• 11/12/2019 11:02 23

US: Abagize Congress bongeye kunanirwa kumvikana ku ngengo y’imari

Kubura ingengo y’imari ku bigo bimwe byo muri Leta zunze ubumwe z’America birakomeje ndetse bishobora no kugeza mu Cyumweru gitaha. Ni  nyuma y’aho abagize Congress ku wa kane bongeye kunanirwa kumvikana ku ngengo y’imari Perezida Trump yifuza ko yatorwa kugira ngo yubake urukuta rurerure ku rubibi na Mexique.

Abademokarate na bamwe mu Barepubulikani ntibifuza ko urukuta rwubakwa ku rubibi na Mexique

Abadepite n’Abasenateri bongeye kuva mu biganiro batumvikanye ku ngengo y’imari itorwa ngo harangizwe ikibazo cyo kubura ingengo y’imari kuri Leta muri rusange. Uyu ni umunsi wa Gatandatu igihugu kiri muri iki kibazo.

Benshi mu bashingamategeko ntibitabiriye ibiganiro byabaye ku wa kane i Washington.

Impaka nyinshi ziri ku kwemeza ingengo y’imari yo kubaka urukuta rutandukanya USA na Mexique.

Bisa naho impaka kuri iki kibazo zizakomeza kugeza mu ntangiriro za 2019.

Izi mpaka kandi zatumye benshi mu bakozi b’ibigo bimwe na bimwe batakaza akazi, abandi bategereje guhembwa ntibazi igihe ingengo y’imari izabonekera.

Perezida Donald Trump yanze gusinyira amafaranga y’ingengo y’imari yagenewe ibikorwa bya Leta igihe hataremezwa ingengo y’imari yasabye yo kubaka urukuta ku rubibi na Mexique. Ibi byatumye hari ibigo byinshi bya Leta  bibura amafaranga.

Gusa abashingamategeko biganje muri Sena ya America bakaba ari ab’ishyaka ry’Aba Demokarate ndetse na benshi ku ruhande rw’ishyaka rya Perezida Trump ntibumva impamvu Leta yatanga miliyari $5 yo kubaka urukuta Trump yifuza.

Kuri Twitter Trump yagaragaje ko nta kizere cy’uko ariya madolari yo kubaka urukuta azayahabwa.

Ati “Aba Demokarate baba banze kumva ko dukeneye byihutirwa urukuta ku mupaka wo mu majyepfo. Dukeneye guhagarika ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’abantu, abajura n’abanyabyaha binjira mu gihugu cyacu. Ese Demokarate baba bazi ko benshi mu batarimo guhembwa ari abo mu ishyaka rabo?”

Kubura ingengo y’imari kuri Leta muri rusange byitwa ( Shutdown) uyu mwaka bishobora kuzinjira mu mateka ya America kuko igihe kirekire byigeze kubaho ni mu mwaka wa 1995 aho byamaze iminsi 25.

BBC

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Hhhh! Aliko iyi ni democratie kabisa!
    USA iba yeretse amahanga ko buri wese afite icyo amaze, apana bimwe mu bihugu bya Africa usanga ubutegetsi bwose bugenwa na president, afite pouvoir zose mu mufuka we!

  • Bamwe tukarwana no gusenya inkuta hagati y’abantu, abandi bakaka miliyari na miliyari zo kuzubaka, mu guhugu cyasabitswe n’imyenda. Ngaho abanyamerika nibabe bumva ku buryohe bw’imiyoborere ya Prezida bitoreye. Buriya se arabona abademocrates bazahata amababa kumurusha kandi ari we muyobozi mukuru w’igihugu?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *