• 20/01/2020 7:58 56

USA: Leta 16 zishyize hamwe zirega mu rukiko Perezida Donald Trump

Iri tsinda rya Leta 16 riyobowe n’iya California ikize cyane, zirashaka kurega Perezida Donald Trump uherutse gufata ikemezo cyo gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe kugira ngo ahabwe inkunga yo kubaka urukuta rw’ibyuma ku rubibi rw’igihugu cye na Mexique.

Perezida Donald Trump ku wa gatanu w’icyumweru gishize ubwo yatangazaga ibihe bidasanzwe ku gihugu cye

Ku wa gatanu Perezida Trump yatangaje ku mugaragaro ko agiye gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko agasumbya imbaraga Sena (Congress) yamwangiye inkunga ya miliyari 5.7$ akeneye ngo yubake ruriya rukuta.

Leta 16 zishyize hamwe zivuga ko zishaka kuburizamo umugambi wa Trump zita “Gukoresha nabi ububasha bwa Perezida”.

Abo mu ishyaka ry’Aba-Democrate ntibashyigikiye gutera inkunga umushinga wa Trump wo kubaka urukuta runini ku rubibi na Mexique, kandi ni yo turufu mu zikomeye Trump yakinishije ngo atsinde amatora ya Perezida.

Ku wa gatanu Trump yafashe ikemezo cyo gukoresha ingufu ahabwa n’itegeko, nyuma yo kubanza gusinya ku ngengo y’imari isanzwe ya Leta kugira ngo hatongera kubaho gufunga ibiro kuri Serivise zimwe na zimwe, iyo ngengo y’imari imwemerera miliyari 1.3$ yo kuba yakemura ibibazo biri ku mupaka wa USA na Mexique.

Trump mbere yavugaga ko atifuza gutangaza ibihe bidasanzwe, ariko nyuma aza kubikora ateganya ko yahabwa amafaranga akeneye igitaraganya.

Ikirego cyatanzwe ku wa mbere w’iki cyumweru kigamije kuburizamo umugambi wa Trump wo kubona inkunga akoresheje ibihe bidasanzwe, abagitanze bakagaragaza ko Perezida nta bubasha afite bwo kwanga ingengo y’imari yemerewe na Sena kugira ngo akore ibiri mu nyungu ze bwite.

Umujyanama wa Leta ya California mu by’amategeko, Xavier Becerra yagize ati “Twareze Perezida Trump tugamije ko akurikiza ingengo y’imari yemerewe mu buryo bukurikije amategeko na Sena kuko twabisabwe n’abaturage bacu batanga imisoro. Kuri twebwe twese, ibiro bya Perezida si ahantu hakinirwa ikinamico.”

BBC

UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ni dossier Bannyahe ya Trump.

  • This is bannyahe Case of USA. Gusa bo bafite sena ikora .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *