• 12/12/2019 8:43 24

USA: Ufite ubumuga yasinye amasezerano yo kumurika imideri y’ibigo bikomeye ku isi

Aaron Philip  niwe mwirabura wa mbere ukiri muto wamugaye usinye amasezerano n’ibigo bikora imideli. Uyu musore w’imyaka 17 ubu yemerewe kumurika imyambaro iremwa n’ibigo bikomeye nka  ASOS, H&M. Aherutse kandi kugaragara ku kinyamakuru cyandika ku mideri kitwa i-D Magazine.  

Philip avuga ko ashaka kuzashinga inzu ye ikora kandi ikambika abantu imideli

Mbere y’uko yemererwa kumurika iriya mideri uyu musore yahoze akora nk’umukorerabushake  mu gihe cy’umwaka.

Icyo gihe yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.

Ati “Rimwe na rimwe byansabaga kwitegurira photo shoot nkifashisha abantu mbona hafi yanjye.” Kuba agendera mu igare ngo byatumye abura amahirwe yo kumurika imideri muri New Fashion Week umwaka ushize ariko ntiyacika intege.

Philip avuga ko abantu bari basanzwe bumva ko abafite ubumuga badashobora kumurika imideri ariko ngo kuba abishobora ni ikimenyetso ko n’abandi babikora.

Yemeza ko imbuga nkoranyambaraga arizo zamufashije kumenyekana cyane cyane c Twitter kuko ngo ariho akunze gucisha ibitekerezo bye.

Kugeza ubu kuri Twitter na Instagram  ahafite abamukurikira barenga ibihumbi 66.

Ibyifuzo bye ngo ni ukuzaba umwe mubahitamo abamurika mideli.

Ubwo azaba arangije amashuri yisumbuye muri Kamena, 2019 ngo yifuza no kwiga ibijyanye no gufotora bishingiye ku mideli ‘ fashion photography ’.

Yifitiye ikizere
Amurika imideri y’ibigo bikomeye ku isi
Ku myaka 17 amaze kwamamara cyane kandi ngo azakomeza gutera imbere

Robert KAYIHURA

UM– USEKE.RW

 

 

3 Ibitekerezo

  • Ni umukobwa ntabwo ari umusore mukosore

  • oya ni umusore wihinduje igitsina nkuko nabisomye kuri CNN

  • Ngaho!
    Kubumuga yavukanye yongeyeho kwihinduza igitsina @Henry Mbabazi?

    All the best 2him nabo barashoboye rwose!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *