• 28/01/2020 2:36 19

USA: Umugore wakoraga isuku muri hoteli yabyaranye n’umugabo ukize cyane bataryamanye

Uyu mugore afite imyaka 40 y’amavuko ni uw’ahitwa Las Vegas yakoraga isuku muri hoteli akaba yatsinze urubanza aregamo umugabo w’umukire cyane w’imyaka 28 asaba gufasha umwana we n’ubwo yamubyaye bataryamanye.

Umugore wakoraga isuku muri hoteli na we ubu ni umukire ndetse yabyaye umwana w’umuhungu mu ntanga yibye ubu amaze kugira imyaka 4

Jane afite imyaka 36 yatoye intanga zari mu gakingirizo, uriya mugabo w’umuherwe (icyo gihe yari afite imyaka 24 y’amavuko) yari yajugunye ahagenewe imyanda.

Uriya mugore yarazifashe azitera mu gitsina nyuma aratwita ndetse abyara umwana w’umuhungu ubu ufite imyaka ine y’amavuko.

Mu rubanza rujyanye no gusaba indezo, Jane yabwiye Abacamanza ko atigeze aryamana n’uriya musore w’umukire cyane, ahubwo ngo ni we witeye inda akoresheje intanga yasanze mu cyumba uriya musore yari yarayemo.

Ati “Yasize inyandiko ivuga ibijyanye n’imitungo afite ku muntu wari waraye izamu kuri hoteli yakira abakiliya, kandi nabibonye ubwo nakoraga isuku, icyo gihe nari nkeneye umwana cyane, natekereje ko byaba byiza mubyaranye n’umugabo w’umukire.”

Nyuma haje gukorwa ibizamini ngo bamenye se w’umwana basanga ni uw’uriya musore w’umuherwe.

Urukiko rwamutegetse gutanga miliyoni 2$ akaziha uriya mugore bitewe n’uko umwana we yamaze imyaka itatu atazi Se na we atamuzi.

Avoka wunganira mu mategeko uriya musore w’umukire yavuze ko bazatanga ikindi kirego mu rukiko barega uriya mugore ku kuba yaribye intanga z’abandi, ngo ni ukurenga ku buzima bwite bw’umuntu.

Jane yaretse akazi ko gukora isuku muri hoteli yatangiye ishoramari mu mafaranga yishyuwe n’uriya musore, ni we ukita ku mwana we yanise amazina y’uriya musore w’umuherwe.

Source: ihlayanews.com

UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Ni inkuru isekeje kandi ishimishije.Nubwo ntari Lawyer,ndakeka uriya mugore yarakoze icyaha.Gusa imbere y’Imana,nabwo sinzi uko twabifata.Ibyo aribyo byose nta busambanyi bwabayeho kubera ko nta gitsina cyahujwe n’ikindi.Cyokora ijambo Porneia ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible,rivuga “ubusambanyi”,rikomatanya ubusambanyi busanzwe,wongeyeho Homosexuality,Lesbianism,Pedophilia,Bestiality,sex touching (attouchement sexuel),Mouth sex,Robot sex (kuryamana na Robot),etc…Byose Imana ibifata nk’ubusambanyi.Ababikora ni millions and millions,mu rwego rwo kwishimisha.Ariko gukora ibyo Imana itubuza hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo,ni ukutagira ubwenge (lack of wisdom).Ntitukishinge bariya bavuga ku irimbi ngo upfuye aba yitabye Imana.Ni ikinyoma.Iyo utashatse Imana ukiriho ukibera mu gushaka ibyisi gusa,Bible yerekana ko iyo upfuye biba birangiye utazongera kubaho.

  • Icyo nongeraho,nuko umukristu nyakuri adashobora gukora ibyo uriya mugore yakoze.
    Hari amahame ya bible bigongana.Urugero,uriya mwana yavutse mu buryo bwa “fraud”.Ibyo ni amanyanga kandi imana itubuza amanyanga ayo ariyo yose nkuko Imigani 3:32 havuga.Icya kabiri,uriya mugore yabikoze ashaka ubukire.Imana itubuza gukunda ubukire tugakabya,ndetse ikongeraho ko abameze batyo batazabona ubuzima bw’iteka nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.

    • Ariko se muhindura mu kinyarwanda amakuru yo gushyenga n’ibihuha ( click bait na hoax) mukuye kuri murandasi? Muri America buri muntu agira social security number- ( nr z’irangamuntu) ndetse Na nr z’umuhanda atuyeho? Ubu mwakwerekana uyu Jane n’uyu muherwe utagira izina aho batuye? Urukiko baburaniyemo? Amafoto yabo y’ukuri. Byongeye kandi uretse mubyuma bya laboratoire no myanya y’ubwororokero nta handi intanga zishobora kurenza amasegonda atatu zikiri nzima. Ibi mbivuze nk’umuganga w’umunyamvuga. Muri make muvana umwanda w’ibinyoma hano- cyereka niba mushaka kuba nka Rushyashya.

  • Rwego inkuru sinyishira amakenga ku kuba byarabayeho ariko ikijyanye n’intanga ntacyo uzi niba uri umuganga. Kuko wafashe ibyo bakubwiye kandi siko kuri. Imibereho y’intanga ni science ndende. Umukobwa ashobora kwihanaguza imyenda umugabo yasohoreyeho agasama, ashobora koga mu mazi wasohoreyemo agasama. Icecekere rero.Niba wumva ukiburana umbwire ntange ikirego ahanyegereye uzaze tubiburane. Ningutsinda uzangurira juice z’icyumweru cyose

  • all people have realised to have knowledge of living but we should no problem

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *