USA: Bush mukuru yitabye Imana afite imyaka 94

George Herbert Walker Bush wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za America yaraye atabarutse ku myaka 94.

George H.W. Bush yitabye Imana afite imyaka 94

George Walker Bush umuhungu wa nyakwigendera na we wabaye Perezida wa America yasohoye itangazo avuga ko we ubwe n’abamukomokaho, “Jeb, Neil, Marvin, Doro, babajwe no gutangariza abantu inkuru ibabaje y’uko Se yitabye Imana afite imyaka 94.

Yagize ati “George H.W. Bush yari umuntu mwiza cyane, ndetse yari umubyeyi muzima yaba umuhungu cyangwa umukobwa yagisha inama.”

Bashimiye umubyeyi wabo mu gihe cy’imyaka babanye na we, ndetse bashimira imiryango ikomeje kubaba hafi.

Uyu mukambwe ngo ubuzima bwe bwakomeje kumera nabi nyuma y’aho umugore we Barbara, na we yitabye Imana muri Mata.

Bush yajyanywe mu bitaro afite indwara yo mu maraso tariki ya 23 Mata nyuma y’umunsi umwe umugore yitabye Imana, yamaze kwa muganga iminsi 13.

Muri Gicurasi na Kamena na bwo Bush yagiye kwa muganga, Ni we Perezida wa America ubashije kugeza imyaka 94.

George H.W Bush yabaye Perezida wa 41  wa USA (1989-1993). Ku ngoma ye, nibwo intambara yiswe iy’Ubutita (Cold War) yari hagati y’abitwa Capitalists na Communists yarangiye.

Yateye intambara mu bihugu by’Abarabu arwanya Saddam Hussein wa Iraq wari warigaruriye Kuwait.

Bush yari umusirikare urwanisha indege. Mu 1944 (mu ntambara ya kabiri y’Isi) Indege yari atwaye Abayapani barayihanuye.

Bush yashinganye urugo n’umukobwa w’imyaka 18, ari we Barbara Pierce, mu 1945. Babanye imyaka 73 (babyaranye abana batandatu) kugeza ubwo Barbara yitabye Imana agasiga Bush wenyine muri Mata 2018.

Basize abana batanu n’abagore, abuzukuru 17 n’abuzukuruza 8.

Muri 2007 George W. Bush yari kumwe n’ababyeyi be, Bush H, na Barbara Bush bombi bitabye Imana muri 2018

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • RIP president BUSH.C’est le chemin de toute la terre.Niyo twese tujya.Impamvu tudakwiye gutinya urupfu,nuko twese dupfa.Icya kabiri,nuko tugomba kwizera tudashidikanya ko ku munsi w’imperuka hazabaho umuzuko w’abantu bapfuye bizera Yesu kandi bashaka Imana cyane nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Niyo mpamvu nubwo nkora akazi gasanzwe kugirango mbeho,nshyira imbere “gushaka ubwami bw’imana” nkuko Yesu yasize adusabye muli matayo 6 umurongo wa 33.,kugirango imana izanzure ku munsi w’imperuka.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’imana cyane.Twe kwibera mu byisi gusa niba dushaka ko imana izatuzura ku munsi wa nyuma.

  • @MUNYEMANA ngo ntawanga ibye bin……!
    Ndumva ari wowe ugena iby,isi n,ijuru!
    Ibyo babyiya égocentrisme ! Kandi ubisangiye na Bush igihe yamaraga aba nya Iraq !
    Naho Bush we nagende rwiza,twese niyo nzira,gusa azibukwa nk,inkoramaraso,umuntu wishe abarabu kubw,inyungu za politique n,imyemerere itandukanye n,iye.

  • Yarakoze kuba yarateke akavuyo nubu kakidukurikirana.

  • Abantu bajye bibuka ko ariwe wateje akavuyo mu bihugu by’Ibiyaga Bigari kuva muri 1990, amaze kubona atakikanga abarusiya n’abashinwa, afatanyije ahanini n’Ubwongereza n’ibindi bihugu anglo-saxons. N’ubwo ako kavuyo yagasigiye Bill Clinton, uyu nawe yarongeye agasigira George Walker Bush Junior, maze akomereza aho bariya bombi bagejeje. Iyo bashaka kwiyerurutsa uyu munsi, baravuga ngo ntacyo bakoze muri 1994 ngo bakize abantu. Kandi ari bakoraga coaching y’imipangu y’intambara batitaye ku ngaruka zayo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *