• 26/01/2020 11:43 15

USA isanga UN yarananiwe gukurikiza intego yatumye ishingwa

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa USA  Mike Pompeo kuri uyu wa Gatatu yavuze ko Umuryango w’abibumbye wananiwe gusohoza inshingano yo kugarura amahoro aho atari ku isi.  Ibi ngo bitwara amafaranga menshi atagera kucyo yagenewe.

Mike Pompeo avuga ko UN itagishoboye gusohoza umugambi watumye ishingwa

Mike Pompeo yagize ati: “ Muri iki gihe usanga ubutumwa bw’amahoro burimo abakozi ba UN butinda mu bihugu bwohoherejwemo kandi ntibutange umusaruro. Amahoro baba bagiye kugarura aho atari ntaboneke.”

Pompeo kandi yavuze ko n’Umuryango w’Africa yunze ubumwe udaharanira inyungu za buri gihugu kiwugize.

Ati: “ Ese buriya Umuryango w’Africa yunze ubumwe wo ukorera inyungu z’ibihugu byose biwugize.”

Hahise haterana inama idasanzwe y’Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi.

Perezida wa Cote d’Ivoire Alassane Ouattara uyoboye akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi yatumije inama idasanzwe y’abakagize kugira ngo bigire hamwe niba ibyo USA ivuga bifite ishingiro.

Muri iyi nama kandi hatumiwemo Perezida wa Komisiyo y’Africa yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat.

Antonio Guterres uyobora UN nawe yavuze ko bibabaje kuba mu bihugu bimaze igihe mu ntambara hakomeza kubura amahoro na nyuma y’uko hoherejwe yo abakozi ba UN.

Ngo kimwe mu bituma amahoro abura muri biriya bihugu ni uko nta gahunda y’iterambere irambye iba yarabiteganyirijwe kugira ngo abaturage bazagire imibereho myiza. Imibereho mibi ikurikira intambara ituma havuka indi ntambara.

Moussa Faki Mahamat yavuze ko AU ikeneye abafatanyabikorwa benshi kugira ngo ishobore kugera ku ntego zayo mu bihugu byose bigize uriya muryango.

Ouattara nawe avuga ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo ibihugu byahuye n’intambara mu gihe kirekire bishobore kwiyubaka mu buryo burambye.

Ati: “Iyo urebye ibibazo bibangamira amahoro ku isi, usanga nta rwego rumwe ukwarwo rwabasha kubikemura hatabayeho ubufatanye.”

Kimwe mu bintu abahanga bavuga ko bituma USA inenga imikorere ya UN  ngo ni amafaranga ishyira mu kigega cyayo.

 

Abagize Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi batanga ibitekerezo ku cyakorwa ngo amahoro agaruke mu bihugu runaka

Jeune Afrique

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ninde wamberese uvangira UN utari USA?

    • Nange ntyo rwose!!! Kuba UN idashobora gukora icyo yashyiriweho ni 95% kubera igitugu cya USA n’intambara nyinshi niyo iziteza ifata imitungo y’isi ku ngufu. Ayo mafaranga ishyira muri UN hari urundi rukundo? Ni igikoresho cyabo nta UN ibaho. Ubwo se Ouattara azajya atumiza inama ku kintu cyose USA ivuze?

  • UN na AU byose byagombye gufunga imilyango. Ntacyo bimaze uretse gukiza abakozi babo.
    USA ibyo ishaka nibyo bikorwa. Tugira nimana URSS yongeye kugira ijambo igakoma munkokora USA naho ubundi Syria iba yararangije Kuba ivu.
    Nkurunziza abayarasanze Kinani kera.

  • UN ni igikoresho cya ba Mpatsibihugu, yo ubwayo ntacyo iri cyo. Ibyo yananiwe kugeraho, nibikebuke birebe, bibaze bisubize. Ariko se abanyamerika batatubeshye, bifuzaga ko intambara zirangira ku isi? Bakagurisha intwaro zabo gute? Bagasarurira mu nduru gute? Bagakomeza gufata bugwate ibihugu bicuruza petroli gute? Igihe intambara y’ubutita yarangira muri 1990, abanyamerika batangije cyangwa bashyikira ku isi intambara nyinshi cyane kurusha iz’ibindi bihe byose mu myaka itanu yakurikiye, cyane cyane muri Afrika. Bifite icyo bisobanura.

  • USA nibanze iganire n’ibihugu byakoronije Africa aha ndavugira africa cyane cyane Ubufaransa kuko nibwo ntandaro yo kutarangira kw’Intambara muri africa aho yakoronije kubera inyungu bafiteyo. Ikindi Amerika nayo irirengagiza nkana ibyo ivuga kuko nayo iri inyuma y’Izo ntambara. Ubu nko mri lybya ntihari umudendezo none se bimeze bite ubu? Nyirabayazana ninde ? si ukwivanga kwa Mpatse ibihugu? nibabwizanye ukuri barebe ko izo ntambara zitarangira.Ngaho abashyigikiye abarwanya za Leta zabo, nibo babaha amafaranga , intwaro n’Ibindi.

  • None se intambara abanyamerika batangije ubwabo muri Afghanistan, Irak, Syria, Libya, ko zitarangira nazo bagiye kutubwira ko ari ukubera Loni? Ari bo ubwabo bari ku rugamba? Ko barwanye iya Vietnam na Indochine bakazitsindwa, bakajya muri Somaliya hakwicirwayo aba GIs 12 bakavayo biruka, bagashyigikira iza ba gashakabuhake muri Afrika y’Epfo n’ibihugu byo muri kariya karere bagatsindwa, ni ukubera Loni? Bananiwe gutsinda Islamic State kubera Loni? Ubu kuba Israeli bashyihikiye ku mugaragaro bakanayiha intwaro zose ikeneye ikirwana n’abanyapalestina ibica nk’udushwiriri, ni ikosa rya Loni? Ngaho nimwirukane icyicaro cyayo kive i New York kijye i Pekin cyangwa i New Delhi turebe!! Mike Pompeo ariyibagiza ko Loni idashinzwe ibyo guhosha intambara gusa. Igira n’andi mashami atanga umusanzu mu kuzana amahoro ku isi ku bundi buryo: UNICEF, UNESCO, UNDP, ONUSIDA.. Ariko ubu nibo ba mbere basigaye bima amafranga LONI ngo ariya mashami arangize inshingano zayo. UNHCR yo ndayihoreye isigaye yarabaye igikoresho cyabo cyo guhindura impunzi ingwate z’intambara bahoramo.
    Bazigenza uko bashatse bitewe n’icyo bagamije. Ibyo bakoze impunzi zo mu karere k’ibiyaga bigari biteye isoni. Ni agahomamunwa. Ikibombe gikomeye cyane kizaturikana isi mu minsi iri imbere, ni uriya mwenda abanyamerika bafitiye amahanga urenga miliyari ibihumbi 20 by’amadolari, ukongeraho uw’abanyaburayi urenze miliyari ibihumbi 15 by’amadolari, kandi ntacyo bafite bishyura. Ariko intwaro zo gusahura amahanga zo barazifite. Ntaho bazabona bakura kariya kayabo atari mu mifuka y’abandi batuye isi, kuko iwabo imisoro igeze aho abatutage bariho babasarana. Abasenga nimusenge isi irugarijwe nyamara!!

    • Ibyo uvuga nibyo rwose. Ibi bihugu byihaye gutegeka isi yose no kuyihatira imico yabyo bisigaye bibura aho bicuruza intwaro zabyo bigapanga intambara mu gace runaka. Ibigoryi bituvukamo bikazitabira ku bwinshi ngo babibwiye ko biri kurwanira “demokarasi” maze si ugutikiza bene wabyo bikiva inyuma. Ibihugu byabo bamara kubyisenyera bati HCR n’abagiraneza muri he ngo murere imfubyi? Iyo Loni Pompeo avuga ibahe itari USA na EU birirwa bapanga uko bazatumara?

  • USA ijye ireka gufata abandi batuye isi nk’ibigoryi.Bajya muri IRAK ninde wari uboherejeyo? Ntibarenze nokuri yo UN bakajya guteza intambara bitwikiriye ikinyoma? Ese bigeze babihanirwa? USA ibindi bihugu byagombye kuyirukana muri UN. ndumva aribwo UN yakora neza.

  • Njywe iyo umbwiye ikintu kivuye mu kanwa kabayobozi ba USA cyerekeranye na politiki mpuzamahanga ndwara Diarhée kuva ku ntambara yomuri Vietnamu.Yewe n’uwampa itike yindege ati hitamo ibihugu 100 wumva wasura USA ntabwo yaba irimo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *