• 11/12/2019 8:15 59

Urw’Ikirenga ruri gusuzuma niba Itegeko rishya ry’umusoro ku butaka rinyuranye n’Itegeko Nshinga

Umunyamategeko Murangwa Edouard yaregeye Urukiko rw’Ikirenga avuga ko zimwe mu ngingo z’Itegeko rishya rigenda ubutaka zihonyora uburenganzira butangwa n’Itegeko Nshinga rigena ko ubutaka bwa rubanda ari ntayegayezwa.

Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw’Ikirenga rwasuzumye iki kirego cya Murangwa Edouard uvuga ko Ingingo za 16, 17, 19 na 20 z’iri tegeko ryatangiye kubahirizwa muri uyu mwaka wa 2019 zibangamiye Itegeko Nshinga.

Bimwe mu bikubiye muri izi ngingo, biha ububasha inzego z’Ibanze gusoresha ibibanza n’inyubako kugira ngo zibashe kubona ubushobozi.

Ubwo yitabaga urukiko rw’Ikirenga ku wa 11 Ukwakira, Uyu munyamategeko Murangwa Edouard yavugaga ko ibi bihabanye n’ibikubiye mu ngingo ya 34 y’Itegeko Nshinga rihatse andi mategeko yose, ivuga ko umutungo utimukanwa w’umuturage ari ntavogerwa.

Yagarutse ku ku nyongera ya 50% y’umusoro wakwa ku kibanza kirengeje ibipimo fatizo n’iy’100% ku kibanza kitubatse ari umuzigo ushobora kuremerera abaturage.

Ikindi yagarutseho ni ubusumbane w’imisoro yakwa burimo urujijo rukomeye kuko umusoro wakwa inzu yo guturamo ukubye inshuro ebyiri inzu y’Ubucuruzi, ugakuba inshuro 10 inzu z’inganda n’iz’ibigo biciriritse.

Uyu munyamategeko kandi agaragaza ko hari impungenge ko iri tegeko rishobora gutuma abakodesha inzu batumbagiza ibiciro ku buryo ubuzima bwarushaho guhenda.

Uyu munsi ubwo Urukiko rwasuzumaga kiriya kifuzo cy’uriya munyamategeko, mu cyumba k’Iburanisha harimo abahagarariye Kaminuza y’u Rwanda na Transparency International Rwanda baje nk’Incuti z’urukiko ngo batange inyunganizi mu isobanurampamvu ryo kuri kiriya kifuzo.

Ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwasuzumaga iki kifuzo bwa mbere, rwari rwatanze ibyumweru bibiri kugira ngo Inshuti z’Urukiko n’abandi banyarwanda babyifuza batanga ibyifuzo by’uko bumva iki kugira ngo ruzabone aho ruhera rusesengura kiriya kifuzo cy’Umunyamategeko.

Iri tegeko ryateye impaka rigena ko umuntu adasorera inzu ye ya mbere ariko ko indi yubatse aba agomba kuyisorera.

Ibi ni na byo abahagarariye Leta bahereyeho babwira Urukiko rw’Ikirenga ko nta karengane kari muri iri tegeko kuko umuntu adasoreshwa inzu abamo ahubwo ko asoreshwa indi yaba akodesha cyangwa ikorerwamo ibikorwa bibyara inyungu kandi ko umusoro utangwa bitewe n’agaciro k’ibisorerwa.

UMUSEKE.RW

16 Ibitekerezo

  • Sha urumunyamategeko kabisa ubutaha uzabe umusenateri kuko uri umuntu wumugabo kandi ureba kure

  • Leta ikabije gukamura abaturage.Rwose nimenye ko imisoro ikabije kandi usanga bigamije ahanini guhemba imishara minini ba Nyakubahwa no kubagurira imodoka zihenze,mu gihe Mwarimu ahembwa 42 000 Frw.Biteye isoni.

    • ariko wowe uba my Rwanda??! ibyo uvuze ubona aribyo imisoro dusora ikora gusa??! ninde wakubwiye se ko u Rwanda rugurira abayobozi imodoka??!!

    • @Bigomba guhinduka.com. Iyo udahemba neza mwalimu nako gakweto ubwo urumva iyo génération y’éjo ari kurera izaba imeze gute? Ariko abifite bo barambyumvise. Tuzasaruramo iki? Abakire bategeka injiji kugeza igihe hazabaho imyivumbagatanyo igihe benshi bazaba barambiwe ko bake babicara ku gakanu. Iyo évolution ntabwo ari mu Rwanda ni évolution naturelle, umuntu yajya kure akaba yanayita Physique kimwe nuko iyo uhora upakira imodoka urenza amatoni igomba gutwara igera aho ikayamanika wagira imana ikagusezeraho ugeze hafi y’igaraji wagira ibyago ikagusezereraho muri pariki ya Gishwati na phone yawe umuliro washize.

  • Njye hari icyo njya nibaza kikanyobera. Kera ubutaka bwari ubw’umuturage kandi ibyakorerwagaho niwe byabaga bireba. None ubu kuva haza ibyangombwa by’ubutaka ngo umuntu nakodeshe imyaka 99! Harya ukodesha ibyawe cyangwa ukodeshwa ibitari ibyawe? Hano rero niho nsanga uwateguye iri tegeko ashobora kuba yarirengagije ko abamukomokaho bashobora kuzagorwa mu bihe bizaza kuko aho bazaba bita ko ari mu kwabo bazaba baribeshye. Icyo mbona rero nuko ( LETA NIBA IRIHO KUBERA ABATURAGE YAGOMBYE NO KURENGERA ABATURAGE ) imisoro nitangwe kandi koko ifite akamaro. ariko k’ubutaka ababyeyi bacu bakomoye kuri ba SEKURUZA BABO rwose bube ntavogerwa nkuko “UBUSUGIRE BW’IGIHUGU ARI NTAVOGERWA” ikindi kandi uwubatse agumane uburenganzira kubyo yubatse kuko leta ntago iba yamwubakiye ngo ibe yamusoresha. ndangize nshima ufite kuvuga ukuri kuko kugaragaza ikosa bityo rigakosorwa. murakoze.

  • Bavandi gusora ningobwa kuko imisoro ikora byinshi kandi bifitiye igihungu n’abagituye akamaro. So nimba wumva itegeko rikubangamiye u rwanda n’igihugu kidaheza ufite uburenganzira 100% bwo gutanga igitekerezo cyawe. Cyikigwaho basanga haraho biri ngombwa ko bakosora bigakorwa. Nizirimbye mu magambo rero uruhare rwa burumwe mukubaka u Rwanda nifuza cyangwa woe wifuza rurakewe. Mbonera no gushimire burumwe wese udahwema mugutanga umusanzu wo kubaka igihugu.

    • Wowe K.Jean Paul, niba uri muri bamwe bahaga imisoro ya rubanda ukaza hano kwidoga ujye ubanza wivuge neza.Ikibazo nakubaza ni kimwe. Umuturage ufite abana 3 biga amashuli abanza abazwa amafaranga angahe buri gihembwe? Nyuma wibaze aho ayo mafaranga ayakura.Niba kandi utari ubizi uzamanuke mu giturage ubaze. Kandi ntuzaze ubeshya kimwe nabandi ko kwiga mu Rwanda amashuli abanza ari ubuntu kuko icyo guhe uzaba uyobya benshi.

  • Niba aricyo giciro cyo kuba singapure ya Africa mureke dushire impumu.

  • Imisoro ikora byinshi turanabibona ariko na none ntikwiye kuremerera abantu cyane. Imana ihe umugisha uriya watinyutse gusa ruriya rukiko ntacyo rwakumarira niyo uburanye n’abakomeye barakurenganya nkanswe biriya. Umukuru w’igihugu niwe wenyine watabara abaturage kuko abakunda abandi bo barwana n’umugati…..

  • @Nkotanyi, ibyo Kamere avuze ndabishimangira. Abayobozi bagurirwa ibimodoka n’abacamanza b’urukuko rw’ikirenga barimo. Ahubwo biragaragara ko hari ibyo urimo ushaka gutwikiiira.
    Ahubwo hazanatangwe ikindi kirego cy’uko Leta isumbanisha abanyarwanda aho bamwe bagenerwa aho bahahira ibihendutse(abapolisi, abasirikare, abacungagereza) abandi bakikoca. Ubwo Nkotanyi uraje nabyo uvuge ko nta kosa ririmo. Icyo njye na jibaza, urukiko rw’ikirenga nta makosq rwo ubwarwo rujya rubona mu mategeko y’u Rwanda?! Ese iyo ruyabonye ruterera agati mu ryinyo rugategereza gusa ko ruzaregerwa?!

  • umunyamabanga ushinzwe itegeko nshinga nandi mategeko naduhe position ye uru rubanza rutaracibwa kuko abarega baragaragaza ko itegeko nshinga ryarengerewe kandi ari itegeko nshinga n’andi mategeko biramureba byose’kandi harezwe leta arimo nk’umuyobozi Ministre ubu yahagararahe? biteye amatsiko bishobotse akansubiza nanezerwa .

  • Njyewe sinibaza impamvu umuvumu narazwe na sogokuru nawo ngomba kuwusorera hariya ku ivuko aho namushyinguye nanashyinguye papa wanjye. Abadukorera amategeko usanga rimwe na rimwe ari ibivejuru utazi iyo bakomoka.

  • reka turebe amaherezo yabyo nahubundi his excellence nagire atabare kko abadushyiriraho amategeko nkiri ntarukundo namba bafitiye u muturage pe cyane cyane abubushobozi buciriritse!naho k Jpaul na nkotanyi ntibibeshye ko baturusha gukunda igihugu cyacu ba gato

  • Ibi I ukwigana amahanga ,muri isiraheli barabikora buriya niho ABA babikopeye nyamara bariya bazungu bibye buriya butaka kuko kiriya gihugu cyari icy abirabura ndetse n abanyarwanda niho baje baturuka ziriya za Israeli na egiputa niho abakurambere baturutse no mumateka barabivuga ko bamanutse bava iyo ruguru iburasirazuba bwa Afrika . Rero gukopera abazungu bibye buriya butaka ukabituzanaho ngo butaka gakondo yacu twarazwe na Gihanga nawe yaraburazwe n Imana ngo tubufite imyaka 99 gusa kuko uri inde se?ntago igihugu cyacu tugikodesha ,ubutaka ni gakondo yacu ntago ari ubukodeshanyo kuburyo nta nuwatugenera imyaka tubumarana.ibi bigomba guhinduka kandi bizahindurwa n abaturage gusa kuko iyo umuntu yifata agashaka kukwambura igihugu cyane ubwo ni inshingano zawe kutakirekura,wagirango igihugu ni icy abantu bamwe bicara bagashyiraho amategeko nkaho ari ubucuruzi bwabo,aba Bose batsindwa n abaturage bahagurukira icyarimwe bakagira bati muveho kuko mwibeshyeko igihugu ari ikompanyi yanyu mwatangije kandi ari gakondo yacu twarazwe n abakurambere bahawe n Imana.

  • 😁😁😁😁yampayinka Rukazamacumu ko byafashindintera

  • you are lowyer that africans coutries in our justice development particular rwanda as democracy state

    so,still strong and striving for development of your coutry

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *