• 24/01/2020 12:16 36

USA yasubijeho ibihano byose yari yakuriyeho Iran

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwasubijeho ibihano by’ubukungu byose America yari yakuriyeho Iran muri 2015 nyuma y’aho iki gihugu cyari cyemeye kureka umugambi wo gukora intwaro kirimbuzi.

Perezida Donal Trump avuga ko amasezerano Iran yari yagiranye n’ibihugu by’ibihanganjye na USA irimo atakwemerwa

America yavuze ko hari ibihugu umunani byakomeje kugura peteroli icukurwa muri Iran bitazafatirwa ibihano ariko ibyo bihugu ntibyatangajwe amazina.

Perezida Donald Trump yivanye mu masezerano yashyizweho umukono na Iran n’ibindi bihugu birimo na America mu kwezi kwa Gicurasi 2018, avuga ko ibikubiye muri ariya masezerano yo mu 2015 uko byakabaye byose bitameze neza.

Ariya masezerano yateganyaga ko Iran yemera kureka ibikorwa bijyanye no gukora intwaro kirimbuzi ikavanirwaho ibihano by’ubukungu yafatiwe.

Perezida Barack Obama, wayoboraga Leta zunze Ubumwe za America kiriya gihe yavuze ko ariya masezerano yari bufashe Iran kudakora intwaro kirimbuzi.

Ibihugu nk’Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Uburusiya n’Ubushinwa na byo byari mu basinye ariya masezerano yo mu 2015 ndetse byatangiye no kuyubahiriza, bivuga ko bizashyiraho ubundi buryo bw’imikoranire na Iran bititaye ku bihano bya America.

Perezida Donald Trump we akijya ku butegetsi yanenze ariya masezerano avuga ko adakwiye kwemerwa kuko ngo ntiyabujije Iran gukomeza gukora intwaro kirimbuzi no kugaragara mu bikorwa bya gisirikare mu karere irimo haba muri Syria na Yemen.

Igihugu cya Iran gishinja Perezida Trump kuba akigabaho intambara y’amagambo “psychological warfare” agamije kucyangisha amahanga.

BBC

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Iki cyemezo Amerika yafashe gishobora guteza intambara ya 3 y’isi,kubera ko Iran yavuze ko nayo izihimura,igafunga Hormuz Strait,kugirango n’ibindi bihugu bituranye bitagurisha petrole.
    Burya intambara hafi ya zose ziterwa n’akantu gato.Abahanga benshi mu bya gisirikare (senior military generals),bahamya ko Intambara ya 3 y’isi iramutse ibaye,ibihugu byakoresha atomic bombs isi igashira.Gusa nk’abakristu,tujye tumenya ko imana itazemera ko abantu batwika isi yiremeye.Nkuko zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,imana izabatanga,itwike intwaro zo ku isi,hanyuma ikureho intambara zose,hamwe n’abantu bose bateza isi ibibazo.Bizaba ku munsi bible yita Armageddon.Ushobora kuba wegereje.

  • Karabaye!! Ya ntambara y’isi bahora bavuga igiye kuba.Ese mama tuzayirokoka?Wait and see.Amerika,Russia,China,Iran,Israel…barayiteguye bihagije.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *