• 14/12/2019 8:14 10

USA ya Trump irashaka kugura ikirwa cya Greenland ku giciro cya Miliyari $ 1000

Ubutegetsi bwa Donald Trump buri kwiga uko USA yagura ikirwa cya Greenland kuri mu Majyaruguru y’impera z’Isi.Iki kirwa kiyoborwa na Danemark kugeza ubu ariko kikagira ubwigenge bucagase. Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko USA ifite gahunda yo kugura kiriya kirwa kubera ubukungu kamere gifite no kuba cyaba ahantu heza ho guhanganira n’ibihugu nk’Uburusiya n’Ubushinwa.

USA ngo irateganya kuzagura iki kirwa kiyiruta mu buso inshuro ebyiri

Ikirwa cya Greenland kiruta USA inshuro ebyiri mu bugari. Trump aramutse akiguze yaba ageze ikirenge mu cya bamwe mu bayoboye USA barimo Andrew Johnson waguze Alaska ayikuye ku Burusiya mu 1867 na Thomas Jefferson waguze Louisiana ayikuye ku Bufaransa muri 1803.

Abajyanama ba Trump bavuga ko USA igomba gutegura miliyari nyinshi z’Amadolari ya USA zo kuzagura kiriya kirwa gikize ku mabuye y’agaciro, gaz n’ibindi.

Ibi biravugwa mu gihe Donald Trump ateganya kuzahura n’umuyobozi ushinzwe ubusugire bwa kiriya gice cya Danemark witwa Kim Kielsen hamwe na Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu Mette Frederiksen.

USA iramutse iguze ikirwa cya Greenland yaba itsinze igitego Uburusiya kuko yaba yigaruriye ahantu  hafite akamaro kanini mu bya gisirikare.

Ibi byakoma mu nkokora ubufatanye hagati y’Uburusiya n’Ubushinwa, ibi bihugu bikaba byifuza guhuza imbaraga kurushaho mu guca intege  USA ngo ireke gukomeza kuba igihangange ku isi yose.

Ikindi kandi ikirwa cya Greenland kirimo amabuye ataboneka henshi yifashishwa mu gukora ibintu bitandukanye birimo ibisasu bya kirimbuzi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ayo mabuye arimo ayitwa uranium(U), neodymium(Nd), praseodymium(Pr), dysprosium(Dy), terbium(Tb) n’ibindi bisigazwa bya Zinc(Zn).

Ubusanzwe Abashinwa nibo bari bafite ububiko bunini bw’aya mabuye kuko aribo bayacukuraga mu birombe byo muri Africa yo hagati n’iyo mu Majyepfo.

Kuva Perezida Xi Jinping yajya ku butegetsi agashyiraho politiki ikomeye kandi yagutse yo gukorana n’ibihugu byinshi igamije kongerera Ubushinwa imbaraga mu bukungu, abajyanama mu biro by’Umukuru w’igihugu bya USA babaye nk’abakangutse.

The Financial Times ivuga ko ikirwa cya Greenland USA ishobora kuzakigura miliyari $1000.

Ikirwa cya Greenland gicungwa na Denmark

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Ntaho mwaba muzi handi najye nakwigurira?

  • Nibyo koko America yaba ikoze affaire nziza iramutse iguze Greenland.Ni ikirwa kinini,gituwe n’abantu 56 000 gusa,kubera ko 3/4 ari “ice” gusa (neige).Ubukonje bwaho ni munsi ya zero.
    In military terms,it is a very strategic region.Amerika yahashinga za Missiles na Anti-missiles zirasa Russia na China.Gusa Technology mu bya gisirikare irimo kwihuta cyane.Ibihugu by’ibihangange (USA,Russia na China) birimo gushyira imbaraga nyinshi cyane mu ntwaro bita Hypersonic Missiles.Nukuvuga zigenda 6 100 km/H.Mutekereze namwe.Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza iyi Technology itujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure,iyo urebye ubushyamirane muli iki gihe bw’ibihugu bifite atomic bombs; IRAN,North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,Taiwan,etc…

  • Urakoze Gatare.Wibagiwe kwandika ko Hypersonic missile igenda 6 100 km mu isaha.Nukuvuga incuro 61 kurusha imodoka yihuta cyane.Koko iyi si yacu iri hafi gushira.Ariko nkuko utubwiye,Imana izadutabara,idukize biriya bitwaro bya kirimbuzi barimo gukora biteye ubwoba.
    Nkuko Yesu yadusabye,reka dusenge tubwira Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” budutabare kubera ko abantu bashaka gusenya isi wiremeye.Buri hafi kuza bukaba aribwo buyobora isi kubera ko abantu byabananiye.

  • Ariko ntangazwa no kuba ngo mutegereje iyo paradizo kandi mbonamuzobereye mu by’isi………none iyo isi n’ibyayo mwabyihoreye mugashyira umutima mu kwamamaza inkuru nziza urugo ku rundi atari hano kuri internet? Abazungu baraduhamije bo batuzaniye Imana y’abayahudi na Yeruzalemu kandi ari bo banyamafuti ba mbere bagejeje iyo si muvuga kuri izo bombes atomiques n’ibisa nkayo byose,…..ni bo birirwa baduteza za ebola na SIDA ndetse n’abanyapolitike bamara abenegihugu babo ubundi bakigwizaho imitungo….abo bayahudi ni bo mubona birirwa bangiza isi ndetse uwo bashatse ntamare kabiri……izi bwaki mubona ndetse n’igwingira ry’abana bacu babigiramo uruhare rutaziguye baciye mu bayobozi mwibwira ko mushyiraho kandi bashyizweho nabo……..Gatare rwose urantangaza wowe na Munyemana….none ndabona na Rutebuka yateyemo!!

  • @NDAYAMBAJE,wakwiguriye NYARUTARAMA(bannyahe)ko Wenda wabahoza amarira batewe n’umushoramari utazwi kdi uri hejuru y’amategeko.
    ababisobanukiwe mumbwire’USA iguze Greenland, abaturage bahinduka abanyamerika cg yaba ibimuye(expropriation)?, Ese yishyura abaturage cg Danmark?

  • Gatare nuwiyita Mazina, nkunda ishyaka mugira ryo kwamama USA mukoresheje idini ryayo ry’abayohova. Abahamya ba yehova ni idini rya USA nkuko gaturika iri idini ry’abaroma cg ubuporoso bukaba ubw’abongereza. Niyo mpamvu ubona abayohova bakoresha science cyane niko amerika ariko ibayeho ninayo yakoresheje ibyo bisasu bya kirimbuzi mbere y’abandi. Ibyo abayohova bavuga nta buhanuzi burimo ahubwo ni ibyo amerika iba yarapanze gukora bikigishwa mu mitwe y’abantu n’amadini yayo kugira ngo nibiba tuzabe twarabyakiye mu mitwe ngo ni ubuhanuzi bw’imana. Ayohova n’abadive ni ibikoresho by’icengezamatwara y’amerika ku isi. Niyo mpamvu batemera ijuru bakavuga ko isi izahinduka paradizo kdi babigezeho iwabo hubatswe n’ubucakara habaye paradizo ntayindi bakeneye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *