• 08/12/2019 4:12 39

US: Umukecuru w’imyaka 92 yarashe yica umuhungu we

Uyu mukecuru w’imyaka 92 wo muri Leta zunze ubumwe za America yarashe yica umuhungu we w’imyaka 72, ngo yangaga kujyanwa mu nzu zicumbikirwamo abakuze cyane nk’uko byatangajwe na Polisi.

Anna Mae Blessing ushinjwa ubwicanyi yakoreye umuhungu we

Anna Mae Blessing, arashinjwa ubwicanyi, ngo yagira ngo aburizemo umugambi w’umuhungu we wo gushaka kumujyana mu nzu zicumbikirwamo abakuze nk’uko impapuro z’inkiko zibigaragaza.

Mukecuru Anna Mae ngo yaba yarabwiye umuhungu we ati “Urashaka ubuzima bwanjye, na njye ngiye gutwara ubwawe.”

Ibyo ngo yabivuze ubwo yari ajyanwe mu nzu y’abakuze muri Arizona aho yabanaga n’umuhungu we ndetse n’inshuti ya nyakwigendera.

Mae Blessing ngo yatangarije Polisi ko na we yashakaga kwiyahura.

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye ku wa mbere w’iki cyumweru mu mujyi wa Fountain Hills, ahitwa Maricopa nk’uko biri mu nyandiko za Polisi.

Nyakwigendera utatangajwe amazina ngo yaba yarashakaga ko nyina ava mu nzu babanagamo akajya mu nzu z’abakuze bitabwaho n’abandi kuko ngo kubana na we byari bitoroshye.

Uyu mukecuru ngo yahishe imbunda ebyiri mu mufuka w’ikanzu ye asanga umuhungu we aho aryamye aramurasa nk’uko Polisi yabitangaje.

Mbere yo kumurasa ngo babanje gutongana ahita afata imbunda yo mu bwoko bwa revolver, yaguzwe mu 1970 ayirashisha umuhungu we.

Police ngo yasanze uwo musaza w’imyaka 72 yapfuye afite ibikomere by’amasasu mu ijosi no mu kuboko.

Mukecuru Blessing yahise afatira imbunda ku gahanga k’umukazana we w’imyaka 57, ariko undi abasha kuyikubita igwa hirya.

Mae Blessing yahise ukura indi mbunda ya kabiri mu mufuka w’ikanzu, iyi yo yabwiye Police ko yayihawe n’umugabo we mu 1970.

Iyi mbunda na yow a mugore yabashije kuyikubita igwa hirya ariruka ahamagara Polise.

Police yasanze mukecuru Blessing mu ntebe yari yateganyije kwiyahuriramo. Nyuma yabwiye Abapolisi ko yari akwiye gupfa kubera ibikorwa bye.

Uyu mukecuru arashinjwa ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere, kugaba igitero ku bantu no gushimuta, bityo akaba yaraciwe ibihumbi 500$ kugira ngo abe yaburana adafunze.

BBC

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • This is beyond common sense.A 92 years old woman killing “her own son”? Ubundi abantu bakuze,baba ari “wise people”.Bakwiye kuduha inama nziza.None uyu arahitamo kwica umwana we,aho kumuhana.Jyewe umunsi nagejeje ku myaka 60,nzatangira hushaka imana kugirango izampe ubuzima bw’iteka.Haba mu ijuru cyangwa mu isi izaba paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13.Ntabwo imana yaturemye gusa ngo twirire,tunywe,turongore,…birangirire aho.Nayo ifite ibyo idusaba.Urugero,idusaba kwiga neza bible (Zaburi 1:1,2),tukajya mu materaniro.Ndetse Yesu akiri ku isi,yasize asabye abakritu nyakuri bose gukora umurimo nawe yakoraga wo kujya mu mihanda tukabwiriza abantu,kugeza igihe azagarukira.Soma Yohana 14:12 na Matayo 24:14.Aho kwicana,gusambana,kurwana,guheranwa n’ibyisi,…tugomba gukora ibyo imana ishaka,kugirango tuzabeho iteka.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gukorera imana.Twigane bariya bantu bajya mu nzira bakabwiriza ku buntu.

  • Umuntu ujya guta Nyina ngo arashaje nka ya nyoni yitwa “Matene” aba akwiye gupfa akavaho. Nibwo bwa mbere nunvise imbunda yakoreshejwe meza muli Amerika.Ahubwo ababyeyi bose bajye mu muhanda bashyigikire uwo Mukecuru w’intwali cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *