• 19/01/2020 4:00 43

USA irwanya IS natwe tukarwanya FDLR n’abandi- Hon Makuza

Mu kiganiro Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon Bernard Makuza yahaye abanyamakuru nyuma y’ibiganiro byo mu muhezo yagiranye na Ambasaderi wa USA mu Rwanda Peter Vroom yavuze ko baganiriye ku mutekano, ubukungu, uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Yavuze ko bemeranyijwe na USA ko nk’uko yirindira umutekano kubera Islamic State,u Rwanda naryo ruhangana na FDLR n’abandi bashaka kuruhungabanya. Ngo umutekano w’igihugu ni kimwe n’uw’ikindi.

Hon Bernard Makuza avuga ko umutekano w'igihugu ari ingenzi kuri buri gihugu
Hon Bernard Makuza avuga ko umutekano w’igihugu ari ingenzi kuri buri gihugu

Hon Bernard Makuza yagiranye na Ambasaderi wa USA ikiganiro kihariye cyamaze isaha irengaho iminota mike ku ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon Bernard Makuza ati:” Twaganiriye no ku mutekano tuvuga uko  USA yashyize imbaraga mu kurwanya Etat Islamique ku isi hose, ni ikintu bakora kubera ko ifite uburyo ihungabanya umutekano ku isi, ariko natwe tumubwira ibyerekeranye n’imitwe nanone y’iterabwoba iri muri aka karere ihungabanya umutekano w’u Rwanda kandi ko tuzayirwanya.”

Ngo yamubwiye ko FDLR iri mu mitwe yigamba ibikorwa by’ubusahuzi no kwica abantu muri aka gace no mu Rwanda kandi ko u Rwanda ruzayirwanya kuko atari ikintu umuntu yaceceka.

Ati: “ Umutekano w’igihugu ni kimwe n’uw’ikindi kandi umutekano wa kimwe iyo uhungabanye uhungabanya n’ibindi. Ibi ni ibintu twaganiriye tumweranya ko ari ibintu byahungabanya akarere mu gihe umuryango mpuzamahanga udashatse kubifatamo ikemezo.”

Hon Makuza kandi avuga USA yabwiye u Rwanda ko bazakomeza gukorana mu rwego rwo gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakazashyikirizwa ubutabera kandi ashima ko USA yashyizeho amafaranga menshi kuwo ariwe wese uzagira uruhare mu ifatwa rya bamwe mu bakomeye bateguye Jenoside barimo Felicien Kabuga.

Ashima ko USA yiyemeje gukomeza gukorana n’u Rwanda muri byinshi harimo gutoza ingabo zaryo zijya mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi.

Ambasaderi Peter Vroom we avuga ko mu gihe amaze mu Rwanda ashima byinshi rwagezeho ariko akagaruka cyane ku ntambwe yatewe mu bumwe n’ubwiyunge.

Avuga ko bigaragaza ko igihugu cyafashe undi mugambi mwiza w’iterambere rikomatanyije kandi ridaheza.

Abajijwe kucyo avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda yasubije ko kumubaza ibya Uganda byaba ari ukumusagarira kuko inshingano ze ari uguhagararira USA mu Rwanda ariko avuga ko akurikiranira hafi uko bihagaze hagati y’u Rwanda na Uganda byaba ngombwa akabimenyesha ab’i Washington.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Dr Richard Sezibera aherutse kugirana ikiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda abasaba gukurikirana Abanyarwanda cyangwa abandi baba mu bihugu byabo bagira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Perezida wa Sena Hon Bernard Makuza yabanje kuganira byihariye na Amb Peter Vroom
Perezida wa Sena Hon Bernard Makuza yabanje kuganira byihariye na Amb Peter Vroom

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

14 Ibitekerezo

  • Yaba Islamic State cyangwa FDLR,ni bimwe.Aho bihurira ni ukwica abantu.Aho bitandukaniye nuko IS ivuga ko iba irwanira Imana.Ukibaza niba Imana ikeneye abantu bayirwanira.Ishatse kurwana yakoresha Abamarayika ntiyakoresha abantu.Abamarayika niko kazi kabo.Imana ibatuma ku isi,nubwo tutababona.Nkuko Abatesaloniki ba kabiri,igice cya 1,umurongo wa 7 na 8 havuga,Yesu nagaruka ku munsi w’imperuka,azazana n’Abamarayika mu muriro kugirango batwike abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Bible ivuga ko uzaba ari umunsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2 umurongo wa 11 havuga.Niyo Armageddon mujya mwumva.

  • Nibyo

  • USA irwanda IS. IS ntabwo ari abanyamerica, IS igizwe nintagorwa z’abarabu. Urunva aho USA irwanya banya USA bene wabo? FDLR ni abanyarwanda. Urwanda rurarwana nabandi banyarwanda. Ibyurwanda ni Umunyarwanda urikwica undi munyarwanda. Ni umwirabura urikwica undi mwirabura? Ni umunyafrica uri kwica undi munyafrica. Naho wowe Makuza uzabaze neza USA, nta muzung wica undi, ntamuturage wa USA ugabwaho ibitero ningabo za USA. Iyo umuturage wa USA akosheje ahanwa nubutabera.

  • Uyu mugabo niba agereranya IS na FDLR yaba ari kunyuranya na bwana Kabarebe James.

  • Aha ndumva Makuza ari Kuruiruimba. Ngo FDLR ni ISIS? hahah, iyo Fdlr bavuga nikintu cy’icyuka. ni umutwe uvugwa mumagambo gusa, ntanakagari nari numva bateyemo ibuye. Ahubwo wenda iyo avuga bamwe ba Sankara kandi nawe yarafashwe, cyangwa RNC uretse ko nayo ntaho washingira uvuga ko bakora iterabwoba.

  • BONAPARTE ntabwo nemeranya nawe, MAKUZA hari aho abaye umuhanga cg adukanguye. Niba FDLR yarashyizwe mu mutwe w’iterabwoba, kuba wica abanyarwanda cg abanyecongo, ntibiwubuza kuba wo. KUVUGA KO nta muzungu wica undi byo si byo , kuko ni iwabo baricana. URSS, AMASASU menshi muri AMERIKA mu mashuri no mu nsengero. Polisi ya US ibyo ikorera abanyamerika ba birabura. Ariko wavuga ngo si umuzungu bica. Ariko bica umunyamerika. SO, niba USA irwanya IS, ku isi, ni uko ibangamiye umutekano muri rusange. None se kuki twe iyo dushyize imbaraga mu ku rwanya FDLR, RNC, RUSESA n’abandi, bisa nkaho dutandukira, kuki batadufasha kandi abo bose bahungabanya umutekano mu KARERE cyane ko abenshi banasize bakoze genoside kandi ari icyaha gihanwa n’amahanga yose. Umu MAJOR watanze ubuhamya muri MUSANZE uyu munsi yahamagaye bose (abagenerali) bakoranaga ubwo bwicanyi mu gihe cy’igicengenzi n’ibindi bitero bagiye bagaba yabyivugiye. Abasaba kuva mu byo barimo. Yatubwiye ababakanguriye kwongera gutera u RWANDA barimo ba NDENGIYINKA Barthazar, KUKI? Amaraso yose iyo avuye aba ari amaraso cyane iyo ahitana inzira karengane. Iyo IS iteze igisasu kuri ambasade ya USA aha naha, ntaho bitaniye ni uko FDLR yagitega muri CONGO cg mu RWANDA.Ni ibyo rero, IKIBI CYOSE NI KIBI, UWICA WESE AGOMBA KURWANYWA, nta mpamvu yo kuvuga ngo ararwana na bene wabo. NTA IS , NTA FDRL na RNC na za P4 etc…. BOSE agatebo kamwe. Kubarwanya niwo mugambi, Ntakurobanura. NI IBYO.IBINDI NI AMARANGAMUTIMA.

    • Gahuzamiryango we, perereza ntabwo FDLR, RNC nabandi bigize bashyirwa kuri listi y’imitwe yiterabwoba. ni u Rwanda rwonyine ruvugako ari imitwe yiterabwoba. Ibyo rero urumva agaciro kabyo uko kangana.

    • BEM ndengeyinka uvuga Menya atariwe wavuzwe I Musanze kuko we yari muri RDF ngo yayoboye ingabo muri gitarama sinibwira ko we yari muri FDLR, ahubwo yahunze ava muri RDF, niyo mpamvu na HE amuzi kuko yavuzebko aba I Burayi

  • U Rwanda igihe cyose ruzajya rurwana n’abana barwo ruzajya rutsindwa. Urugero rutari kure: “Rwarwanye na FPR Inkotanyi ruratsindwa”. None ruzakomeza kubyishyura ubuziraherezo. Imyaka ibaye 25. Gusana imitima byabaye ihurizo rukomeye kuri Leta no ku Banyarwanda muri rusange. Twigiye rero ku mateka ya vuba, igihugu cyacu nticyagombye kuyasubiramo. Nta Munyarwanda wagombye kongera kwitwa inyangarwanda. Tuzi aho byatugejeje. Kandi duhora dusubiramo ya magambo ngo “Never again”. Ese iyo senateur agereranya Abanyarwanda bene wabo n’imitwe y’iterabwoba mwumva bidateye koko ubwoba. Ubwo bwoba ari kubiba mu Banyarwanda Ushobora kugira ingaruka atashobora kwirengera. Bwana senateur numvaga wowe n’abandi mushinzwe kuyobora Abanyarwanda mwagombye kubikorana ubushishozi butatuma tujya mu cyerekezo kibi. Mbaye ngushimiye umurava n’ubwitange ukorana akazi kawe.

  • Hashize imyaka irenga 20 u Rwanda rurwana na FDLR hashize imyaka irenga 10 abagenerali bacu batubwirako bayiranduye itakibaho none uyu ati uko USA irwana na IS niko turwana na FDLR. Ahubwo iyo avuga abatakibani babandi basenye WTC. usibyeko nyuma yimyaka irenga 20 basanze ibyiza baganira nayo ibyo biganiro ububikaba bibera muri Qatari.

  • WOWE RUKUNDO WARURIHE IGIHE ABATUTSI BAHEREYE BITWA KO ARI UMWANZI WIGIHUGU, ABABIVUGAGA NTIBARI ABANYARWANDA BAGENZI BABO NONE UVUZE UBUSA NGO SENATEUR AVUZE KURWANYA FDLR YATUGIZE IMFUBYI URABYIMBA PLZ SOBANUKIRA ABE ARIWOWE USHISHOZA IBYO UVUGA
    UMUTEKANO NU MURONGO UTUKURA YABA KUBARI MUGIHUGU CG HANZE YACYO YABA UMUNYARWANDA CY UMUNYAMAHANGA UBURERO URIFUZA KO UMUNYARWANDA NATUBUZA UMUTEKANO TUZAMWIHORERA NGO NUKO ARI UMUNYARWANDA TEKEREZA NEZA

    • Njyewe nzirana nabantu bajyaho bakarega agatuza sinakubwira maze bakibagirwako ntagahora gahanze. Uzabaze abari barigize utumana kungoma ya Habyarimana uko byagenze njyewe nsanga ahubwo ubworoherane buruta kwikanyiza kwiyita Goliati kwirinda gusuzugura abaturanyi kwirinda amagambo ashotora abandi tubabwira ko twe turi ibitangaza kandi ataribyo urugero natanga n’impunzi. Iyo urebye neza aritwe tuvuga umutekano n’abarundi bavugako hari imvururu kuva muri 2015 kubera Nkurunziza izo mpunzi umubare urangana. Byagombye kugutera kwibaza wowe nabandi batekereza kimwe nawe.

  • Mumbwirire Hon Bernard Makuza ko abashaka gushyiraho Islamic State, atari abanyamerika. Kurwanya abanyarwanda bafite uburenganzira ku Gihugu cyabo, ukabigereranya na USA irwanya Islamic State, ni ukwiyibagiza amateka u Rwanda rwanyuzemo, ntabwo ari ugutegura u Rwanda rwejo.

  • Ubuse ntabatutsi bitwa abanzi bigihugu ? Mahoro jya usesengura neza ?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *