• 25/01/2020 9:39 44

USA igiye gutangiza ingabo zirwanira mu isanzure ‘Space Force’

Perezida Donald Trump kuri uyu wa Mbere yatangije umutwe wa gatandatu w’ingabo za USA uzaba uzashinga ibirindiro mu isanzure hejuru cyane, icyo yise ‘Space Force’.

USA ngo ntishaka ko u Bushinwa cyangwa u Burusiya buzayitanga kwigarurira isanzure mu bya gisirikare

Yategetse Minisiteri y’ingabo za USA gutangira gutegura politiki izagenga imikorere y’uriya mutwe w’ingabo za USA.

Trump yabwiye abajyanama be mu by’umutekano ko USA itifuza ko u Bushinwa n’u Burusiya bwazabatanga mugukoresha ikirere mu bwirinzi mu bya gisirikare.

Iri shami ry’ingabo za USA ngo yarishinze Gen Joseph Dunford, ngo azakorana na Pentagon bashyire ku murongo uko kiriya gisirikare kizaba gikora.

Ati: “Icyo izi ngabo zizaba zishinzwe ni ukwerekana ubuhangange bwa USA muri isanzure haba mu by’ikoranabuhanga no mu bwirinzi mu bya gisirikare.”

Ikindi ngo USA ishaka ni ugusubukura gahunda yayo yo gusubira ku kwezi no kureba uburyo yazakoresha ikohereza ibyogajuru byayo ku mubumbe wa Mars.

Perezida Trump yabwiye abari mu cyumba akoreramo ko ibireba umutekano wa USA bisaba ko urindwa cyane ndetse no mu kirere kure.

Nubwo USA ivuga ibi ariko ngo iri mu bihugu byasinye amasezerano mpuzamahanga abuza ibihugu gushyira intwaro za kirimbuzi mu kirere. Ngo ibihugu byemerewe gukoresha ikirere mu bintu bigamije amahoro gusa.

Abivugira muri kimwe mu byumba bigize Maison Blanche, hari Visi Perezida Mike Pence, umuyobozi wa NASA witwa Jim Bridenstine, abahoze bakora mu byogajuru hamwe n’abandi bahanga muri science bakomeye muri USA.

Umwaka utaha Leta zunze ubumwe z’Amerika zirataganya gutangira kohereza ‘robots’ ku kwezi kugira ngo amakuru zizazana azazifashe gutegura urugendo rwazakorwa n’abantu bajyayo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Mu kwezi gushize Perezida Trump yasabye abajyanama be mu mikoreshereze y’ikirere gutangira kureba uko amategeko agenga imikoreshereze yacyo yazavugururwa, bigaha USA uburyo bwo gukomeza gahunda zayo.

Umunyamerika akaba n’umuntu wa mbere wageze ku kwezi ni Neil Armstrong, icyo gihe hari mu 1969.

Ni ikifuzo cyari kimaze igihe cyarishyizweho na Perezida  John F. Kennedy muri  1961.

Muri 2004 uwahoze ayobora USA witwa Georges W. Bush yavuze ko bitarenze 2020 abantu bazasubira ku kwezi.

Mugenzi we wamusimbuye witwa Barrack Obama we yemeza ko bitarenze 2030 abantu bazaba barageze ku mubumbe wa Mars.

Trump yasinye iteka ritangiza umutwe udasanzwe uzarindira USA mu isanzure kure cyane y’isi
Ati: “Sinshaka ko u Bushinwa cyangwa u Burusiya baturusha ijambo mu isanzure

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

 

0 Igitekerezo

  • Karabaye.Harya mujya mupinga imperuka?Dore aho nibereye.Umunsi abantu bashyize intwaro mu kirere cya kure,muzamenye ko dushize.Nubwo ntajya nsenga,imperuka ndayemera.Abazungu barasiye bombe atomique mucyo bita “outerspace” kure cyane y’isi,twashira kuko nta kintu na kimwe cyayihagarika.The future of mankind is at stake.Mwabyemera mutabyemera.A bon entendeur,salut.

  • Nibyo koko,keretse abantu badatekereza nibo bavuga ko isi nta kibazo ifite.Birababaje kubona imana yaraduhaye ubwenge ngo dukundane,tukabukoresha mu gukora intwaro zo kutumara.Hari bamwe bajya bandika ko imana izatwika ibitwaro abantu bakora.Babikura mu mirongo ya bible.Nanjye mbona aricyo gisubizo cyonyine kubera ko itabikoze,byaba auto-destruction,abantu twese tugashira.Bombe bateye Hiroshima,yahinduye umujyi wose ivu.Ubu noneho isi ifite bombes ibihumbi byinshi.Dore noneho bagiye kuzishyira mu kirere.Abasenga nimusenge.

  • Uriko isi isigaye iyobowe n ibigirwamana koko uyu arashotorana kumugaragaro ukagirango ntazapfa agasiga isi uko yayisanze. Ngo agiye kurinda abanyamerika mubicu ubu si ubuhanga ni ubugoryi buhagije buzagaruka abamutoye

  • Kubutaka birabnananiye none ngo bagiye mu kirere. Usibye kwica abantu ni ryari amerika yigeze itsinda intambara mu mateka? URSS yo tatsinze intambara ya kabiri yisi. Murebe kuva muri Vietnam, Somalia Irak Afganistan hose barakubiswe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *