• 26/01/2020 10:09 44

Urwisumbuye rwanzuye ku bujurire bw’umunyamakuru Phocas Ndayizera

Kuri iki gicamunsi, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye imyanzuro ku bujurire bw’umunyamakuru Phocas Ndayizera na Karangwa Eliachim bajuririye ikemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge cyo kubafunga by’agateganyo iminsi 30.

Phocas Ndayizera, ufite amazi mu ntoki, ni umunyamakuru wigenga uregwa guhuza umugambi n'aba 11 wo guhungabanya umutekano mu Rwanda
Phocas Ndayizera, ufite amazi mu ntoki, ni umunyamakuru wigenga (freelancer) uregwa guhuza umugambi n’aba 11 wo guhungabanya umutekano mu Rwanda

Ndayizera na Karangwa bari muri 12 baregwa ibyaha by’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Muri 12, aba babiri nibo bari bajuririye mu Rukiko rwisumbuye ikemezo cy’Urukiko rw’ibanze cyo mu Ukuboza 2018 kibafunga by’agateganyo.

Tariki 21 Ukuboza nibwo Urwisumbuye rwakiriye ubujurire bwabo, buburanishwa kuwa mbere w’icyumweru gishize tariki 19 Gashyantare abaregwa batanga ingingo z’ubujurire bwabo.

Uru rukiko rwasomye umwanzuro warwo ahagana saa saba z’amanywa uyu munsi, abareze ntabwo bari bazanywe kumva imyanzuro y’uru rukiko

Urukiko rwatangaje ko rwasanze impamvu zitangwa n’abajuriye nta shingiro zifite bityo bagomba gukomeza gukurikiranwa bafunze kuko baregwa ibyaha bikomeye kandi barekuwe bacika ubutabera.

Bose hamwe 12 mu iburanisha riheruka, kuwa mbere Ubushinjacyaha bwasabye ko igifungo cy’agateganyo bahawe cyongerwaho indi minsi 30 mbere yo kuburana mu mizi kugira ngo burangize iperereza ry’inyongera ku byaha burega abakekwa.

Aba bose baregwa n’ubushinjacyaha kunoza umugambi na Cassien Ntamuhanga watorotse ubutabera bw’u Rwanda, w’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu bakoresheje ibiturika, bimwe byagaragaje hashize iminsi bafashwe ubwo na bo berekanwaga.

Ndayizera ni we uzwi cyane muri aba bareganwa, asanzwe ari umunyamakuru wigenga (freelancer) utuye mu karere ka Muhanga.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ibi bintu nyamara biri gukwegera u Rwanda.Dore aho nibereye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *