• 13/12/2019 6:44 39

US yongereye ibihano yafatiye Gen Kale Kayihura

Nyuma yo gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi ya Uganda umwaka ushize agahita afungishwa ijisho iwe, Gen Edward Kalekezi Kayihura Muhwezi wari uzwi nka Gen Kale Kayihura yafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe z’Amerika zimushinja ko yakoresheje imbaraga yari afite agahohotera abaturage kandi akanyereza umutungo w’igihugu.

Gen Kayihura ngo ibye byose biba muri USA nta burenganzira abifiteho

Yari yarayoboye Polisi ya Uganda guhera muri 2005 kugeza muri 2018.

Ikigo cya USA gicunga kigenzura aho abayobozi ku isi bakura imitungo n’uko bayikoresha kitwa The US Treasury Department’s Office of Foreign Assets Control( OFAC) kivuga ko ubwo Kayihura yayobora Polisi ya Uganda yakoresheje imbaraga yari afite kugira ngo ahohotere abasivili kandi yigarurire imwe mu mitungo yabo.

Ibi bivuze ko ngo USA idashobora kwemerera Gen Kale Kayihura kugura uburenganzira ku mutungo afite ku butaka bwayo.

USA yari isanzwe yaramubujije kuzakandagira ku butaka bwayo.

Ubutegetsi bw’i Washington kandi bwavuze ko nta Munyamerika aho yaba ari hose n’uwo ari we wese wemerewe kugirana ubucuruzi na Kale ubwo aribwo bwose.

Ngo habaye hari n’uwaba yari asanzwe afitanye ubucuruzi nawe yategetswe guhita abuhagarika, ahubwo ibyo bacuruzanyaga akabimenyesha kiriya kigo.

Gen Kayihura yise muri USA no mu Bushinwa.

USA kandi imushinja ko yacuruzaga ibiyobyabwenge, amabuye y’agaciro nka zahabu ndetse n’inyamaswa z’agasozi harimo n’amahembe y’inzovu.

 Daily Nation

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

18 Ibitekerezo

  • Ubu ni uburyo buziguye abanyamerika bakoresheje ngo berekane ko bagishyigikiye Museveni. Bahereye kuri Kayihura ngo n’abandi bamurwanya barebereho.

    • Kuki Abayobozi ba Amerika bahana abandi bayobozi bo ku isi,nyamara nabo bakora ibyaha byinshi?Urugero,Presidents Reagan,Bush,Carter,Obama,etc…bishe ibihumbi bitabarika by’abantu mu bihugu bateye (Grenada,Irak,Afghanistan,Syria,Libya,etc…).Abayobozi benshi bakora ibyaha byinshi,kandi ntabwo bahanwa,kubera ko baba bafite imbunda n’abasirikare.Ariko bage bibuka ko Imana ibareba,nubwo ibihorera.Nkuko tubisoma muli Zaburi 110,umurongo wa 5,ku munsi w’imperuka Imana izabamenagura,ibakureho.Noneho ubutegetsi bw’isi yose ibuhe Yesu nkuko Ibyahinshuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo biterwa n’abayobozi b’iyi si.Ikibabaje nuko abanyamadini,aho kubyigisha,usanga nabo bihakirwa ku bayobozi.

      • Ndasubiza wowe Munyemana.Impamvu abanyamadini batamagana abayobozi nuko nabo baba bashaka kwihahira bitwaje bible.Usanga buri gihe basingiza abategetsi,nta na rimwe bajya bigisha ubwami bw’imana buzaza bugasimbura ubw’iyi si.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo “Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come).Buri hafi kuza humura.Abakristu nyakuri bashonje bahishiwe.

    • @ Machievel , diplomatie mpuzamahanga ntabwo uyisobanukiwe kiretse guhubuka hano kuri umuseke .com ugaragaze uwo uriwe wandika buri nkuru ugaragaza ibyifuzo byawe ndetse n’amarangamutima .

      • @QLLMM ndumva weho usobanukiwe diplomatie cyane, ubwo watunyuriramo tukumva icyo utekereza naho kuza ushaka gusenya igitekerezo cy´umuntu uterekana ubwo buhanga bwawe, ndabona uri uwo kwibazwaho.

  • Iyaba abategetsi bajujubije abo bayobora ari nako biba umutungo w’ibihugu byabo bajyana i mahanga bafatirwaga bose bene biriya byemezo, ntibongere kwemererwa kujya muri Amerika no mu Burayi n’imiryango yabo ikahakumirwa, imitungo bahafite baterekana aho bayivanye igafatirwa yose, abanyafrika barushaho guhumeka.

  • Ese burya Kale Kayihura yitwa Karekezi Kayihura!! Binyibukije umwe wiyitaga Bizima Karaha kandi amazina nyakuri ari Bizimana Karahamuheto. Guhina amazina kuriya ni ukuryoshya gusa, cyangwa hari ikindi biba bihishe?

  • Ba Giti mujisho nabo babe bumve ko ejo aribo.

  • Mufore uzakurikiraho? Nabe yitegura! Harya ni igiki kirya umuhini cyototera isuka?

  • Nuko bitangira. Ba giti mu jisho imitungo yabo barayihisha he ? ko wumva n’imiryango yabo itongera kwemererwa gukandagira muri US n’i Burayi …

  • Umwanzuro = Museveni ashyigikiwe na Amerika. Abamurwanya bararye bari menge .

  • Ibi bikorewe Kale Kayihura bisa no kuburira abandi bo mu bindi bihugu bituranye na Uganda

    • Ntabwo bireba abategetsi b’u Rwanda.Twebwe turimo gutera imbere ku kigero cya 12%,dufite ubudasa,dufite intore izirusha intambwe,etc…Ndetse dufite n’igisirikare gikomeye.Ni nde waduhangara?Keretse ashatse kwiyahura.RDF murayizi cyangwa ntimuyizi?Utayizi izamwereka.

      • Wowe ntibikureba ariko abo bireba barahari! Kuko ndabona icyo uzi ari urugambo!

  • Ibi bintu bifite ikintu bisobanuye gikomeye cyane.Gusa hari abantu bishyiramo Machiavel ibyo aba avuga ni ukuri noneho uko kuri kukabakomeretsa.

  • Abandi baguze amazu UK na USA bararye bari menge. Trump yabahagurukiye.Mbiswa ma.

    • Haha, ibyo nyine bizahinduka nk, ibya ba Mobutu!, Igihe nikigera abo baragije basigare baryoshye, naho bo baririra mu myotsi! Uwaroze abategetsi bacu b,abanyafrika ntiyakarabye rwose!

      • Ngusubize wowe uhindura content ya za messages! Nawe ubwo uri mubahemukira u Rwanda! Turabizi twese ko icyo gisambo(?umukuru w,igihugu?cyabahahamukije)

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *