba kuwa gatanu ushize ntiryaba kubera umuhango wo gutangiza Umwaka w’Ubucamanza, uyu munsi ari we ari n’abunganizi ntawagaragaye mu cyumba cy’iburanisha. Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Urwego rw’Umuvunyi rumushinja ko mu igenzura rwakoze mu 2016 uyu mugabo yahishe imitungo ye ndetse imwe akayandika ku bandi.

We yaburanye agaragaza uburyo yabonye imitungo afite, ko atayihishe Umuvunyi anasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse.

Higiro we yireguye ko adakwiye gukurikiranwa afunze kuko atatoroka ubutabera, arwaye, kandi afite addresse izwi.

Uyu munsi mu gusoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo umucamanza yavuze ko Urukiko rubona nta mpamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjwacyaha zituma uregwa akurikiranwa afunze.

Rutegeka ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze, ko azajya yitaba Umushinjacyaha ufite ‘dossier’ ye gatatu mu kwezi.

Uru rubanza rwa Higiro rukurikiye urwa DAF, Division Manager na Comptable b’Akarere ka Nyamagabe baherutse kurekurwa ngo ntibazongere gukurikiranwa.

Izi manza zabanjirijwe n’urw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere nawe wafunzwe agahagarikwa ku kazi akaburana akarekurwa, ubu Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abakozi ba Leta ikaba yarategetse ko asubizwa mu kazi.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ibi birakabije kabisa.Leta nihaguruke irebe impamvu abantu hafi ya bose bashinjwa “ibyerekeye amafaranga” inkiko zibafungura.
    Nta kabuza harimo Ruswa.Ejo na bariya bakuru 12 b’idini rya ADEPR mu rwego rw’igihugu bashinjwa kunyereza 2 500 000 000 Frw abacamanza bazabarekura.This is not serious.Wa mugani dukeneye ubwami bw’imana (ubutegetsi bw’imana) nkuko Daniel 2:44 havuga.Niyo yonyine izaca imanza zitabera.God,let your Kingdom come (Ubwami bwawe nibuze).Niko dusenga buri munsi.

    • None se ubwo bwami bwawe uririmba buzaba ari ubwo guheza abantu muri gereza? Kuki wumva ko ufunguwe wese aba ari ruswa yatanzwe? Aya madini yarabarindagije!

  • ARIKO SHA WPWE URQNSHEKEJE PE NI GUTE UMUNTU YABA YARANYEREJE MILIYARI 2 HANYUMA YAGUHAMO 500 MILIYONI NTUMUREKURE NA WE ICO GIHE WAB URI UMUSWA CYANE PE UGIYE KUZAKA MURI BANKI SE UKORESHEJE SALAIRE YAWE WAZIBONA SHA

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *