• 08/12/2019 11:13 13

USA yahanuye drone ya Iran

USA ivuga ko yaraye ihanuye drone ya Iran ubwo yegeraga ubwato bwayo bw’intambara. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran Javad Zarif avuga ko iby’uko hari indege yabo yahanuwe ntabyo yumvise. Ngo ni ibivugwa na USA.Taliki 20, Kamena, Iran na yo yahanuye drone ya USA.

USA ngo na yo yaraye ihanuye drone ya Iran

USA ivuga ko yarashe  iriya drone ubwo yegeraga ubwato bwayo bw’intambara buri mu kigobe cya Ormuz.

Perezida wa USA, Donald Trump yemeje aya makuru kuri Twitter avuga ko ingabo ze zahanuye iriya ndege kuko yari yanze kumvira umuburo yahawe wo kutegera ubwato bwa USA.

Ngo iriya ndege yahanuwe igeze kuri kilometero imwe hafi y’aho  ubwato bw’ingabo za USA bitwa USS Boxer bwari buri.

RFI

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Muli Hormuz Strait (Detroit d’Hormuz) haranuka intambara ikomeye ishobora kubyara intambara ya 3 y’isi,Russia na China nibashaka gufasha Iran.Igiteye ubwoba cyane nuko Iran ifatanyije na Syria hamwe na Hezbollah bavuga ko Amerika nibatera bazasuka kuli Israel missiles zigera kuli 200 000 ku buryo Israel yose yahinduka umuyonga (ash).Benshi bahamya ko Israel izihimura itera atomic bombs kuli Iran,Syria na Lebanon,bigatera Third World War (WW3). Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko ibintu birimo kubera ku isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.

    • Hahahahajahaha Imana se mbere hose ntiyari ihari

  • Kuki mwemeza ko USA yayihanuye kandi IRAN yabinyomoje!

    Mwari kuvuga ngo:”Birakekwa ko USA yahanuye drone ya IRAN”

  • Iyo anantu bafite umurengwe, batekereza kurwana ngo bumvane aho ibyo bahaze bige,e. Umunsi batew3 n izo ndwara baduteza tugahora tuzihugiweho, aho gutera imbere, bakadusubiza inyuma. Ntabwo bakongera kurota barata ibibaraga nubihanga bagira.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *