• 29/01/2020 12:04 56

USA yasabye u Rwanda na Uganda kwiyunga

Tibor Nagy wungirije Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunz ubumwe za Amerika (US) ushinzwe ibibazo by’Africa avuga ko ubwumvikane buke buri hagati y’u Rwanda na Uganda bugomba guhoshwa n’uko Abakuru b’ibihugu byombi bumvikanye. Ngo ntabwo ari ikibazo cyasaba ko USA izamo kuko abo kireba bashobora kukicyemurira hagati yabo.

Uyu munsi, Perezida Kagame yabonanye n'uyu muyobozi (wa kabiri uvuye ibumoso) uvuye muri Uganda
Uyu munsi, Perezida Kagame yabonanye n’uyu muyobozi (wa kabiri uvuye ibumoso) hamwe na Minisitiri Sezibera, Amb Vrooman na Amb Mukantabana

Kuwa gatandatu i Kampala mu kiganiro n’abanyamakuru, Nagy yabisubije umunyamakuru wari umubajije icyo US iri gukora kugira ngo yunge u Rwanda na Uganda muri ibi bihe hari umwuka mubi hagati y’ibi bihugu.

Yagize ati: “ Perezida Museveni wa Uganda na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bagomba gukorana hagati yabo bagakemura ibyo batumvikanaho, ibihugu bikongera gukorana neza.”

Tibor Nagy avuga ko abayobozi b’ibi bihugu byombi basanzwe ari inshuti za USA kandi ngo ubutegetsi bwa Washington bazakorana nabo kugira ngo ibihugu byongere bibane neza ariko ngo nibo bagomba kubigiramo uruhare cyane nk’uko bivugwa n’ikinyakuru Monitor.

Tibor ati: “ Iki rwose ni ikibazo kigomba gukemurwa na biriya bihugu byombi ukwabyo.”

Ku wa Gatanu uyu muyobozi wo muri US yahuye na Perezida Museveni , kuri iki cyumweru yahuye na Perezida Kagame wari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Richard Sezibera ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri US MukantabanaMathilde. Nagy na we yari aherekejwe na Peter H. Vrooman Ambasaderiwa US i Kigali.

Tibor Nagy nyuma yo kubonana na Perezida Kagame hamwe n’aba bayobozi yavuze ko bavuganye ku kwagura ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati ya US n’u Rwanda ndetse n’amahoro n’umutekano mu karere.

Kuri iyi ngingo ya nyuma ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda biri mu biri gukurikiranwa cyane mu bijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere.

Gusa uyu muyobozi ari muri Uganda yabwiye abanyamakuru ko kuba asuye ibi bihugu muri iki gihe bidatewe n’ibibazo bifitanye ubu ahubwo ngo yari yarateguye uru rugendo mbere nk’uko bivugwa na Monitor.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala yabwiye abanyamakuru ko yaganiriye na Perezida Museveni  ibireba umubano hagati ya Uganda na USA.

Kuri uyu wa mbere uyu mugabo aragirana ikiganiro n’abanyamakuru i Kigali.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

13 Ibitekerezo

 • Mureke uburusiya bubyinjiremo ahubwo maze ibintu bibe isupu.

 • Abashutse ababayobozi gukomeza kuyobora nibo yahemukiye Africa.

 • Ubundi ni UK yazaga kunga aba bantu.Ibi bishatse kuvugako na Magufuli byanze.Ikibazo ariko twagombye kwibaza abanyarwanda bahunga iki mu Rwanda ko nuwo Rene Rutagungira yari impunzi? We yahunze iki? Ese uriya musilikare washimuswe we ntiyari impunzi?

 • ariko ko mu BUGANDE hari abanyarwanda barenga milioni kuki badataka ngo UGANDA ibafata nabi? kuki ari bamwe UGANDA ifata abandi ibarekera iki? AHO ntiwasanga wenda harimo ba spying agents?

 • Umunyamerika arijijishije ngo Prezida Kagame na Museveni nibo ikibazo kireba nibakirangize, kandi yatangiye ingendo zo kubaha amabwiriza! Twe ariko turacyanafitanye n’abanyamerika amasinde ya caguwa!!!

 • Ese buriya ari u Rwanda na Uganda USA yahitamo nde? Ese ubundi aba bayobozi bacu ntibamenyekanye muri USA kubera diplomatie ya Uganda iyo batagira Uganda baba bicaye hariya?

 • Prezida Kagame amaze kubona no kumva nka 30% by’ibyo Prezida Museveni yakoreye Prezida Habyarimana. Inkoni ikubiswe mukeba uyirenza urugo!!

 • wagirango ni abana babo

  • Abo banyamerika mubambwirire mucyongereza kiza cyane muti asyiiiiii

 • @Ryamukuru, ikinyuranyo hagati y’ibiba ubungubu n’ibyo hagati ya 1990 na 1994, nuko u Rwanda rutigeze na rimwe rufunga gasutamo z’umupaka na Uganda, nyamara hariho intambara yeruye iturukayo. Bari bazi ko kubikora byaba ari ukwiheza mu bwigunge no kwishyira mu kagozi. Kandi uko mbitekereza, ntabwo ibikoresho byo guhungabanya umutekano w’igihugu bicishwa kuri za gasutamo, kuko imodoka zisakwa. Binyuzwa muri za panya roads n’ubundi zigikoreshwa mu kwambukiranya ibihugu byombi. N’abagizi ba nabi, baca izo panya roads ntibaza bateza kashe mu byagombwa by’inzira byabo. Jye ndabona ibi ari strategy ya escalation of conflict (kumena amavuta mu muriro) kurusha uko ari iyo gukemura ikibazo.

 • Turabyumva kimwe aho

 • Kunga u Rwanda na Uganda ntibyoroshye kubera uko buri ruhande ruri gusobanura ibintu: 1. Uganda irega u Rwanda kurwoherereza intasi zihungabanya umutekano wayo abantu babo bakicwa niyo mpamvu uwo bakeka wese kuba abanye n’u Rwanda neza bamwitondera cyane na none kandi bafite amakuru ko u Rwanda rushyigikiye abashaka guhirika Museveni bari muri opposition ya Uganda. Rero umuhuza nyawe ni uwaza atanga grantie kuri Museveni ariko akanatanga grantie y’umutekano ku bantu babo kdi ukurikije uko umwuka umeze hagati ya Museveni na opposition muri Uganda nta muntu wakwigerekaho ibyo bintu kuko bigoye. 2. u Rwanda narwo ruvuga ko Uganda itoteza abanyarwanda bajyayo ndetse iha icyuho abatera u Rwanda. Ibi Uganda irabihakana ariko ni ukuri ahanini bagamije kwihimura ngo bibe 1/1. Ubu rero ikigiye gukurikira ni diplomacy n’ingufu mu rwego mpuzamahanga hanyuma uzarushwa intege agacaho mu nzira izo arizo zose. Simbona irindi garuriro muri iki kibazo.

 • M7 niwe uzacaho dufite bill Gates tony blair Clinton, buffet n’abandi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *